Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Aho ntiwajyaga usuzugura abarya avoka? Reba ibyiza 5 byo kurya urwo rubuto

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Aho ntiwajyaga usuzugura abarya avoka? Reba ibyiza 5 byo kurya urwo rubuto

Abantu benshi basuzugura urubuto rwitwa avoka ndetse cyane mu muco w’abanyarwanda ngo avoka ni iz’abana.Hari n’umuntu wambwiye ngo ubundi abagabo bo mu Rwanda ntibari bazi kurya avoka ngo babyigishijwe n’abazungu , nabwo ngo babanje kubaseka cyane bavuga ko nta mugabo urya avoka.

Na n’ubu hari abumva ko avoka zikiri iz’abana.Nyamara abahanga mu buzima bemeza ko avoka ari imwe mu mbuto zikungahaye kuri za vitamini zitandukanye , ndetse ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara mu mubiri.

Dore bimwe mu byiza byo kurya urwo rubuto:

1.Kuvana impumuro mbi mu kanwa

Niba ukunda kugira ikibazo cyo kubyukana cyangwa ukiriranwa impumuro mbi mu kanwa , bigatuma utavuga aho abandi bari kubera wenda ikibazo cy’amara yazibye, atameze neza n’ibindi , avoka irabishoboye.Ifite ubushobozi bwo koza amara agacya ubundi ugasubirana impumuro nziza mu kanwa bitabaye ngombwa guhora ukoresha imiti y’amenyo.

2.Ituma uruhu rumera neza

Kubera amavuta urwo rubuto rwibitseho , rurimo intungamubiri zituma uruhu rworoha.Harimo kandi vitamini E ikiza ibikomere ku ruhu.Iyo vitamini E kandi niyo ituma habaho kuvuka kwa tumwe mu tunyangingo mugihe utundi twangiritse.Aha ho wayirya , wayisiga byose bigira akamaro ku ruhu rwawe.

3.Ni nziza ku maso

Avoka ni nziza ku maso kuko yifitemo carotenoid lutein irwanya kwangirika kw’amaso n’ubuhumyi.

4.Irinda kanseri

Kubera carotenoid lutein , umuntu urya avoka ntashobora kurwara kanseri y’ibere , kandi aside Oleique iba muri avoka nayo igabanya ibyago byo kuba warwara kanseri.

5.Ni nziza ku mutima, Inarwanya n’umuvuduko mwinshi w’amaraso

Kubera ko avoka ari ikinyamavuta , ayo mavuta ni meza kuko atuma umuvuduko w’amaraso utiyongera.Ifite kandi aside folique na vitamini B6 byose bituma umutima udahura n’ibibazo.

Twifashishije urubuga Health24.

IBITEKEREZO

  • Tumusifu Emmanuel Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano

  • Niyonsaba emma Yanditse:

    murakoze kutugira inama avoka nayiryaga ntazi akamarokayo muzadusha kire nakamaro kimineke kubuzima bwamuntu

  • juma Yanditse:

    murakoze kutubwira akamalo kavoka

  • HIRWA Yanditse:

    Andika Igitekerezo HanoMUZATUBWIRE NIMINEKE.MURAKOZE

  • kazungu Yanditse:

    Ntimwibagirwe nakandi kamaro gakomeye mukongera ingufu igihe cyo gutera akabariro ni ingenzi kimwe namagi, amata, ubuki, imineke, inyama na cereli.

  • kazungu Yanditse:

    Ntimwibagirwe nakandi kamaro gakomeye mukongera ingufu igihe cyo gutera akabariro ni ingenzi kimwe namagi, amata, ubuki, imineke, inyama na cereli.

  • kazungu Yanditse:

    Ntimwibagirwe nakandi kamaro gakomeye mukongera ingufu igihe cyo gutera akabariro ni ingenzi kimwe namagi, amata, ubuki, imineke, inyama na cereli.

  • kazungu Yanditse:

    Ntimwibagirwe nakandi kamaro gakomeye mukongera ingufu igihe cyo gutera akabariro ni ingenzi kimwe namagi, amata, ubuki, imineke, inyama na cereli.

  • eugene Yanditse:

    murakoze kutugezaho ibyiza bya avoka kuko aringenzi kumenyakamaro kimbuto

  • Komezusenge Pauline Yanditse:

    Murakoze Cyane Kubwinama Mutugejejeho Avoka Yagabanya Ibiheri Mumaso Murakoze

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza