Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya nyuma)

43

Mu gice giherutse Raissa yari abonye imivugo ya Mateso mu Kinyamakuru amenya ko yafunguwe, ese byaje kurangira bite?

.....Nta n’iminota itanu Raisa yafashe abitekerezaho kuko yahise abyuka ntiyaniriwe anirushya yoga ahubwo yahise afata inzira ubundi yerekera ku kibuga k’indege cya New York, mu masaha make asesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Yahise afata imodoka yerekeza ku biro bya Radiyo INZIRA ashaka kubaza niba bamurangira aho umugabo witwa Mateso HAKUZIMANA atuye, ariko atungurwa no gusanga uwo ashaka ariwe wicaye ku rwinjiriro bw’iyo Radio ( Reception).

Akimukubita amaso kwihangana byarabananiye maze aramusimbukira aramuhobera, aramusomagura, mbese Mateso yakoze nka bimwe yari yanditse muri wa muvugo byose uko byakabaye!

Bahise bajya mu rugo kwa Mateso ni uko Mateso ahamagara inshuti n’umuryango bose ababwira ko uwo akunda yagarutse maze bahita babana ubuzira herezo.

Nyuma y’amezi abiri Raisa yahise abona akazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere na ho Mateso we yakomeje akazi k’ubwanditsi kugeza n’ubu.

Ubu Raisa na Mateso batuye KICUKIRO mu mujyi wa KIGALI. Babyaye gatatu abakobwa babiri n’umuhungu umwe ariko harimo umwana umwe w’umukobwa wa George Marguey kuko Raisa ubwo yavaga muri Amerika yaje azanye inda y’amezi atatu ya George.

Kugeza ubu nta muryango ubayeho neza nk’uyu mu gihugu hose kuko buje urukundo ariyo mpamvu HAKUZIMANA Mateso aherutse kwandika igitabo kivuga ku buzima bwabo aricyo yise”INZIRA Y’UMUGABO”.

Iherezo ry’inkuru.

Murenzi Sixbert

Ushaka gusoma igice cyabanje, kanda hejuru ku itangiriro ry’icyo gice uri gusoma, ku magambo ari mu ibara ry’umutuku asobanura uko mu gice hiherutse byarangiye.Ufite andi makuru ushaka kuduha, hamagara kuri 0784444190.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 43

  1. mana We,yewe urunurukundo mbabwire ariko mudufashije mwatubwira niba byarabayeho ndetse,ndifuza ni kuba nababona mateso na Raïssa ,murakoze kubwibyiza mutugezaho

  2. mumbabarire mumpuze na Mateso niba abaho,my numbr is 0725332808 or 0789180883 or 0739080784 or T Jack Blaise on facebook murakoze kandi mwarakoze njy byandenze

  3. Bishobotse mwatubwira fin ya george nuko Donald yifashe abwiwe ko umukobwa we yagarutse kwa Mateso
    murakoze

  4. Ese ni ukuri mudufashije mwaduhishurira niba iyi nkuru hari ubuzima runaka ishingiyeho cga ari umwanditsi wayubatse agendeye kubuzima buba hano ku isi.

  5. 1 | 2 | 3 | 4 | 5

Tanga Igitekerezo