Bolivia:Ishusho ya Bikira Mariya yarize amaraso

21

Ishusho imaze icyumweru irira amaraso

Ishusho ya Bikira Mariya mu gace ka Pando muri Bolivia imaze icyumweru irira amaraso, andi atunguka mu biganza nk’uko abaturage baho babitangaje.

Bamwe mu baturanye n’iyo shusho batangiye kuvuga ko ari igitangaza nk’uko The Mirror dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ibyo kurira amaraso kw’iyo shusho kandi byemejwe na Padiri Jose Luis Mamani, uyobora Paruwasi yo muri ako gace.

Iyi shusho ubusanzwe iba hafi ya paruwasi.Abakunze kuza kuhasengera bemeje ko hashize icyumweru babona amaraso mu maso y’iyo shusho, icyakora ubu no mu biganza ngo yatangiye kumanuka.

Amwe mu maraso yo kuri iyo shusho yafashwe ajyanwa gupimirwa ku bitaro ngo barebe koko niba ari amaraso y’umuntu.

Hategerejwe kumva niba Kiliziya Gatolika i Roma izabyita igitangaza, dore ko hari n’ahandi byagiye bigaragara mu minsi yashize ariko ikanga kubyemera.

Mu mezi atatu ashize, muri Colombia naho hagaragye ishusho ya Bikira Mariya yarize igitonyanga kimwe cy’amaraso, abaturage barahurura bavuga ko ibyabaye ari igitangaza.

Mu biganza by’ishusho ya Bikira Mariya hatangiye gutunguka amaraso

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 21

  1. Yemwe mwese bantu bari kwisi ntivyoroshe ariko ikintu kitagira ubugingo cabumbwe numuntu ayo maraso ngo yavuyehe?

  2. abana bimana nimusenge ishapure mushobore kutsinda shitani ndikusaba umubyeyi bikira mariya ansabire ampe ubwenge nubuzima bwiza

  3. niyaminsi yanyuma kambisa abasenga Imana bayisenge mubyukuri kuko iraje yerekane inture zayo irobanture inama mumasaka mumenyeko nasatani afite igihe gito nugusemga mukuru nomumwuka Imana idutabare kuko satani atujyeze ahabi ariko azabuna ishyanto arabesha abasenga bikiramariya bahiduke bikiramariya zive amaraso kamisa yesu dutabare

  4. Andika Igitekerezo Hano ibyahishuwe 13:14-16 igishushanyo kizahabwa imbaraga na satani zo gukora ibitangaza byibinyoma

  5. biragoy ivyo bihugu vyohanz navyo biratugoy nambaruko bakorana na ma chetan ibishits vyose bavyitibitangaza ahubw bacung neza Imana yashatse kuberek kivyo basengatarivu

  6. biragoy ivyo bihugu vyohanz navyo biratugoy nambaruko bakorana na ma chetan ibishits vyose bavyitibitangaza ahubw bacung neza Imana yashatse kuberek kivyo basengatarivu

  7. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo