Australia:Sharrock afite ubushobozi bwo kwibuka ikintu cyose cyamubayeho ari ku isi

Rebecca Sharrock ukomoka mu gihugu cya Australia yavuze ko ibintu byose yanyuzemo akiri uruhinja kugeza ubu abyibuka nk’ibyabaye ejo, ndetse ngo ashobora kuvuga buri cyose n’icyo yabonye ataramenya kuvuga.

Sharrock w’imyaka 27 atuye mu mujyi wa Brisbane.Ni umwe mu bantu 80 ku isi bafite ubushobozi buhambaye bwo kwibuka ibyababayeho mu buzima, Highly Superior Autobiographical Memory (HSAM).

Ubu bushobozi umuntu abuhabwa n’ibintu bitandukanye birimo n’impano ashobora kuba yarakiriye ku nshuro ya mbere, nkuko Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyabitangaje.

Abantu bafite ubwo bushobozi, ngo banakunda gufata mu mutwe ku buryo ashobora gusoma igitabo akajya asubiramo ibyo yagisomyemo ijambo ku rindi.

Icyakora HSAM ishobora no kugira ingaruka ku muntu wagiye anyura mu bibazo bitandukanye nko gupfusha abe cyangwa kubabazwa, kuko ahora abyibuka uko byari bimeze icyo gihe abikorerwa.

Sharrok aherutse kwandika kuri blog ko ibyamubayeho mu buzima yibuka bituruka nyuma y’iminsi 12 avutse.Yibuka ukuntu icyo gihe ababyeyi be bamwicaje ku ntebe y’umushoferi yari mu modoka yabo, maze bakamufotora.

Yagize ati “Nk’umwana nyine byari byantangaje kubona ibara ry’intebe y’umushoferi, kubona diregisiyo y’imodoka indi hejuru, nubwo ntashoboraga kubyuka ngo ndebe neza ibyo bintu bitangaje nabonaga.”

Sharrock kandi yibuka ubwoko bw’ibikinisho ababyeyi be bamuguriye bwa mbere, ikanzu bamwambitse yagize isabukuru ye y’amavuko ya mbere n’ibindi.

Si Sharrock gusa ufite ubwo bushobozi.Alexandra Wolff w’imyaka 25 wo muri Maryland muri Amerika nawe afite HSAM.Aherutse kubwira umunyamakuru ibyamubayeho mu buzima byose abyibuka nk’umuntu uri ku rugendo.

Yavuze ko yibuka n’igihe yabaga arwaye mu nda cyangwa umutwe ubwo yari akiri umwana.

Yagize ati “Ni ikigeragezo. Nk’iyo ntafite icyo nkora umunsi wose, nibuka ibyo bintu nabayemo byose uko bingana.”

Mu kumva neza imitekerereze ya muntu, abashakashatsi bo muri Australia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kwiga kuri Sharrock, kandi ngo yizeye ko ibizavamo bizafasha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo