Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Ibyiza bidasanzwe byo kurya Ibihaza

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ibyiza bidasanzwe byo kurya Ibihaza

Ibihaza ni igihingwa kiboneka henshi mu Rwanda no ku isi. Yewe hamwe birimeza kubera imbuto zabyo zikunze kuba nyinshi. Si besnhi mu banyarwanda bazi akamaro kabyo nubwo no mu masoko bidakunze kuboneka.

Aha mvuze amasoko kuko nko mu mijyi aho bibonetse biboneka bihenze, mu cyaro si henshi ubisanga mu isoko kubera kubisuzugura ngo ni iby’abakene.

Nyamara ndakubwira ko numara gusoma izi nyungu eshanu muri nyinshi zo kurya ibihaza, ntuzongera kubifata nk’ibisanzwe.

1.Ni Isoko y’ingufu

Ibihaza ni kimwe mu biribwa bikize ku ngufu(Calories) kurusha ibindi. Mu gihe bisaba gufata ibindi biribwa kugirango umubiri ugire ingufu zihagije, ibihaza byo bituma uwabiriye agira ingufu zikenewe mu mubiri bidakeneye inyunganizi z’ibindi biribwa cyanga ibinyobwa nk’Isukari, Amavuta n’ibindi.

Abakora imigati bifashishije ibihaza byo ntibisaba kuvangamo ibindi bintu kuko byifitemo uburyohe buhagije.

2.Isoko y’intungamubiri..

Ikinyamakuru Huffingtonpost gitangaza ko ibihaza byuzuyemo intungamubiri nka Lignin na Pectin zifasha igifu kugogora neza ibyo umuntu yariye, harimo na Vitamini C .

3. Isoko y’amaso azira guhuma

Ibihaza ni isoko ikomeye ya Vitamini A ifite ubushobozi bwo gutuma amaso adahura n’ikibazo cyo guhuma, irimo kandi ubushobozi bwo kugira uruhu rwiza runoze n’ubudahangarwa bw’umubiri.

4. Ibihaza birwanya gutukura k’uruhu kubera intungamubiri nke

Ibihaza ni isoko y’intungamubiri twabivuze. bikaba byifitemo intungamubiri zirinda gushya k’uruhu, cya gihe ubona umuntu yatukuye kubera inzara cyangwa intungamubiri nke, ibihaza birwanya indwara nk’izo. Ibihaza biza mu biribwa bitanu bya mbere bishoboye guhangana n’iyo ndwara.

5. Ibihaza birinda indwara z’umutima

Ibihaza birimo Potasiyumu nyinshi ifasha mu kurwanya indwara zibasira umutima n’imitsi. ugereranyije nk’agakombe k’icyayi kuzuye igihaza( bishoboka) kaba karimo miligarama(mg) 550 za Potasiyumu bituma ari cyo kiribwa kibamo potasiyumu nyinshi kuko nk’imineke igira mg 420 , ibijumba bikagira mg 475.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza