Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Amaze imyaka itandatu yita ku bwanwa bwe bumaze kureshya na cm 68

Yanditswe

kuya

na

Editor
Amaze imyaka itandatu yita ku bwanwa bwe bumaze kureshya na cm 68

Michael Legge ni umuturage wo mu gace ka Kimberworth, mu mujyi wa Rotherham mu Bwongereza.Ni umukozi wo mu ruganda ufite ubwanwa bupima sentimetero 68, nyuma y’imyaka itandatu abuteretse.

Legge ni umwe mu bantu ba mbere bafite ubwanwa burebure mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru The Mirror, yavuze ko iyo ari kwitunganya agiye ku kazi cyangwa ahandi bimutwara umwanya uruta uwo abagore bakoresha bitunganya kubera ubwo bwanwa.

Yagize ati “Iyo nsohotse nshobora kumara igihe kinini kurusha umugore kuko binsaba kubwoza (ubwana) kubwumutsa, nkanabusiga amavuta.”

Legge aza ku mwanya wa karindwi ku isi mu bafite ubwana burebure, mu mwaka wa 2014 yaje ku mwanya wa mbere mu Bwongereza.

Avuga ko yatangiye gutereka ubwanwa bwe ari intego yari yahanye na bamwe mu nshuti ze.

Ati “Byari intego n’urungano rwanjye tugira ngo turebe uzarusha abandi kugira ubwanwa burebure atabwogoshe.Bamwe bagiye babivamo umwe umwe, nanjye sinzi aho byari kungeza.”

Akomeza avuga ko yakomeje kubureka kugeza ubwo abonye o bishobora kumugirira akamaro.


Ubwanwa bwa Legge bufite sentimetero 68

IBITEKEREZO

  • evariste hatangimana Yanditse:

    nonesentibumubangamira agiyekurya?

  • Peter Yanditse:

    NONESEWABIKORABYAKUNDA

  • Kabose Yanditse:

    Nidange kbs

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza