Yabeshye ababyeyi ko agiye gushaka umushinga, yigira mu bagabo (igice cya 9)

18

Mu gice giheruka, Tycoon yari yasabye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kujya kwiga mu ishami ry’uburezi aho Sunny bari bamwohereje, ese yaje kubihabwa?

.....Kubw’amahirwe yarabyemerewe kuko iyo kaminuza nta banyeshuri beshi yari yahawe, maze Tycoon azanwa kwigana na Sunny umukobwa yumvaga iteka bahorana.

Igihembwe cya mbere cya kaminuza cyarangiye urukundo rw’aba bombi ari nta makemwa dore ko noneho bigengaga cyane nta perefe wo kubagenzura uhari, nta n’ababyeyi bo kubayobora bahari. Mbese bakoraga ibyo bashaka rimwe na rimwe bakararana ubundi si nakubwira bakihimura iminsi yose bamaze babuzwa amahoro na perefe.

Nyamara ibintu byaje guhinduka ubwo bageraga mu gihembwe cya kabiri kuko amasomo yabaye meshi cyane kuburyo batabonaga umwanya wo kuruhuka, maze baza no kubashyira mu matsinda atandukanye yo kwigiramo, gusa ibi nta cyo byari bibwiye Tycoon kuko yumvaga yaranyuzwe kandi aho ari hose yumvaga afite umugore ataca inyuma niyo habaga hari umukobwa umwibeshyeho yahitaga amubwira ko afite fiyanse bitegura kubana.

Ariko muri rya tsinda Sunny yari asigaye yigiramo, yaje gucakiranamo n’undi musore mwiza muremure, w’ibigango mbese ufite igituza kiza w’igikara witwa Ivan, maze uwo muhungu atangira gutereta Sunny ariko Sunny ntiyazuyaje, yamukuriye inzira ku murima amubwira ko afite umukunzi ndetse bamaranye igihe atamuhemukira.

Uwo musore mu kumusubiza yagize ati “Nanjye urabizi sinangana gutya ntamufite ariko ushatse wanyumva nanjye naba nshiye inyuma uwanjye ariko nta kundi numva narakwikundiye cyane kandi ni mugihe uri n’umukobwa mwiza”

Sunny yageze aho arabyemera, ariko abwira Ivan ko bagomba kubikora mu ibanga rikomeye kuburyo Tycoon atazigera abimenya kuko yangaga icyamubabaza cyose. Kandi koko Tycoon nti yigeze abimenya uretse kumva bihwihwiswa mu banyeshuri gusa ariko ntiyabihaga agaciro kuko yizeraga Sunny cyane.

Umunsi umwe ubwo hari hashize icyumweru Tycoon asaba Sunny kumusura ariko akamuhakanira ko nta mwanya kuko byari mu minsi y’ibizamini, yigiriye inama yo kujya kurara yiga kuko ikizamini bari bukore mu gitondo cyari Sayikoroji kandi ikaba yaramukomereraga cyane.

Ubwo yerekezaga mu kigo, yibutse ko buri buke ari Taliki ya 17 ikaba yari isabukuru y’umukunzi we Sunny, maze yiyemeza kumutungura, aca kuri butike agura ikarita nziza y’isabukuru(carte postal) agura shokora n’izindi mbuto Sunny yakundaga, yiyemeza kuza kumutungura saa saba z’ijoro ubwo itariki y’isabukuru ye iraba igitangira kuko yifuzaga ko nta muntu n’umwe waza kumutanga kwifuriza umukunzi we isabukuri nziza.

Ku ikarita Tycoon yaguze hari handitseho ngo:
“Mukundwa w’ibihe byose nkwifurije isabukuru nziza, ndifuza ko ubuzima twatangiye dukina twazabugumamo duseka kugeza ku myaka ibihumbi, ndagukunda nk’uwatumwe kandi sinshidikanya ko nawe unkunda. nyemerera dukundane nk’abari mu irushanwa ritazarangiro.sawa ugire isabukuru nziza mukundwa kuri iyi taliki wavutseho. Naragukunze, ndagukunda, nzagukunda kugeza mfuye. Nkwifurije kwaguka mu buryo bwose mukundwa.”

Ubwo Aline yari avuye kwiga yasanze ku muryango hegetse ariko yumva abantu bajujura munzu maze arahuririza yumva ijwi rya Sunny asa n’utaka gahoro.

Aline ubusanzwe wabanaga na Sunny acyumva ibi yanze gukomeza kumviriza ahita avuga ati “Nta ka buza ubu Tycoon yaje gusura umugore we, nta kibazo reka nigendere njye kurara kwa MAHORO ndabizi ubu ntarasinzira” Ni uko arakata asubira inyuma, gusa nti yigeza atekereza ku izina Ivany yumvaga Sunny avuga kuko yumvaga ahari ari akazina k’urukundo Sunny yita Tycoon iyo biherereye.

Saa saba z’ijoro zibura iminota irindwi, nibwo Tycoon yari ageze ku rugi rwo kwa Sunny avuye kwiga atungurwa no gusanga hafunguye ayo masaha. maze ashaka kubatungura ngo yinjire adakomanze kuko yari ahamenyereye ariko ageze mu muryango yumva ijwi ry’umukunzi we rivuga gakeya nk’iryongorera ati “sheri gira neza sha! Ivan urambabaza cyane shaa, gahoro, gahoro weee, gahoro, yego aho aho, gakeya sha, genda gakeya ariko urambabaza, yeee,utyo,utyo hoya weee, ndababara Ivaaaaa ...”

Tycoon wari ufite ya mpano y’isabukuru mu ntoki yumvishe ayo majwi, maze yihutira kujya munzu agihinguka mu cyumba asanga ni umukunziwe guhera kera bakiga mu mashuri yisumbuye uri gusambana na Ivan biganaga. Tycoon yarabitegereje abura icyo akora ndetse itara ryarakaga Sunny na Ivan baramurebaga ariko nti byababujije kwikorera ibyabo.

Tycoon akibona ibi yaketse ko ari kurota, ahamagara Sunny aramwihorera maze abura amifato, mbese aba nk’utaye ubwenge maze ya mpano yarazanye iramucika yitura hasi nawe arashwekura ataha aho yabaga.

Ijoro ryose ryakeye Tycoon adasinziriye atekereza ku byo yiboneye n’amaso. Ku buryo isaha zo kujya gukora ikizami zageze atanabyibuka maze aragisiba nti yajyayo. Sunny ubwo yari asohotse mu kizamini yatekereje kubyo yakoze, areba n’impano Tycoon yari amuzaniye yumva akozwe n’ikimwaro mu mutima niko kwigira inama zo kujya gusaba imbabazi Tycoon.

Ariko ageze kwa Tycoon yasanze agaramye ku gitandata ariko adasinziriye, maze aramusuhuza undi arikiriza Sunny ati:”nari nje kugusaba imbabazi z’ibyo naraye nkoze niba warankundaga koko mbabarira?”

Tycoon yahise amusubiza ati:”imbabazi?ese ubwo ugira ubwenge cyangwa warasaze? Umuntu w’umwari yigira indaya akirirwa asambana n’imbwa n’imbeba byose?Sunny yahise arakara cyane kubera iryo jambo imbwa maze asubizanya uburakari ati:”imbwa? Ariko muri izo mbwa ndacyeka uri iya mbere twasambanye? Ubwo ndumva uri gapiteni wazo rero?ndagusabye ntunyite indaya nawe uriyo kuko twararyamanye kenshi?”

N’agahinda kenshi kubera aya magambo yuje ubushotoranyi no gutukana yababaje Tycoon yahise akubita Sunny inshyi ebyiri, Maze Sunny asohoka yiruka arira cyane.

Sixbert Murenzi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 18

  1. tycoon ndumva yaramukundagacyane kuko yakoze ikintukiza cyane kumukubita byaribyamurenze ntakosa afite niyihangane azabona udi

  2. nukwegera lmana yonyine ikaduha umurongo ngenderwaho tukabasha kunyurwa no kuvugisha ukuri duhagaze kubyo tuzi dubifashijwemo na mwuka wera

  3. nukwegera lmana yonyine ikaduha umurongo ngenderwaho tukabasha kunyurwa no kuvugisha ukuri duhagaze kubyo tuzi dubifashijwemo na mwuka wera

  4. Urukundo nyakuri rurihangana rugategereza, ntago bintunguye kumva ko Tycoon na Sunny bajegutandukana ahubwo iyo bagumana niho nari kumirwa!!!

  5. oyaa justi, sunny nta represant abakobwa bose
    kbsa. haracyariho 7000 bitarapfukamira bayali.

  6. Urukundo rwuje ubusambanyi ntabwo rwaramba. Biba ari irari gusa. Reka dutegereze next episodes!

  7. aha mugeze hatanga isomo ntuzizere umwana wumuntu,mbega ndabona inkuru igeze mwirangira

  8. 1 | 2

Tanga Igitekerezo