Ese koko indwara zibuza abashakanye gutera akabariro ziravurwa zigakira?- Ubuhamya

6

Munyaneza Jean d’Amour, umuganga uvurira mu ivuriro Humura, yemeza ko afasha abashakanye bagira ibibazo mu gihe cyo gutera akabariro ndetse akavura n’izindi ndwara zifata mu myanya myibarukiro nubwo benshi bafite imyumvire ko izi ndwara zidakira.

Indwara zituma abashakanye bagira ibibazo mu gihe batera akabariro ndetse n’indwara zo kutabyara, ni zimwe mu ndwara abanyarwanda barwara ariko kandi abenshi bakanishyiramo ko zidakira bityo ntibirirwe bajya no kuzivuza.

Gusa muri iki gihe hari amavuriro akomeza kwiyongera avuga ko avura izi ndwara abazirwaye bagakira neza. Gusa nubwo aya mavuriro akomeje kwiyongera, nubundi abanyarwanda ntibarayizera.

Mu gushaka kubamara amatsiko, MAKURUKI yasuye Munyaneza nk’umwe mu baganga bemeza ko bavura izi ndwara zigakira, atubwira zimwe mu zo avura ndetse n’icyizere aha abakivuga ko izi ndwara zidakira.

Tukihagera twamubajije izo avura n’ubwoko bwazo, adusubiza agira ati:”tuvura indwara nyinshi zitandukanye bitewe n’iyo umuntu arwaye, nk’abagore cyangwa abakobwa babuze imihango cyangwa se abayijyamo bakaribwa ndetse n’abafite ibibazo byo kutabyara. Tuvura kandi indwara nka Mburugu, kugira ibiheri ku gitsina, abagabo bagira intege nke mu gihe cyo gutera akabariro na bo turabavura ndetse n’abafite Amibe”

Uyu muganga ukorera Kimironko, avuga ko umwanda no kudakora imyitozo ngororamubiri (sport) ari bimwe mu bitera izi ndwara ari na yo mpamvu zikomeza kwiyongera muri iyi minsi kuko abantu batagikora Siporo.

Uyu muganga, avuga ko abamugana abasuzumira ubuntu akababwira indwara barwaye ariko bo bakigurira imiti. Ati: ” tubasuzumira ubuntu tukababwira indwara barwaye, hanyuma bakigurira imiti, nyuma ariko tukanabaha inama uko bakwirinda izi ndwara zose”

Umwe mu barwayi twahasanze utifuje ko dutangaza izina rye, yemeje ko ababara mu gihe cy’imihango ari yo mpamvu aje kwivuza nyuma yo kurangirwa na mugenzi we wahavuriwe agakira.

Ati:” nyine iyo ndi mu mihango ndababara akenshi nkajya mu bitaro, bambwiye ko uyu muganga abivura kuko hari umuntu wambwiye ko yaje kuhivuriza kandi yarakize”

Uyu muganga avuga ko akoresha imiti ikorwa mu bimera ikorerwa mu gihugu cya Malayisiya. Iri vuriro Humura riherereye Kimironko ku cyapa cya mbere cya Tagisi werekeza mu Izindiro.

Mu zindi ndwara yemeza ko avura harimo Tirikomunasi (indwara ifata igitsina gore), avura kandi igifu, umutwe udakira ndetse na Sinezite.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. nivuje ahantu henshi mubitaro bitandukanye aliko ntamahirwe Nagize yo gukira. kuva muli 1993 narwaye hemorrhoids barambaga muli Tanzania 2002. Guhera icyo gihe kugezubu ntabwo ntera akabariro iyo nihanganye ngera hagati nkananirwa. wangira iyihe nama numuti nakoresha nuwuhe?

Tanga Igitekerezo