Impanga zagaragaye zirwanira mu nda ya nyina

9

Abana babiri b’impanga bagaragaye barwanira mu nda ya nyina ubwo nyina yanyuzwaga mu cyuma gipima ababyeyi batwite.

Mu mashusho agaragara ku rubuga www.apexgot.com aragaragaza impanga ebyiri zisa n’aho zirwana ariko zigahita zisabana imbabazi.

Aya mashusho yerekanye ko aba bana bageragezaga kwigana ibyo abari babari iruhande bakoraga.

Umwana w’ iburyo yasaga nk’ufite imbaraga mu gihe uw’ibumoso yari afite amakenga cyane. Umwe yateraga undi utugeri mu gihe undi we yamusomaga mu ruhanga.

Apexgot ikomeza ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa Public Library of Science One bwagaragaje ko imyitwarire y’umuntu itangira akiri mu nda ya nyina ndetse ko umwana ahita atangira gusabana n’abantu nyuma gato amaze kuvuka.

Ikindi cyagaragajwe n’uko imyitwarire y’umwana ishobora kugaragarira ku rureri ubwarwo.

Ubusanzwe gusama k’ umubyeyi bitera ibyishimo mu muryango ariko bikarusha iyo bimenyekanye ko atwite impanga. Abagize uwo muryango bagasigara bategereje abantu bashya bagiye kunguka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. ibyonukuri kuko maze.kubibina heshi iyo ababyeyi murabanyamahane ntakabuza numwanawabo kumurera ararushyape! babyeyi mupendane.sana kweri

  2. ibyonukuri kuko maze.kubibina heshi iyo ababyeyi murabanyamahane ntakabuza numwanawabo kumurera ararushyape! babyeyi mupendane.sana kweri

Tanga Igitekerezo