Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya cyenda)

29

Mu gice giherutse Raissa yari yasabye se gufungura Mateso byihuse, bitaba ibyo akiyahura. Ese byaje kugenda gute?

Mu isaha imwe yonyine, Donald Gakire KAMANZI yahise ahamagara wa mupolisi amutegeka gufungura iyo sazi yamuduhiraga mu matwi.

Mu magmbo ye yagize ati “Utiriwe umbaza impamvu ufungure iyo sazi ikomeze imene amatwi nta kundi kuko iyo habayeho guhitamo utoranya akaremereye uramenye ntihashire isaha utabikoze.”

Mu gihe umupolisi urinze umuryango yarimo aserera na ISIMBI Donald Raisa amusohora mu kigo undi nawe yanga avuga ati “sinava aha kuko niho ubuzima bwanjye buri none ninsiga umutima wanjye aha ndajyana iki? Simpava rero!”

Mu gihe bagiserera ISIMBI yabaye nk’ubonekewe abonye Mateso arekuwe aza amusanga amwenyura, ni uko barahoberana cyane bararira maze Mateso ati “Ngiye kumva numva afande mukuru arambwiye ngo nsohoke ntahe bitarenze iminota icumi ntambone mu maso ye.” Nuko Raisa amutekerereza uko yateye ubwoba ise ni uko bahita bamenya ko byose se wa Raisa ariwe ubiri inyuma.

Mateso yahise afata umwanzuro wo gutoroka igihugu kuko yabonaga bigeze iwa Ndabaga, ubuzima bwe buri mu mazi abira mu gihe nta guhitamo kundi yari afite.

Mateso wari amaze iminsi yemerewe na ya radio yateguye amarushanwa ko azajya yandika inkuru ngufi ubundi zigashyirwa ku kinyamakuru cya ya radio kitwaga “INZIRA” bakajya bamuhemba ibihumbi ijana yahise abwira ISIMBI ati ‘Tujye gufata agafanta ndashaka ko tuganira’ nuko bajya mu kabari baricara baraganira Mateso ati

“Mukundwa Raisa, ngushimiye ko wankunze nta cyo unshiye, ariko njye nawe ntabwo dukwiranye, none nafashe umwanzuro wo gutoroka igihugu nkagenda aho kugirango agahanga kanjye nzagasige hano,bityo rero ndagusezeraho uzasigare amahoro kandi urukundo rwawe rw’ukuri uzarugumane gusa inzira zacu zo zibyaye amahari.”

Ubwo Mateso yavugaga ibyo Raisa yari atuje cyane maze ashize amanga abwira Mateso ati “Ntuteze kunsiga aha ahubwo mbwira igihugu tugiyemo mukundwa? Kuko uzi neza ko nta mwuka nta buzima niko nta Mateso nta Raisa.”

Undi ati “Sinakugira inama yo kujyana nanjye ngo usige ababyeyi gusa njye ndumva natorokera muri Kenya.”

Gakire yahise ahindura gahunda ahamagara Gatuza aramubwira ati “Ubu tuvugana ya sazi yongeye kuduhira mu matwi yanjye kuko ubu yamaze gufungurwa, none fata imbunda ugende mu kigo umurase mu ibanga ubundi uhite urigita kuburyo ntawe ukubona, ndakeka napfa umukobwa wanjye atazongera kumera nk’umusazi nkuko ameze ubu kuko yantegetse gufunguza ya mbwa mbura amahitamo.”

Ako kanya Gatuza yahise afata Moto yerekeza igikondo, maze akigera kuri marembo akubitanye na tax vatiri abona harimo ISIMBI na Mateso, ni uko agira amatsiko yo kubakurikira akamenya aho bagiye.

Bahise bafata inzira igana mu burasira zuba, kuko Mateso atagiraga icyangombwa cy’inzira bafashe umugambi wo guca Tanzania kuko niho honyine byari kuborohera gutanga Ruswa bagatambuka. Mbere yuko bagenda ISIMBI yabanje guca mu mujyi kuri banki abikuza amafaranga miliyoni icumi yose se yari yarayamubikirije.

Uko Gatuza yabonaga abo bana bagenda yahise afata ivatiri nawe ategeka umushoferi gukurikira iyo vatiri y’umutuku Raisa na Mateso barimo.

Ba Mateso ntibigeze batinda kuri Banki kuko abakozi baho bari bazi neza ko Raisa ari umukobwa wa nyakubahwa Donald , bahise bamuha ubufasha mu minota mike maze bakomeza urugendo rwerekeza i burasira zuba ku mupaka wa Tanzaniya n’u Rwanda.Uko bagendaga niko Gatuza yabakurikiraga.

Murenzi Sixbert

Ushaka gusoma igice cyabanje, kanda hejuru ku itangiriro ry’icyo gice uri gusoma, ku magambo ari mu ibara ry’umutuku asobanura uko mu gice hiherutse byarangiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 29

  1. Nihatari muzambabarire sinzumve Mateso bamurashe IMANA izabarinde weeeeeeee!!!!!!!!ayiwe mfitubwoba pe

  2. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo