Yabeshye ababyeyi ko agiye gushaka umushinga, yigira mu bagabo (igice cya 11)

10

Mu gice giherutse Sunny yari yagiye kwipimisha asanga atitwe inda ya Ivan, ese byaje kugenda gute?

....Sunny agahinda karamwishe yicuza ukuntu yamaze imyaka ine aryamana na Tycoon ariko ataramutera inda nyamara Ivan akaba ayimuteye mu mwaka umwe gusa, icyakora ntiyigeze abyara iyo nda kuko yahise ayikuramo mu ibanga rikomeye ndetse ntiyigera abibwira na Ivan.

Nubwo yakuyemo iyo nda, ntiyigeze ahagarika gukorana imibonano mpuzabitsina na Ivan kuko uyu mukobwa yasaga n’uwokamwe n’ubusambanyi, gusa noneho yari asigaye asaba ko bakoresha agakingirizo.

Umunsi umwe ubwo Ivan na Sunny bari bavuye muri siporo bari bicaye ku buriri kwa Sunny, maze uko baganiraga baza kwisanga imibiri yabo yakururanye, maze batangira gusomana nkibisanzwe, biratinda ariko bigiye kugera kure Ivan yibuka ko nta gakingirizo yagendanye kandi Sunny nta two yagiraga iwe.Ivan agiye kureka gukorera aho, nibwo Sunny wari warangije gutwarwa cyane yamuhendahenze ati:”sheri reka tubikore ndabishaka cyane, ntakibazo nujya kurangiza turiyakana, kandi gira vuba Ivan”

...igihe cyo kurangiza kigeze, Ivan byaramunaniye kwiyaka Sunny .
Nyuma y’umwaka umwe Tycoon atiga, nibwo mushiki we mukuru yamugiriye impuhwe maze amwemerera kumurihira muri Kaminuza yigenga ya Kigali, atangira kwiga ibijyanye n’icungamutungo.

Umunsi umwe ari mu gitondo Tycoon yakiriye amakuru mabi ko Icyirabo Sunny yapfuye.Tycoon yari umaze umwaka wose atarabonana cyangwa ngo avugane na Sunny, yewe haba no kuvugisha undi mukobwa muri icyo gihe cyose.

Nyuma y’iyo nkuru nibwo yicaye hasi araboroga cyane ariko ubwo yarimo arira nibwo Jacques umuhungu w’inshuti ye wigaga mu wa gatatu yahingukaga. Maze Tycoon arajijisha arihanagura ahita asaba Jacques at “Hari umukobwa tuziranye wapfuye mperekeza tujyane gushyingura”.

Tycoon na Jacques bahingutse iwabo wa Sunny basanga imihango yo kumushyingura irasojwe maze ise wa Sunny asuhuza Tycoon. Tycoon ati: “mwihangane ku byabaye byose” maze papa wa Sunny ati “Nta kundi akaje karemerwa”.

Tycoon yahise abaza ikishe Sunny yakunze by’agahebuzo maze ise wa Sunny aramubwira ati “Nk’uko byagaragajwe na raporo ya muganga wamukurikiranye, yavuze ko ngo uwo mukobwa yageragezaga gukuramo inda maze umubiriwe ucika intege kubera kuva amaraso meshi no gukoresha imiti ifite ingufu nyishi cyane, kuburyo byamuviriyemo urupfu gusa mu bigaragara yari yakuyemo inda y’ukwezi kumwe kandi ngo irica. Ngurwo urupfu rw’umwana wacu. Gusa mu bigaragara si n’ubwa mbere yari akuyemo inda dushingiye ku rupapuro yasize yandikiye umuhungu witwa Ivan”

Urwo rupapuro rwagiraga ruti “Ivan, ndagushimira ko wambereye umufasha mwiza wamfashije kwiyangiriza ubuzima no kwirimbura. Ndagushimira kandi ko wantandukanyije n’inshuti nziza nari niherewe n’Imana. kuri ubu nkuyemo inda yawe ya kabiri ndabizi ko n’iyambere utigeze uyimenya. Nyamara Tycoon we yabungabunze ubuzima bwanjye kuko twamaranye imyaka ine dukorana urukundo nkarinda muhemukira atarantera inda,none nari nagerageje gukuramo inda yawe ya kabiri ariko ndumva byanze ubuzima bugeze habi. gusa uzansabire imbabazi Tycoon ariko ndabizi ntiyambabarira kuko nagize uruhare rukomeye mu kwangiza ubuzima bwe no kwirukanwa kwe mu ishuri.ndetse uzansabire ababyeyi banjye kumbabarira.nimbaho sinzonera kukuvugisha ariko nimfa ndakwifuriza kuzansanga mu kuzimu tugasangira ibihembo twakoreye twembi kuko ndabizi n’Imana ntiyambabarira .”

Urakoze urabeho.

I.Sunny.

Tycoon yamaze gusoma uru rupapuro maze yicaye ku gituro cy’uwo yigeze gukunda ararira cyane kuko yari abonye ko n’ubwo Sunny yitabye Imana ariko yari akimwibuka, nyuma nibwo Jacques yegereye Tycoon aramwihanganisha maze barataha.

Nyuma y’igihe gito Tycoon utarasiganaga na Jacques, basubiranye iwabo wa Sunny gukura ikiriyo, maze ubwo bari bavuyeyo Jacqes banahimbaga cyabakobwa kubera akajwi gato nk’ak’abakobwa yegera Tycoon aramubazi ati “ese uriya muryango mupfana iki cyatumye cya gihe wicara hasi ukaririra umukobwa wabo kwa kundi, abantu bose bareba?maze Tycoon abwira Jacques cyabakobwa akamuri ku mutima kose ati:”

Muvandimwe,nakundanye n’uriya mukobwa watabarutse, icyo gihe nari natandukanye n’undi witwa Eugenie dupfa kunsha inyuma agasambana n’umumotari, maze Sunny nawe nyuma y’urukundo rwinshi yankunze mu gihe cy’imyaka ine nza kumufatana n’undi musore basambana. Ubwo twaratandukanye ariko kumwibagirwa byaranze. none niwe wumvishe wapfuye ubu sinshobora kuvugana n’umukobwa guhera ubwo. Ngayo nguko ibibazo byanjye utigeze umenya.”

Jacques aho kurira cyangwa ngo ababare nk’uko Tycoon yabiteganyaga, ahubwo yaraturitse araseka cyane maze ati “va ku giti dore umuntu! uziko watakaye mwana? ni wowe wenyine ugitekereza ku gitsina gore n’iteshamutwe ryabo? Sha Tycoo, ubu njyewe maze imyaka itandatu ndyamana na bagenzi banjye duhuje igitsina kuko abagabo nibo batajya batesha umutwe ngo wenda yaguca inyuma ntibyabaho pe.

Njyewe sinigeze ndyamana na rimwe n’umukobwa kuko nakuze mbanga cyane bitewe na mama umbyara,

Urabona nakuriye mu kigo cy’imfubyi, bambwiye ko mama yagerageje gukuramo inda yanjye inshuro nyishi ariko ku iherezo arambyara n’ubwo atigeze ampeka, cyangwa ngo amfubike habe no kumpa ibere n’umunsi n’umwe. Ahubwo yahise anjugunya ku mugezi maze abashumba bari bashoye barantora banjyana kurererwa mu kigo cy’imfubyi ari naho nakuriye. Kuri ubu nanga abagore n’abakobwa n’umutima wanjye wose kuburyo.

Burya iyo umugabo agukunda ntiyanakuryarya, si nk’abagore. Njyewe niyo mpamvu nahisemo kujya nkorana imibonano n’abo duhuje igitsina ahubwo agahinda ubu ni uko umugabo wanjye twabikoranaga ejobundi yabonye umuterankunga ajya kwiga hanze muri Amerika. Ariko ubishatse nakwigisha neza.”....

Murenzi Sixbert

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. mbego ngo urupfu ruradobya byose kuki?Imana iyo imuba kuramba akazumva ukuntu urukundo rubabaza.

  2. tycoon niyihangane kubyabaye ariko atandukane nuwo muhungu burundu kuko nawe yamutera agahinda kadashira

  3. Ibibyononehose nibicyi imana impfashetycoon ntiyumve inama zuyumuhungu kandi nkomeza kumwihanganisha kuko bibaho imana imufashepe

Tanga Igitekerezo