Yakubiswe n’indoro, ishinya n’inyinya by’umukobwa abura amifato (igice cya kabiri)

15

Mu gice giheruka Kayitare na Kayitesi bari bahuriye ku ishuri, bahana nimero za telefone reka sinakubwira, ese byaje gukomeza bite?

......Si ibanga Kayitare yavuye aho yumva atazi ibiri kumubaho. Iyo yabiterezagaho uburyo yahuye n’uwo mukobwa n’uburyo baganiriye yumvaga ameze ahari nk’aho ari filimi yabonye idasobanuye cyangwa se wenda ikinamico yumvishe kuri radiyo kuko ntiyiyumvishaga ukuntu byamubaho nk’uko yabibonye.

Siwe warose agera mu rugo, feri ya mbere yayifatiye mu kazi ajya gutekerereza bagenzi be bakorana iby’urugendo rwe, dore ko uyu musore akirangiza amashuri yisumbuye se yari yarahise amuha akazi ko guhagararire kampani ye itwara abagenzi mu gice cya Kigali Nyagatare.

Ubwo Kayitare yabwiraga bagenzi be iby’iyo nkumi baramusetse cyane bati “imboga koko zibona abana icyaduha ayo mahirwe akaba ari nk’umwe muri twe agwaho!
Amaze kubyumva atyo yahise yisubiraho yiyemeza kuza guhamagara uwo mukobwa bakaganira. N’ubwo yarwanaga n’umutima, si we warose akazi karangira uwo munsi maze agataha.

Akigera mu rugo yicaye mu cyumba cye maze afata terefone ngo ahamagare Kayitesi ariko akumva igitima kiradiha, nyuma gato nibwo yavuze ati “hapfa uwavutse”, maze ahita amuhamagara. Gusa kubera ubwoba yumvaga kuri we ikiza ari uko itacamo, ariko burya ngo akenshi uko wifuza siko bikubera kuko akiyihamagara ako kanya yahise icamo yumva abuze aho akwirwa , maze yihagararaho nk’umugabo atangira kwikoroza ngo atunganye umuhogo neza ahite avugana na Kayitesi umwari wari wamuhogoje by’agahebuzo. Gusa uko yagambiraga siko byagenze kuko telefone yaciyemo yikuraho n’ubwa kabiri biba uko maze Kayitare aricara ariruhutsa ati “Nta kibazo wenda tuzagana nk’ejo cyangwa ejobundi kumutinya byarangiye.”

Kayitare ntiyaje guhirwa n’urugendo kuko nta minota itatu yaciyeho maze Kayitesi ahita amuhamagara maze Kayitare yitaba neza n’igihunga kuko yumvaga yubashye uwo mukobwa cyane dore ko yigaga no mu mwaka w’imbereye ni uko baraganira sinakubwira. Uwo mukobwa na Kayitare bamaze nk’iminota mirongo itatu batwawe kuburyo amainite yashiranye kayitesi maze na Kayitare nawe arongera aramuhamagara.Gusa n’ubwo baganiriye bigatinda ntabwo Kayitare yigeze atinyuka kubwira Kayitesi ibijyanye n’urukundo.

Burya koko ngo ikica amahirwe ntikibura mu gihe Kayitare yari akitegura kurikocora, yagiye kumva yumva umuntu akomanze ku rugi agira ati “ariko igihe wabereye kuri telephone nturangiza? Mu gihe Kayitare akijya kureba asanga ni papa we umushaka, niko kumubaza ati “Ko waje ukajya mu cyumba cyawe utampaye rapport y’akazi ndetse n’urugendo wari wagiyemo urumva ari nde wundi uri buyimpe? N’ibimwaro byishi yahise avuga ko n’ubundi yendaga kuyitanga maze ahita ajya mu madosiye gushaka raporo y’umunsi, naho telephone yari yikupye kare.

Mu gihe yari arangije guha se rapport ndetse no kumubwira uko ku ishuri byagenze, yahise ajya mu cyumba cye arifungirana ahamagara mushiki we amubwira ko ataribuze ku meza ngo batirirwa bamuhamagara.

Burya ngo nyiribyago imbwa ziramwonera koko, Kayitare akigera mu buriri yasanze muri telephone harimo ubutumwa bugufi yihutira ku bureba aziko ari kayitesi wahise amwandikira ariko atungurwo no gusanga muri telephone ye handitsemo ngo “ipaki y’amasegonda waguze yarangiye mwongere muyigure kenshi!” yahise agira umujinya asohoka yihuta ariko arebye ku isaha asanga ni saa yine n’igice z’ijoro kandi iwabo hari umugabo ucunga umutekano se wa Kayitare yaramubwiye ko nta muntu wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira nyuma ya saa yine.

Ubwo Kayitare yatangiye kwibaza byibura aho yakura isegondo rimwe ngo abwire Kayitesi ati “ijoro ryiza” arahabura, niko kwigira inama yo kujya gutera ubwoba umuzamu wabo akamureka agasohoka. ...

Murenzi Sixbert

Ushaka gusoma igice cyabanje, kanda hejuru ku itangiriro ry’icyo gice uri gusoma, ku magambo ari mu ibara ry’umutuku asobanura uko mu gice hiherutse byarangiye.Ufite andi makuru ushaka kuduha, hamagara kuri 0784444190.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 15

  1. Ark we ibanfa mukoresha nirihe Ngo muduhe inkuru nziza gutya?makuruki muri inyamibwa mubinyamakuru kd muzi what digital means

  2. Aka gakuru ni keza courage. Ariko se kayitare yibagiwe ko haje uburyo bwo gusaba ama unite ukukazishyura nyuma.hhhh

  3. Kbs kbs courage ese ntagitabo wigeze wandik ngo gishake ndebeko nakibona gusa murakoze cyane kuko urumwanditsi wumuhanga

  4. 1 | 2

Tanga Igitekerezo