Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Australia:Urukiko rwanze guhana umugore wiyiciye abana umunani

Yanditswe

kuya

Australia:Urukiko rwanze guhana umugore wiyiciye abana umunani

Umugore wo mu gihugu cya Australia yishe abana be barindwi n’umwe mu bana abereye nyina wabo ariko urukiko rwanzuye ko nta bihano azahabwa byo kuryozwa ubwo bwicanyi.

Umunya Australiakazi Raina Mersane Ina Thaiday uzwi ku izina rya Mersane Warria wishe abana bane b’abahungu ndetse n’abakobwa bane ngo ntazakurikiranwa n’inkiko kubera ko yabikoze afite ibibazo byo mu mutwe.

Mu Ukuboza 2014 nibwo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Australia mu nzu y’uyu mugore hasanzwe imirambo y’abana 8 harimo abana be bwite barindwi ndetse n’umwe yari abereye nyina wabo .

Urukiko rwa Queensland rwanzuye yuko Mersane atakurikiranwa n’inkiko kuko byagaragaye ko ibyo yakoraga atari abizi.

Umuvugizi w’uru rukiko yagize ati”mu gihe yakoraga ubu bwicanyi yari arwaye indwara yitwa schizophrénie paranoïaque. Iyi ndwara ikaba yaratumaga y’umvaga ko ibyo ari gukora ari nk’ibyo yakora arimo kurengera aba bana be.”

Nkuko bigaragara mu makuru uru rukiko rwashyize ahagaragara, mu ijoro yishemo aba bana yasanzwe mu muhanda avuga ati“mfite ubushobozi bwo kwica abantu no kubateza ibibazo. Mbere y’uko ubabaza abana bange nzabanza mbababaze, mbere y’uko ubica nzabanza mbice”.

Ubu uyu mugore w’imyaka 40 ayahise ajyanwa mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Roul Dasrah Nshungu

IBITEKEREZO

  • Jost Yanditse:

    Musigaye Mutwandikira Ibyo Abafite Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bakoze Ngo Ni Amakuru? Niba Muba Mwabuze Ibyo Mutangaza Mwagiye Mwicecekera Ko Byaruta.

  • mandela Hategeka Yanditse:

    Birababajepeee,kubona tmubyeyiyihekura

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza