Amaze imyaka 14 aryamana n’umuhungu we kugira ngo ubutunzi bwabo butayoyoka

2

Banda Yvonne umaze imyaka 14 aryamana n’umuhungu we kugira ngo basigasire ubutunzi bwabo
Banda Yvonne ukomoka mu gihugu cya Zambia yeruye avuga ko amaze imyaka 14 aryamana n’umuhungu we buri wa gatatu w’icyumweru kugira ngo ubutunzi bwabo bwiyongere.

Umugore w’imyaka 52 ukomoka mu gihugu cya Zambia akaba azwi ku mazina ya Banda Yvonne yeruye avuga ko ajya aryamana n’umuhungu we kugirango bakomeze gusigasira ubutunzi bwabo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru popafro.com aravuga ko uyu mugore yemeje ko amaze kuryamana n’umuhungu we uzwi nka Abel mu gihe kigera ku myaka 14 kandi bigakorwa buri wa gatatu bityo akavuga ko aramutse abiretse umuhungu we yatakaza ubutunzi bwe ndetse akaba yapfa urupfu rw’amayobera.

Yvonne uturuka mu gace ka Ndola yahamirije ZambiaWatchDog ko inkingi nyamukuru yo gutsinda k’umuhungu we bikomoka ku kumwambarira ukuri nibura inshuro imwe mu cyumweru nkuko ari amabwiriza yahawe n’umuganga w’umupfumu nyuma yo kubona ko ubukire bwabo butangiye kuyoyoka.

Yakomeje avuga ko rimwe yigeze kwihanira mu rusengero hamwe n’umushumba wa Grande-Uni Eglise, icyo gihe baramusengeye gusa yaje gukomwa mu nkokora no kuba yarakomeje kugira ubwoba bw’uko umuhungu we azahura n’ibibazo ndetse akaba yanapfa urupfu rubi bityo ahitamo kurengera ubutunzi bwabo akomeza kuryamana n’umuhungu we.

Ubwo yabyemereraga abanyamakuru yagize ati: " Ndyamana n’umuhungu wanjye Abel guhera muri 2002, ubwo yatangizaga ikigo cy’ubwikorezi byagiye byiyongera kugeza aho ubu afite amakamyo menshi, amabisi ndetse n’izindi modoka ntoya.Turyamana buri wagatatu kandi tubikorera mu nzu yanjye aho ubu burozi(imitsindo) butabye."

Yvonne yavuze ko iki ari ikiguzi kuko naramuka acitse intege mu kuryamana n’umuhungu we ubutunzi bwabo bagezeho bigoranye bushobora kuyoyoka ndetse n’umuhungu we akaba yapfa ababaye cyane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. bira babaje kumva umwana ararana na mama we gusa abakuru ni mwihutire kunyaniriza urubyiruk hato tutazisanga twaragize umuco nkuwo muri zambi .gusa bira babaje peeeee umwana na nyine

Tanga Igitekerezo