Yabeshye ababyeyi ko agiye gushaka umushinga, yigira mu bagabo (igice cya 6)

9

Mu gice giheruka cyasojwe FURAHA ajyanwe kwa muganga asa n’uwapfuye naho urukundo kwa Tycoon na Sunny rwo rwari rukomeye, ese uyu musore yari azize iki? soma iyi nkuru wumve uko byaje kugenda.

....Ahagana saa tanu z’ijoro nibwo aba banyeshuri bari bageze mu kigo, ni uko Tycoon asezera ku mukunzi we bajya ku ryama mu gihe bari bananiwe cyane kandi bari bashonje ariko banga kujya guteza akavuyo mu gikoni iryo joro bemera bose kuryamira aho. Igihe Sunny yari ageze mu buriri bwe yatunguwe no gusanga haryamyemo undi muntu.

Akijya kwicara ku buriri, uwari mu buriri bwe yagize ati:” mwatinze se? Sha mbere ya byose wihangane namenye ibyabaye ku mukunzi wawe gusa niko ubuzima bumeze bamwe barapfa abandi bakavuka nta kundi, nkigera hano banyakirije inkuru mbi cyane ko nyokobukwa yashizemo umwuka ariko humura Furaha aracyahari kandi niwe w’ingenzi cyane n’ubwo nta n’umuntu w’ubusa ubaho! ”

Eugenie wavugaga ibi byose asa n’uhumuriza mugenzi we, yatunguwe no kumva Sunny we yisekera nk’aho nta cyabaye! Eugenie bituma acisha make kuko yumvaga urupfu rw’umubyeyi wa Manzi nta cyo rubwiye Sunny!

Sunny we ntiyatindijemo yahise abwira Eugenie ati:”uheruka inzira mu ki! kuko jye na FURAHA twatandukanye kera cyane.”

Eugenie ati: mbabarire numvaga mukiri kumwe kuko nta byo wambwiye! None se nta makuru ya Tycoon?

Sunny n’agatwenge gatyaye cyane ati:” mbega wowe! Ese uracyatekereza Tycoon? Ejobundi nashatse ku muganiriza kuri wowe ngo numve icyo ambwira ariko yahise ambwira ko adakeneye no kukubona ahubwo ngo tumushakire undi mwana niko yambwiye, mu byukuri umwibagirwe kuko nkurikije uko yambwiye ubanza nta n’izina ryawe yibuka kuko agufata nk’umuntu atigeze amenya ku isi ngo waramuhemukiye cyane.”

Ubwo amasaha yari amaze gukura ni uko ibiganiro byabo babisubikira aho barasinzira kuko Sunny yari ananiwe cyane.

Bony na Tycoon bageze aho barara bashatse guhamagara FURAHA wari n’inshuti yabo y’akadasohoka ngo bamumenyeshe ko bageze mu kigo ariko ku bw’amahirwe make bitabwe na mushiki wa FURAHA wari wagiye kumurwaza maze ababwira ibyabaye kuri mugenzi wabo nyuma yuko bahava, ati “ubu batubwiye gutegereza nyuma y’amasaha umunani ngo nibwo ashobora guhembuka kuko basanze ubwonko bwe bunaniwe cyane mbese ubu na twe turategereje ahubwo mudusengere nawe ntagende nka mama.”

Hashize amasaha icyenda nibwo uyu MANZI FURAHA yagaruye ubwenge, ni uko abaza uko yaje kugera kwa muganga, ati “mperuka nsoma ubutumwa nahawe na Sunny umukobwa dukundana” yahise akura ka gapapuro mu mufuka agaha mushiki we ngo agasome, na ba baganga bamukurikiranaga nabo bumva ni uko baramuhumuriza.

FURAHA yariyumviriye nuko aravuga ati:”Burya barabeshya ngo agahinda gashira akandi ari ibagara ariko njye ndabona ahubwo gakura akandi ari ingimbi! Ese ubu nacumuye iki ku Mana koko? Gusa sinzi niba nteze kongera kwishima ukundi nyuma y’ibintu bimbayeho muri iyi minsi kuko nahombye buri kimwe cyose nari mfite cyanshimisha umutima wanjye”

Ubwo FURAHA yavugaga ibi, muganga Antoine yari yicaye ateze amatwi nta kintu avuga dore ko yari umwe mu bari bamukurikiranye kuva akinjira muri ibyo bitaro, Antoine uwo akaba yari n’umusirikare ufite ipeti rya serija(sergent) akaba n’impuguke mu bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, maze abwira Manzi ati:

Musore muto, nibyo koko ufite ibibazo byo guhomba umubyeyi wawe ndetse n’uwo mukobwa akaba yaziyemo,akakubwira amagambo asesereza ariko humura kuko burya iyo inzira imwe ifunze Imana iba igiye gufungura izindi ijana,kandi burya iyo uhombeye ibumoso Imana iba ishaka kukwibutsa ko n’iburyo haba inzira bityo nugera yo usange imigisha myishi igutegereje!witeshwa umutwe n’uriya mukobwa kuko buriya ni umugambi w’Imana. Ubundi se umuntu ugusezeraho nta n’umwaka mumaranye ubwo mwari kuzabana ubuzima bwose? ibaze noneho mukundanye agusezeyeho mwaramaze kubana imyaka mike akigendera?urumva se ataribwo wari kuzababara cyane?ikiza iyakire uzabona undi mukobwa mwiza udafite agatima karehareha nk’uwo. Burya udafite ibigenda ntabona ibiza humura utuze rwose.

Aya magambo yaremye agatima uyu musore maze ashimira cyane muganga, muganga arabasezerera barataha ndetse ababwira ko hagize ikindi kibazo kibaho bakwihutira kugaruka.

Buri buke ari ku isabato, Eugenie yarimo akora isuku ndetse amesa impuzankano dore ko we na Sunny bameseraga hamwe gusa uwo munsi Eugenie niwe wari utahiwe kumesa kuko bajyaga ibihe, ni uko igihe yamesaga ijipo ya Sunny yikanga ameseye ibintu mu mufuka niko gukora mu mufuka ngo yumve ikirimo asanga ari urupapuro n’agafoto gatoya ka Tycoon biri mu ikofi, akibona agafoto ka Tycoon yahise agira amatsiko yo gusoma n’ako gapapuro ngo amenye ibyanditsemo ni uko asanga handitse aya magambo:

Mwari mwiza

Shenge nkunda

Hogoza ryanjye

nahoraga ndota

Ibi byagahebujo.

Itetere utuze kandi iteka

Nzaguhunda urukundo nyarwo

Nzagutuza buri hose ushaka

Nzagutunga turambane shenge

Tuzanatunga dutungure benshi.

Sinanakwanga nashya numva

Sinakubeshya naba mfuye

Uri umukunzi nkeneye iteka

Nzagukunda ururambye rwose

Mwari nkunda w’akabavu gato

Buki bwanjye bundyohera ukwabwo

Cyo kunda unkunde urudahundura

Kugeza iteka sinzaguheza iwanjye

Uri umwe ku isi nkesha amahirwe

Wasanze mbabaye angabira amahoro

Uri bucura nkunda nzanakunda iteka
Sunny wanjye

Aka gapapuro ni ka kandi Tycoon yari yamuhaye bari mu modoka ubwo bari batabaye MANZI.

Uko Eugenie yasomaga aya magambo, yabaga yibwira ko ahari ari kwibeshya maze akongera agasubiramo neza kuko yumvaga ibyanditsemo bitumvikana. Ntiyumvaga ukuntu Tycoon na Sunny bakwandikirana iyo mitoma yose imeze ityo.

Uru rupapuro Eugenie yarusomaga asubiramo inshuro zitabarika kuburyo hashize amasaha abiri gufura yabihagaritse.

Akiri gusoma, Sunny yahise ahahinguka avuye muri korari gutegura indirimbo bari buririmbe bukeye ku isabato. Sunny agihinguka Eugenie yashatse guhisha ibyo yarimo gukora ariko kuko Sunny umutima wari uri kuri kagapapuro yari yabibonye kare!

...irakomeza

Sixbert Murenzi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Iyi Nkuru yuzuyemo ubwenge ninyigisho zihambaye cyane cyane kurubyiruko! Muduhe ibindi bice!

  2. njyewe mfite amatsiko yo kumva ereo rya sunny kweli! mwaduhaye akaandi gace se? turabemera cyane!

Tanga Igitekerezo