Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya 11)

34

Mu gice giheruka Raissa na Mateso bari bari mu rukundo bashiturwa n’umuntu wakomanze batararangiza ibyabo, Ese uwo muntu yaba ari nde?

...Raisa niwe wageze hanze mbere akubitana amaso n’isura y’umugabo wamuciye mu maso,ariko bataragira icyo bavugana ahita amubwira ati:“Jambo dada, mimi ni mshona viatu hodhari, nimeshona viatu vya Mahtma Ghandi, nimeshona viatu vya kibaki na Obama ameniita kesho ili niende marikani kushona viatu vyake lakini sijapata nauli ya kulipa rubani, ndiyo maana nakuja hapa kuwaomba niwashonee viatu kwa kifundi nipate nauli! Nakuomba!

Kuko Raisa atari yakamenya Igiswayire neza yahamagaye umugabo we wari umuhanga cyane ku rurimi rw’Igiswayire ngo yumve ibyo uwo mugabo avuga amusobanurire ni uko wa mugabo asubiramo ya magambo y’igiswayire, maze Mateso abwira umukunzi we ati: “aravuze ngo mwiriwe, njyewe ndi umudozi w’inkweto w’umuhanga cyane, nadoze iza Mahtma Ghandi, nadoze iza Kibaki none na Obama yampamagaje muri Amerika kudoda ize ariko nabuze itike none mumpe ikiraka ndonde izanyu mbone itike” Raissa yahise aturika araseka cyane kuburyo igitwenge cye cyakanguye Vumilia arasohoka aza kureba ibyabaye mu gipangu.

Ako kanya Raisa yahise abwira Mateso ati “Mukunzi nibutse ya nkweto yawe twajyanye kwa mabukwe wambaye ko yacitse, reka tuyimuhe ayidode? Ni uko arayizana wa mugabo arayidoda kuburyo bose bahise bamutangarira.Arangije kudoda bamuhaye amafaranga ariko Raisa aramubaza ati “Ko mbona hari aho nkuzi? Undi arahakana ati “Ubwo wambonye mu mihanda yose ndodera abantu inkweto.”

Ibyo ntibabitinzeho ahubwo uwo mugabo batamenye izina yahise abaza Vumilia ati “Mwazanye inkweto tukabadodera? Undi ati “uze kugaruka umugabo yaje saa kumi n’imwe tuguhe inkweto ze uzidode.”

Saa kumi n’imwe wa mugabo yari kwa Pendo na Vumilia arimo adoda inkweto za Pendo yajyanaga kuroba maze arangije kubadodera arabwira ati “None se bariya bantu nadodeye inkweto kare ko ntari mbazi muri aka gacera? Maze Pendo ati “Ni Abanyarwanda baje ino bahunga ngo hari umuntu washakaga ku bica niko batubwiye ariko ni abakire pe!ndetse uriya mugabo nabonye azi n’ubwenge uziko mu kwezi kumwe amaze aha yahise abona akazi ko gukorera ikinyamakuru kiba mu mujyi? Gusa ni abantu beza kandi numvaga babeshya ngo abanyarwanda si inyangamugayo ariko nasanze ari ukubeshya.”

Pendo akimara kuvuga atyo wa mugabo yahise ahagarika kudoda inkweto ahita ababwira ati “ese ubu uwabaha akazi kabahemba ibihumbi bibiri by’idorari mwagakora? Bose bahise barebana basekera rimwe bibaza ukuntu umudozi w’inkweto atanga akazi k’amafaranga angana atyo barayoberwa kandi koko nawe wabyibaza, ariko uwo mugabo arababwira ati “Mubifate nk’ukuri niba bishoboka munsange mu mujyi muri hotel ya Safari iri joro.”

Ni uko Pendo ati “Oya turajya mu munsi mukuru w’amavuko wa Mateso kuko Raisa yadutumiye” naho wa mugabo ati “Eeh mbese bamwe nadodeye niko bitwa? Ariko ntimubabwire ibi tuganiriye mutibuza amahirwe yo gukira. Ubwo nimuvayo muhite muza kuriyo hoteli mba mu cyumba cya 19.”

Uyu mugabo yasubiye muri hoteli n’ubwo byari amayobera kumva umudozi w’inkweto ukodesha hoteli maze ahita afata telefone arahamagara niko kuvuga ati “Halo, ni nyakubahwa Donald KAMANZI tuvugana?Ni Gatuza muvugana nagirango nkubwire ko nageze kuri ba bana neza ndabafite, kandi gahunda nzayirangiza ejo neza none muri miliyoni icumi wansezeranije, umpemo eshanu nonaha kandi witegure ejo uzabe uri muri Kenya saa sita.”

Ahagana saa yine z’ijoro nibwo ibirori by’isabukuru ya Mateso byahumuje aho kugirango Vumilia na Pendo bajye kuryama batega imodoka berekeza kuri Safali hotel.

Bagezeyo basanze wa mugabo abategereje maze abagurira inzoga arababwira ati “Njyewe nitwa Gatuza ndi Umunyarwanda, uwo muntu washakaga kwica Mateso ni njyewe none n’ubu ndamushaka ariko sinamugeraho mutamubimfashijemo, bityo ndagirango mumfashe nzabaha ibihumbi bibiri by’idorari, ndetse nimwanga nzifasha kandi namwe mbice!

Vumilia ati “Twagufasha gute se nyakubahwa? Ese ubu koko twahemukira inshuti? Gatuza ati “Niba mubyemeye ndabigisha uko mubigenza kose” maze Vumilia n’amarira menshi arebana n’umugabo ati “nta mahitamo dufite icyo umugabo wanjye yemera najye simpakana.”

Naho Pendo wari ucecetse atekereza uburyo yakoreraga amadorari 50 ku kwezi none umunsi umwe akaba agiye kwikuba kenshi niko kuvuga ati “Nta kibazo akazi turagakora.” Ni uko ahita abaha amadolali igihumbi, ati “andi nzayabaha akazi karangiye”.

Murenzi Sixbert

Ushaka gusoma igice cyabanje, kanda hejuru ku itangiriro ry’icyo gice uri gusoma, ku magambo ari mu ibara ry’umutuku asobanura uko mu gice hiherutse byarangiye.Ufite andi makuru ushaka kuduha, hamagara kuri 0784444190.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 34

  1. Ariko Mana we !!!nizere KO urinda aba bana bikundanira kuko ndabizi urashoboye.reka dusabe muge muduha buri munsi agace byibuze 1.mwaba mukoze.

  2. Ariko Mana we !!!nizere KO urinda aba bana bikundanira kuko ndabizi urashoboye.reka dusabe muge muduha buri munsi agace byibuze 1.mwaba mukoze.

  3. Ariko kuki mutinza uduce tundi jyewe harako nkurikira ku umuseke.com ubu kageze kuri 40 ariko ntitujya twinginga buri munsi banyuzaho uduce ariko mwe tugomba gusaba imbabazi wagirango namwe haraho muba mudutegereje ngo mubone kutuduha kuko mutuzana twibagiwe suite

  4. 1 | 2 | 3 | 4

Tanga Igitekerezo