Yabeshye ababyeyi ko agiye gushaka umushinga, yigira mu bagabo (igice cya gatanu)

13

Mu gice cy’iyi nkuru "INKOVU Z’URUKUNDO" giherutse , Tycoon yari ahamagawe n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire ko akenewe cyane ku biro, ese byaje kugenda gute?

Kuwa Mbere wari umunsi uteganyijweho gutangira kw’ amasomo mu Rwanda hose, bityo n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gitarama bari babukereye ku kigero cya 85% bose hamwe yaba abiga mu cyiciro rusange ndetse n’abiga mu giciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Bari bitabiriye ku kigero gishimishije, umuyobozi w’ikigo amaze kubaha ikaze mu kigo, abanyeshuri bose berekeje mu mashuri yabo bityo n’abanyeshuri bigaga indimi bari bayobowe na Bony binjiye mu ishuri ryabo.

Mu gihe bari bakirimo gusuhuzanya n’urukumbuzi rwishi cyane Assuman wari umunyeshuri uhagarariye abandi ndetse, na Bony wari shefu w’ishuri ry’indimi bahise binjira basaba abanyeshuri bose guceceka bakumva ikigenza umuyobozi uhagarariye abanyeshuri, ni uko abanyeshuri bose baratuza maze aratangira ati:Muraho neza bavandimwe dusangiye umurimo wo kwiga muri iki kigo? Nejejwe no kubaha ikaze, ariko nk’uko mubibona hari bagenzi bacu bataragera aha wenda kubw’impamvu z’amafaranga y’ishuri ndetse n’izindi zikomeye kurushaho.”

Amaze kuvuga atyo ati’ hari uwaba azi izindi mpamvu zakereje bamwe muri bagenzi bacu?

Ni uko habura usubiza n’umwe maze ahita ahagurutsa Tycoon wari wicaranye na Sunny bisakuriza aramubwira ati “tubwire impamvu bamwe muri bagenzi bacu bataragera aha niba ubizi? Ni uko Tycoon wakundaga gutebya cyane ahita asubiza byihuse ati “Nyakubahwa muyobozi, nzi neza ko impamvu yatindije bamwe muri bagenzi bacu namwe tuyiziranyeho, ahubwo mudufashije mwatubwira muri rusange icyabakereje kuko burya nta sake ntoya yemerewe kubika aho isake nkuru iri, murakoze murakarama muyobozi!

Ni uko umuyobozi w’abanyeshuri ati “Nibyo koko , wenda tutamaze umwanya reka turase ku ntego yanzanye ahangaha, muri iri joro ryakeye ahagana mu masaa tanu nibwo umuyobozi w’ikigo ushinzwe imyitwarire yahamagaje ikitwa njyewe, Bony shefu wanyu na Tycoon atumenyesha ko umwe muri bagenzi bacu amuhamagaye amubwira ko umubyeyi we yatabarutse, uwo akaba ari MANZI FURAHA, bityo atwemerera uruhushya rwa’abanyeshuri batandatu babishaka ariko bakitegera.”

Yongeraho ati “Furaha aturanye na Tycoon bityo abiyemeza kujya gutabara arabajyana abagezeyo, none uretse Bony na Tycoon bagomba kugenda nk’itegeko abandi babishaka baribwitegere ni bande?

Ubwo hahise hamanika Rose, Irabaruta , Icyirabo byari bizwi ko banakundana ndetse ukongeraho umuyobozi w’abanyeshuri (doyen) wari kugenda ahagarariye abanyeshuri bose. Ibi bimaze kwemezwa doyen yajyanye amazina y’aba banyeshuri mu buyobozi bushinzwe imyitwarire ngo babandikire impushya. Aba banyeshuri bo bahise bahabwa uruhushya rwo kujya aho barara kwitegura.

Aba banyeshuri ubwo berekezaga aho bari butegere imodoka mu mugi, hatari na kure uvuye ku ishuri, Bony na Tycoon bagiye baganira.

Bony: Sha Imana igira amaboko burya perefe aduhamagaza numvaga agiye kutwirukana pe! Numvaga yaratubonye jye na Kabaju ubwo twarimo kuryoshya ejo, ariko nanone nibazaga nti wowe ugiye kuzira iki?

Tycoon: Byihorere sha burya navuze amasengesho atagira ingano numvaga wenda yarambonye igihe Sunny yampoberaga akansoma bityo akaba yaragiye kunziza icyo, ubundi natekerezaga konjye nawe bagiye kutwirukana naho doyen akaba agiye kubisinyira.

- Ubundi mu mutwe wanjye harwaniragamo ibitekerezo byishi, nibazaga ko jye bambonye noneho kuko jye nawe turi incuti nkumva ko ugiye nawe kubizira, ahubwo burya natunguwe numvise perefe atubwiye ibya Furaha nahise niruhutsa nshima Imana.

- Byihorere sha, reka tujye gucisha itike kuri Volcano tujyane n’iriya iparitse itadusiga.

Ubwo bose bakusanyije amafaranga bayaha Tycoon ajya kugura amatike abandi bajya gufata imyanya mu modoka.Tycoon agarutse yasanze bose bafashe imyanya ndetse imodoka yuzuye hasigaye umwanya we wonyine Icyirabo yari yamufatiye iruhande rw’aho yari yicaye. Akimara kwicara yahereje buri wese itike ye ubundi yicarana n’Icyirabo yari yatangiye kwiyumvamo ariko mu ibanga rikaze!

Imodoka ikimara guhaguruka Icyirabo yatiye telephone Rose kuko we yigaga ataha iwabo byari bimworoheye kugendana telephone n’ubwo amategeko y’ikigo yabibuzaga.

Ni uko Sunny ahita ahamagara ninero ya MANZI ngo amwihanganishe n’ubwo byari uguheza ikinyoma ngo atavuga ko atamwitayeho ariko kubw’ibyago nimero ya Furaha ntiyaciyemo, ni uko byanze ahita atangira gusoma ubutumwa bugufi bwo muri telephone ya Rose ariko atungurwa no gusangamo ubutumwa yohererejwe na FURAHA ku munsi w’abakundana iteye itya:

” Hello sweet baby! Hope that almighty protects you, just wishing you delighted valentine’s day” ugenekereje yari yagize ati: Uraho mukundwa? Nizere ko ushobora byose akurinze? Nkwifurije umunsi unejeje w’abakundana."

Ubu butumwa bwatumye uyu mukobwa arakara cyane kuburyo yahise yereka Tycoon ati “Reba ukuntu Furaha aba yitaye ku bandi mu gihe ngewe atigeze anambipa ku munsi w’abakundana? Ubuse yari yamburanye iki? Ubuse iki si gihamya yuko atanankunda akunda abandi?

Sunny yavugaga ibi asa n’uwitotomba yongeraho ati “ Reka nze mwandikire musezeraho, ningerayo ndahita ndumuha anyibagirwe burundu azakomezanye na Rose we yahisemo.”

Ni uko Tycoon wakundaga amahoro niko guhendahenda uyu mukobwa ati reka uzabimubwire undi munsi urabona yagize ibyago none nawe umwongerere agahinda?

N’ubwo yamubwiraga atyo amugira inama , Sunny we ntiyabyumvise yahise afata urupapuro n’ikaramu atangira kwandika ibaruwa. Ariko igihe uyu mukobwa yari ahuze yandika, Tycoon nawe urukundo rwari rwamaze gutwara yahise atangira kwandika umuvugo w’urukundo wo guha Sunny dore ko uyu muhungu yari asanzwe ari n’umuhanga mu kwandika imivugo. Ni uko Sunny amaze kwandika iyi baruwa ayisomera Tycoon, dore uko yari iteye:

“Uraho neza Manzi nakunze ukampunza umutima nkisanga ndi mu nzira ya njyenyine itazangeza iyo ngana?mbere ya byose wihangane kubw’ibyago byakubayeho kandi ihangane niyo nzira ya twese, ariko si icyo gusa gitumye nandika n’ubwo nabyo byari ngombwa.

Nyuma yo kubona ko urukundo rwanjye rukumereye nk’amahwa y’ubuhandanzovu, mfashe umwanzuro nta we ngishije inama wo kubivamo kugirango mbohorere umutima wawe gukunda Rose wifuza kuko ibyo nabonye birahagije.nasoza mbifuriza amahirwe yo gukundana iteka n’ubwo njye nayakubuzeho!

Uwari uwawe I. Sunny.

Ariko n’ubwo sunny yarimo asoma ubu butumwa yandikiye MANZI Tycoon we nti yari abyitayeho ahubwo yari ahuze yandika umuvugo w’urukundo arangije niko kuzinga neza agapapuro agahereza umukunzi we mushya bari bicaranye.

Sunny akimara kugasoma ibineza neza byaramurenze ahita asoma Tycoon ku itama abari mu modoka abeshi barabibonye ndetse n’abo bigana barabibonye babitekerezaho cyane.dore ukuntu uwo muvugo wanejeje uyu mukobwa wari uteye:

Mwari mwiza

Shenge nkunda

Hogoza ryanjye

nahoraga ndota

Ibi byagahebuje.

Itetere utuze kandi iteka

Nzaguhunda urukundo nyarwo

Nzagutuza buri hose ushaka

Nzagutunga turambane shenge

Tuzanatunga dutungure benshi.

Sinanakwanga nashyanumva

Sinakubeshya naba mfuye

Uri umukunzi nkeneye iteka

Nzagukunda ururambye rwose

Mwari nkunda w’akabavu gato

Buki bwanjye bundyohera ukwabwo

Cyo kunda unkunde urudahundura

Kugeza iteka sinzaguheza iwanjye

Uri umwe ku isi nkesha ihirwe

Wasanze mbabaye angabira amahoro

Uri bucura nkunda nzanakunda iteka Sunny wanjye!

N’ubwo aba bombi bari mumodoka ariko nta cyo byari bibabwiye kuko bumvaga bameze nkaho ari imodoka yabo biguriye! Sinakubwira urukundo Sunny yifuzaga yari yatangiye kurubona. Niyo mpamvu yahise afata umwanzuro nawe arandika n’ubwo Atari umuhanga muribyo ariko reba akavugo gato yahise yandikira Tycoon ako kanya:

“Ese ubundi wabikora?

Kumbamba incuri?

Kumfungira mu munyotwe

Kumbuza guhumeka?

Kumiza nkeri

Kunkubitisha inkuba?

Kunyambika ubusa mu isoko

Kungaburira amazirantoki

Ibi byose uramutse unyanze byambaho!”

Tycoon agisoma aya magambo yamukoze ku mutima cyane kuko yari umusore uha urukundo agaciro cyane,bityo mu mutima we ahita afata umwanzuro mwiza wo kutazahemukira uyu mwari na rimwe ariko nanone akibaza uburyo azabibamo iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa kandi yari uwa mugenzi we basangira akabisi n’agahiye MANZI bikamuyobera. Inzira yose yagiye yibaza icyo kibazo akiburira umwanzuro kuko yumvaga atavirira uyu mukobwa yari yamaze kwishyiramo kandi nanone akumva atareka MANZI FURAHA baziranye guhera kera.

Aba bana bageze ku itabaro basa n’abakererewe kuburyo bahitiye ku irimbi batageze mu rugo, ni uko bahura na FURAHA umuhungu mwiza cyane uzi kwihagararaho cyane kuko nta rira na mba yari yataye ndetse yasaga n’umwenyura gakeya maze arabasuhuza baraganira ho gakeya ubwo umuhango wo gushyingura uba urahumuje barataha.

FURAHA yabagejeje aho bafatira imodoka bwije arababwira ati “Ni mugerayo mumbwire, ariko yasaga n’umuntu ufite agahinda keshi ku maso ni uko bagenzi be bamaze kwinjira mu modoka asigarana na Sunny wari uzwiho ko ari inshuti ye maze uwo mukobwa ati “Murabeho kandi mwihangane cyane”, ahita apfumbatiza FURAHA agapapuro ubwo yamusezeragaho ni uko imodoka ihagurutse aza kwicara iruhande rwa Tycoon ubundi basubira ku ishuri.

Ni uko abantu bose bari batabaye bamaze gutaha mushiki wa FURAHA yibukako ubwo baherekezaga abashyitsi atigeze abona musazawe mu baherekezaga, niko kwinjira mu cyumba ariko agezemo asanga yarabiranye mbese arwana n’akuka ka nyuma, n’akaruru kenshi asohoka yiruka atabaza ati “Arapfuye mudutabare” .

FURAHA bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aho yakiriwe n’abaganga babiri b’inzobere, ni uko baheza abari bazanye umurwayi bababwira gutegerereza hanze.

Irakomeza......

Murenzi Sixbert

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. umva mugerageze mwohereze ibindi bice bikurikiyeho amatsiko atumereye nabi kabisa!!!!!!!!

  2. 1 | 2

Tanga Igitekerezo