Dore uburyo wakoresha ukagira umusatsi ukeye kandi uhehereye

Umusatsi ni kimwe mu bintu nyaburanga bigize umubiri w’umugore. Ni byiza rero ko witabwaho by’umwihariko, mu buryo bwiza kandi butagira ingaruka ku buzima.
Urubuga www.blackhairscience.com rwatangaje ko mu biribwa cyangwa se ibinyobwa dufata buri munsi harimo amagi, ubuki, avoka, ibikomoka ku nka ndetse n’ibindi byadufasha ku kwita ku musatsi wacu nta zindi mbogamizi duhuye na zo, nko gushya igihe wagiye muri salo bagushyizeho poroduwi (produit).
Amagi akoreshwa mu kuvura no guha umusatsi (...)

Umusatsi ni kimwe mu bintu nyaburanga bigize umubiri w’umugore. Ni byiza rero ko witabwaho by’umwihariko, mu buryo bwiza kandi butagira ingaruka ku buzima.

Urubuga www.blackhairscience.com rwatangaje ko mu biribwa cyangwa se ibinyobwa dufata buri munsi harimo amagi, ubuki, avoka, ibikomoka ku nka ndetse n’ibindi byadufasha ku kwita ku musatsi wacu nta zindi mbogamizi duhuye na zo, nko gushya igihe wagiye muri salo bagushyizeho poroduwi (produit).

Amagi akoreshwa mu kuvura no guha umusatsi ingufu ndetse n’umusatsi wacitse bikawufasha kutongera gucika no mu gihe udefirije watangiye gukomera (repousse) ntube wacikagurika mu gihe urimo gusokoza.

Uko ubigenza

Uvanga igi rimwe mu tuyiko tubiri duto tw’amazi, ugashyiramo avoka cyangwa mayonnaise ku bafite ubushobozi, ukabishyira mu musatsi uzungurutsamo gake ndetse n’agatambaro gatose, ugategereza iminota iri hagati 5 na 10 mbere yo gukarabamo. Mu gihe ugiye gukarabamo ushobora gukoresha isabune yabugenewe (shampoo)

Ku bantu bafite umusatsi woroshye kandi uyaga, ushyiramo amavuta ayo ari yo yose maze ukavangamo ubuki bukeya ndetse n’amavuta y’imizabibu, kubisiga mu musatsi utose ukabirekeraho hagati y’iminota 20 na 25 hanyuma ukamesamo ukoresheje shampo.

Imvange y’ikimuri n’amavuta y’igikakarubamba, na byo uru rubuga rutangaza ko byoroshya umusatsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo