Ibintu 7 bishobora kuba inkomoko yo kurwara umutwe

2

Indwara y’umutwe ifata ku buryo butandukanye, abantu na bo bakayivugaho mu buryo butandukanye. Bamwe bavuga ko barwaye umutwe udakira, abandi bakawurwara rimwe na rimwe, mu gihe hari abandi bavuga ko umutwe ubafata bakababara mu gice kimwe nko mu misaya cyangwa mu gice cy’ahagana mu jisho.

Dore zimwe mu mpamvu inzobere zigaragaza zishobora gutera ububabare bw’umutwe:

1. Imitsi yo mu gahanga iba itameze neza .

Abahanga mu buzima bavuga ko iyo umuntu afite ikibazo cy’imitsi itameze neza yo ku gice cy’umutwe, bikunze gutuma barwara umutwe udakira.

2. Kubabara umutwe biturutse k’uruhererekane rwo mu miryango (soufrance hereditaire).

Aba baganga bagaragaza ko hari ubwo iyo mu muryango hari umuntu ufite ikibazo cyo kurwara umutwe usanga hari abandi bo mu muryango iki kibazo gikurikirana.

3. Ububabare bw’umutwe bushobora guterwa no kujya mu mihango kw’abagore n’abakobwa.

Abagore n’abakobwa ngo bashobora kugira ububabare ku gice cy’umutwe iyo bari mu mihango. Ubwo bubabare ngo ntabwo bukwiye gutera umuntu ubwoba, icyakora ngo iyo bukomeye cyane umuntu ashobora kujya kwa muganga bakamuha imiti yo kumworohereza.

4. \Kubabara umutwe bishoboratera guterwa no guhangayika, umunaniro ukabije hamwe no kubura ibitotsi cyangwa kudasinzira bihagije.

Ibintu biri mu rutonde ruvuzwe haruguru, na byo bishobora gutera ububabare bw’umutwe. Niba uzi ko wagize kimwe muri ibyo bibazo bivuzwe, ukumva ubabara umutwe, umenye ko ari yo mpamvu.

5. Kubabara umutwe kandi bishobora guterwa n’uko ikirere kimeze.

Imiterere y’ikirere na yo ishobora kuba impamvu yatuma umuntu arwara umutwe cyane cyane nk’iyo hariho izuba ryinshi cyangwa ubukonje bukabije ku bantu batabimenyereye.

Urugero:Umuntu ashobora kubabara umutwe bitewe n’umwanya munini amaze ku zuba ryinshi cyangwa se ari mu bukonje bukabije.

6. Kubabara umutwe bishobora guturuka ku bundi burwayi.

Hari indwara umuntu arwara zigatuma ababara umutwe. Urugero: Malariya, indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara y’amaso n’izindi.

7. Umutwe kandi ushobora no guterwa no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane mudasobwa cyangwa telefone biturutse mu kureba mu rumuri rwabyo rugira ingaruka mbi haba ku maso cyangwa no mu dutsi two mu mutwe cyane cyane udushamikiye ku bwonko bishobora gutera ububabare bw’umutwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo