China: Ku myaka 80 ni umunyamideli, akina filime kandi akora siporo buri munsi (Amafoto)

3

Wang Deshun ni umusaza w’imyaka 80 ukomoka mu Burasirazuba bw’u Bushinwa mu Ntara ya Shenyang.

Ubusanzwe ni umukinnyi w’amafilime ariko mu mwaka ushize wa 2015 nibwo yagaragaye bwa mbere amurika imideli, mu gikorwa cyiswe China Fashion Week .

Nubwo afite imyaka 80, Wang ntagaragara nk’ushaje. Afite umubiri wubatse nk’umusore abikesha Siporo nkuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na CNN.

Bamwe mu Bushinwa batangiye kumwita Sogukuru w’umusore kubera imigaragarire ye.
Wang yatangiye akora ibijyanye no gisetsa.Nyuma yaje kubivamo ajya mubyo gukina amafilime aho yakinnye mu mafilime menshi yakorewe muri Amerika harimo n’iyitwa “ Forbidden Kongdom”.

Ubwo yari afite imyaka 50, yatangiye kujya mu byumba bikorerwamo imikino ngororamubiri (gym) ngo ashobore gukomeza gukina filime ze atagaragara nk’umusaza.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu aracyakora siporo buri munsi. Ati “Abantu barantangarira cyane uburyo umusaza nkanjye yagira umubiri nk’uyu.Kuva mu myaka 30 ishize sindahagarika gukora siporo”

Wang avuga ko nta mpamvu yo kwizitira ngo avuge ko hari ibyo atagishobpye kubera ko ashaje.

Yagize ati “Igihe cyose ugitinyuka gukora ibyo utigeze ukora mbere, umutima wawe uba ukiri muto.”

Avuga ko adateze guhagarika gukona amafilime no kwerekana imideli igihe cyose azaba agihumeka.



Afite ubwana bw’abasaza ariko akagaragara nk’umusore


Muri 2015 nibwo bwa mbere yagaragaye mu mideli

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo