Wari uzi ko Konka urutoki ku bana hari indwara bikingira?

2

Icyegeranyo gishya cy’abahanga mu buvuzi bw’abana cyagendeye ku bivugwa ko guhura na za mikorobe zimwe na zimwe ngo bishobora gutuma umubiri udahangarwa n’indwara bwerekanye ko konka intoki hari indwara bikingira bitewe na za mikorobe abonka intoki bakura ku ntoki zabo

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ubushakashatsi bwakorewe abana bagera ku 1000 bo muri Nouvelle Zelande bwasanze guhoza igikumwe mu kanwa no kuruma inzara ku bana ngo hari indwara zo mu bwoko bwa allergie bishobora kubakingira.

Abakoze ubu bushakashatsi ngo bakomeje gukurukirana aba bana kuva ku myaka itanu kugeza bakuze bakagera ku myaka 32 basanga nta ndwara bitera.

Icyakora ngo nubwo abana cyangwa se abantu bakuru bonka urutoki bafite amahirwe yo kutandura zimwe mu ndwara ariko ngo ibi ntacyo bikingira ku ndwara nka asthma.


Konka intoki hari ubwo biba nk’ingeso kuri bamwe

Ubwo bushakashatsi buvuga ko amahirwe kuri abo bana yo kurwara indwara zo mu bwoko bwa allergie nk’iziterwa n’umukungugu wo mu nzu cyangwa se ubwoya bw’inyamaswa zo mu rugo ngo yagabanutseho kimwe cya gatatu ugereranyije n’abana batigeze bagira iyo ngeso yo konka intoki.

Abo bahanga barangajwe imbere na Prof Malcolm Sears wo muri kaminuza ya McMaster yo muri Canada ntabwo bagira abantu inama yo gutoza abana guhoza igikumwe mu kanwa cyangwa se kuruma inzara gusa ariko bakavuga ko hari ikintu kiza bibazanira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ico niyumvira nuko abana benshi usanga bafise umwanda munzara none iyo acomeka wa mwanda ntumutera ikibazo?

    Canke iyo umwana yonka cane usanga nurutoke ashira mukanwa usanga kwaranyunyutse cane hafi rumugare

    nsigurira menye neza

Tanga Igitekerezo