Kenya: Inkende yateje ibura ry’umuriro mu gihugu hose

1

Iyi nkende yateje ikibazo cy’ibura ry’umuriro yasanzwe k’urugomero ntacyo yabaye

Inkende yateje ikibazo cy’ibura ry’umuriro muri Kenya nyuma yo kugwa kuri kimwe mu byuma byo ku rugomero rutanga amashanyarazi mu gihugu.

Inkende yaguye kuri kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ikorwa ry’umuriro ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Gitaru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kamena 2016 iteza ibura ry’umuriro mu gihugu hose nkuko ubuyobozi bw’urwo rugomero rubivuga.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umuriro wahise ugenda mu gihugu hose, ibintu byatumye habaho igihombo cy’umuriro ungana na megawati 180.

Iri bura ry’umuriro ryamaze igihe kingana n’amasaha ane nyamara inkende yo ntacyo yabaye dore ko yahise inasubizwa inzego zishinzwe amapariki muri Kenya.

Ubuyobozi bw’uru rugomero buvuga ko nubwo ibi byabaye, iki kigo kizitijwe n’uruzitiro rurimo umuriro w’amashanyarazi. Yongeyeho ko bababajwe cyane n’ibyabaye ariko ko bagiye gushyira ingufu mu kuzitira cyane iki kigo.

Mu gihe uyu muriro wari wabuze abacuruzi benshi bifashishije za moteri abandi bakoresha uburyo bwa gakondo bwo gucana.

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo