Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Imwe mu Ntare zazanywe mu Rwanda yapfuye

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Imwe mu Ntare zazanywe mu Rwanda yapfuye

Intare ubwo zagezwaga mu Rwanda umwaka ushize

Imwe mu ntare zirindwi zazanywe mu Rwanda zivuye muri Afurika y’Epfo umwaka ushize wa 2015 yapfuye.

Mu itangazo ryashyizwe kuri Twitter na Facebook bishyirwaho amakuru ya Pariki y’Akagera, rivuga ko iyo ntare y’ingore izwi nka Garuka ishobora kuba yarishwe n’ibikomere ubwo yagerageza kwica umuhigo.

Itangazo rivuga ko abashinzwe gukurikirana inyamaswa baheruka kubona Garuka mu Ukuboza umwaka ushize bifashishije utwuma zambaye tugaragaza ahantu ziri.

Bagize bati "Garuka akuma kayo gatanga amakuru kahagaritse kuyatanga mu Ukuboza 2015.Abashinzwe gukurikirana inyamaswa bajyaga bayobona bakoresheje VHF transmitter (ubundi buryo bwo kumenya aho ziri).Mu cyumweru gishize nibwo abashinzwe gukurikirana babonye ibisigazwa bya Garuka n’akuma kayigaragazaga."

Bavuga ko nta kibazo na kimwe iyo Ntare yari ifite ubwo baheruka kuyibona kandi ko nta bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ubuhigi bikorerwa muri ako gace yaguyemo wenda ngo bakeke ko aribyo byaba byayihitanye.

Garuka y’imyaka itandatu ipfuye itarabyara ngo kuko itanakundaga kugaragara iri kumwe n’izindi Ntare ngenzi zayo.

Kugeza ubu Pariki y’Akagera nyuma y’umwaka umwe izanywemo Intare zirindwi, zimaze kwikuba hafi kabiri dore ko zimaze kuba 15.Zitezweho kuzamura umubare w’abasura Pariki y’Akagera

Izi ntare zizanywe nyuma y’imyaka igera kuri 20 zicitse muri Parike y’Akagera, kubera gushimutwa no kwicwa mu myaka ya 1994.

Izi ntare ntizaguzwe. Ibikorwa byo kuzigeza mu Rwanda byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 215.

Inkuru Bijyanye:AMAFOTO: Intare zivuye muri Afurika y’Epfo zasesekaye mu Rwanda

IBITEKEREZO

  • kanamugire alfred Yanditse:

    Mukomereze aho kuduha inkuru nziza zishimishije

  • kanamugire alfred Yanditse:

    Mukomereze aho kuduha inkuru nziza zishimishije

  • hakizimana alexis Yanditse:

    None bashizeho deuil national ?

  • Nshimirimana Prosper Yanditse:

    Muri Make Nibazubakire Kuburyo Aho Zitemberera Haba Hazwi Kandi Bitwararike Kumenya Ukwo Zimerewe Buri Musi Banashireho Abaganga.Buriya Intare Ipfuye Nuruhombo Runini.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza