Inama rusange igirwa abashaka kugira imiterere myiza n’umubiri unoze, uzira umuze

Kugirango umuntu abe afite ubuzima bwiza, hari ikigero cy’igihagararo kigomba kuba kiringaniye n’ibiro bye. Ubushakashatsi buvuga ko umuntu wese ufite ibiro bijya kujya munsi y’ibisabwa, aba agomba gukora imyitozo ngororangingo, akanafata ibyo kurya bimufasha kubyibuha.

Umuntu ufite ibiro birenze ibisanzwe cyangwa biruta ibyo yifuza, na we hari ibyo agomba kurya bimufasha kugabanya ibiro, n’aho ufite ibiro biringaniye n’igihagararo cye, cyangwa ufite ibiro yifuza we agomba kurya bisanzwe ariko bikagira gahunda.

By’umwihariko nyampinga cyangwa undi wese ushaka kugira ubuzima bwiza, imyubakire myiza y’umubiri nk’iya bo, agomba kurya indyo ituma asa neza, amaso ye ntatukure, kandi ntagaragare nk’unaniwe.

Ubusanzwe umuntu wakuze neza ufite ubuzima bwiza kandi udafite ubumuga, aba afite ubuzima bwiza iyo afite ibiro bingana na santimetero zirenga kuri metero imwe mu gihagararo cye, bivuga ko umuntu ureshya na metero imwe na santimetero 70 (1,70m), akwiye kuba afite ibiro 70, ureshya na 1,60 akaba apima ibiro 60.

Gusa by’umwihariko ku rwego rw’isi Nyampinga agomba kuba atari munsi ya metero imwe na santimetero mirongo irindwi (1,70m), kandi akaba atari munsi y’ibiro 50 ariko atanafite ibiro biri hejuru ya 65.

Umuntu ushaka kugira ibiro biringaniye kandi yifuza, mu mirire ye agomba gukurikiza iri hame: “Mu gitondo umuntu agomba kurya nk’umwami, saa sita akarya nk’Igikomangoma, nimugoroba akarya nk’Umusabirizi.”

Iri hame rikaba risobanura ko mu gitondo umuntu agomba kurya neza kugirango agire ingufu zo gukora uwo munsi. Kuko saa sita za ngufu ziba zitangiye kugabanuka, agomba kurya neza ariko bitari nka mu gitondo, ifunguro rya mugitondo rigomba kugira ingufu ziruta iz’iryz saa sits, n’aho nimugoroba kuko aba yitegura kuryama, ntabwo agomba kurya cyane, aba agomba kurya ibintu byoroheje.

Abantu bafite umubyibuho mwinshi bashaka kumererwa neza kandi bakagira imitere myiza bakwiye gufata amafunguro atuma bananuka burya ba Nyampinga benshi mu gitondo baheraga kuri siporo, bagafata ifunguro rya mu gitondo, nyuma bagafata ifunguro byiganjemo amasukari hamwe n’imbuto.

“Saa sita, habura iminota 30 ngo ujye kurya, banza unywe amazi, si byiza kunywa imitobe muri aya masaha, amazi ni yo meza kugirango ategure igifu. Igihe cyo kurya, saa sita, ugabanye ibiryo ugereranyije n’ibyo wariye mu gitondo (niba wariye indyo yuzuye), wirinde ibirimo amavuta menshi, fata salade nyinshi, si byiza gufata inyama nyinshio, fata nibura inyama imwe cyangwa ebyiri gusa.”

“Nimugoroba, ukwiye kurya ibiryo bike cyane bishoboka, bitarimo amavuta, kuko umubiri uba ugiye kuruhuka, nyuma yo kurya hashize iminota isaga mirongo ine, bata amazi meke atari buze gutuma urara ubyuka ujya kwihagarika.”

Niba ushaka kongera ibiro ugomba gufata amafunguro atuma babyibuha: “Gusa na we ugomba guhera kuri siporo nk’abandi bose mu gitondo, hanyuma ugafata amafunguro atarimo amavuta menshi, kuko burya amavuta atuma umuntu abyiguha nabi. Ubundi ibyo kurya byawe bikaba byiganjemo imbuto, kandi ukarya ifunguro rihagije, ririmo intungamubiri, hamwe n’ibinyamasukari.”

Ubahiriza gahunda yo kunywa amazi

Amazi ni meza kandi ni ingira kamaro mu mikorere y’umubiri wawe, wibuke ko umugabane munini w’ibikugize ari amazi, bityo rero, ugomba kunywa amazi mu gitondo ukibyuka, ukanywa nibura litiro imwe (1L), ugakora isuku yawe bisanzwe, nka nyuma y’isaha uyanyweye ukaba ushobora guhita ufata rya funguro ryawe rya mu gitondo, ukaza gukomeza ugenda uyanywa, ariko nimugoroba ugatangira kuyagabanya kuko uba wenda kujya kuruhuka.

Niba nawe wifuza gusa neza, no kugira ibiro biringaniye, bijyanye n’uko ureshya, hera kukunywa amazi menshi buri gitondo ukibyuka, ubifatanye no kugabanya amavuta , hamwe n’inyama, ahubwo wongere imboga n’imbuto mu byo urya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo