Amaze imyaka 18 acukura umwobo Imana yamusabye, nturuzura

10

Sanchez agiye kwinjira mu mwobo Imana ayamutegetse gucukura

Santiago Sanchez w’imyaka 69, amaze imyaka 18 acukura umwobo avuga ko yasabwe n’Imana, kugeza n’ubu nturuzura.

Uyu musaza utuye mu gace ka Berlin mu gihugu cya El Salvador muri Amerika y’Amajyepfo, avuga ko uwo murimo yawuhawe n’Imana kandi adashobora kuwinubira.

Sanchez abyuka buri munsi ajya gucukura uyu mwobo, nawe ubwe avuga ko atazi icyo Imana iwushakira ariko ngo n’Itegeko yahawe kandi agomba kubahiriza.

Ikinyamakuru Univision cyamusanze acukura uwo mwobo, cyatangaje ko iyo azamutse avuye muri awuvuyemo aba yikoreye ibitaka n’amabuye yacukuyemo.

Sanchez yagize ati “ibi mubona ndi gukora, ni iby’ibonekerwa ry’umwuka Imana yanyeretse.”

Umunyamakuru Ernesto Rivas wagerageje kujya muri uwo mwobo yagarukiye hagati, avuga ko yagezemo akabura umwuka.Nyamarra Sanchez we yagize ati “Ninjye ushobora kugenda nkagera aho umwobo urangiriye kuko ninjye Imana yategetse kuwucukura, nta wundi wemerewe kugera hariya.”

Abaturanyi be bavuga ko ari umusazi, gusa we ngo ntabwo abyitaho.

Uretse Sanchez, nta wundi muntu uzi uburebure bw’uwo mwobo amaze imyaka 18 acukura, kandi nta nyir’ubwite ntazi igihe uzarangirira n’icyo Imana izawukoresha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. Uwo musaza ko atangaje!ariko harimpamvu,kuko niba awujyamo agahumeka,akavamo arimuzima,kandi umunyamakuru yaragarukiye hagati! nuko harikibyihishinyuma.

Tanga Igitekerezo