Ibintu 7 utitondeye bishobora gutuma ufata imyanzuro igushyira mu byago

2

Mu buzuma umwanzuro ni ingenzi, ubirebye neza uhatse wavuga ko tubaho mu myanzuro gusa.Uretse kuvuka, gupfa (rimwe na rimwe) aho wavukiye, ururimi wavukiyemo, ibyo ni bimwe mu bintu bike udashobora guhitamo, urabisanga cyangwa bikagusanga, ariko mu buzima ibitubaho byinshi tubigiramo uruhare, nitwe duhitamo niba bitubaho cyangwa bitatubaho.

Imyanzuro dufata ishobora kuduhindurira ubuzima cyangwa ikabushyira mu kaga iyo ititondewe.

Twifashishije urubuga Hbr.org, twagukusanyirije ibintu icyenda bishobora gutuma ufata imyanzuro, ikazakugira ingaruka mbi mu buzima.

1.Ubunebwe:Ubunebwe ni umwanzi wa mbere w’ubuzima.Ubunebwe ntibutuma ubasha gutekereza ku cyiza wakora, ujya kugikora bukakumvisha ko nta mpamvu uzaba ubikora ejo, cyangwa ejo bundi ugashiduka icyagombaga kukugirira akamaro, kirangiye utagikoze cyangwa abandi bakakigutanga.

2.Kwizera ko ibintu bizahora ari byiza:Hari abantu bumva ko ibintu bapanze bizagenda uko babyifuza rwose, agapanga ariko akibagirwa ko wenda ashoboa kurwara, ntiwibuke ko ushobora no gupfa, niba wubatse inzu ntutekereze ko inkongi ishobora kuyifata cyangwa ibindi.

Mu buzima si byiza guhora wiyumvisha ko ibyiza aribyo biri imbere yawe, ugomba no kumenya ko ibibi bibaho kandi nta bagenewe ibyiza ngo abandi bagenerwe ibibi, iyo ibyo ubizi, bigufasha gufata umwanzuro utajegajega kandi hagira n’ikirogoya umwanzuro wafashe, ukabyakira ahubwo ugashaka uko ukivana mu nzira.

3.Kwiyemeza:Hari ubwo mu buzima ibyo wapanze byanga, ariko bidasobanuye ko byanze burundu.Kugirango ibyo waharaniye kugeraho bikomeze, bigusaba gukomeza umutsi, inzira imwe yakwanga ugashaka indi.

Ushobora kuba uri umukozi ahantu runaka, bakakuzanira dosiye zamara kuzura ugasanga ahari aho wibeshye kandi kubikora bisaba ko uhera kuri zeru, ntabwo ukwiye gucika intege, niba bisaba gutangira bundi bushya bikore.

4.Guhora ubaswe n’ibyahise:Ntabwo ari byiza guhora mu byahise gusa, kuko iyo migirire hari ubwo igufata ikakubuza gukora ibigezweho kandi aribyo bishobora kukubeshaho.

Urugero ugasanga umwarimu kuko yize telefoni zitabaho, arashaka kugirira nabi umunyeshuri ayisanganye muri iki gihe kandi yiyibagije ko telefoni z’ubu umwana ashobora no kuzifashisha mu masomo, ariko akabikora kuko mu gihe cye nta mwana wegeraga telefone.Guhora mu byahise bishobora gutuma uhorana ubwoba bw’ibigezweho kandi aribyo birimo amizero y’ejo hazaza.

5.Kwizera abandi ugakabya:Ntabwo ari byiza ko buri gihe wifashisha abandi ngo ufate imyanzuro kuko aho hashobora kuzamukiramo ubwoba cyangwa se ugategereza abandi ejo ugashiduka icyo washakaga gukora bakigutanze cyangwa cyarangiye.

Abantu bakomeye , uzasanga imyanzuro imwe n’imwe ibareba baragiye bayifata ntawe bagishije inama, upfa kuba wabitekerejeho bihagije, cyane cyane imyanzuro isaba gufatwa mu gihe gito.

6.Kubaho wenyine:Mu buzima nta mugabo umwe, nubwo hari aho twavuze ko biba ngombwa ko wirwanaho ku giti cyawe.

Kuba hamwe n’abandi bifasha kubona ibitekerezo bishya hakaba n’ibyo wowe wabonaga ko bidashoboka, ariko abandi bakakwereka ko bishoboka.

Kuba hamwe n’abandi byungura ibitekerezo bishya kandi bigafasha mu kumenya uko witwara mu bibazo bitandukanye bitewe n’abantu batandukanye muhorana.

7.Kutagira ubunararibonye :Ntabwo wahora wizera abantu, nubwo bashobora kugufasha ariko ushyiraho akawe.

Nk’umuyobozi, ntabwo wahora wizera ngo kanaka azankorera raporo cyangwa azansesengurira ibyo mwifuzaho, ugomba kuba ufite icyo ubiziho nawe ku buryo habayeho no kukubeshya, kubitahura byakorhera.

Ibyo bituma igihe ufata imyanzuro witonda, ntuhubuke kuko ariko abo wizera bakubwiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo