Yabeshye ababyeyi ko agiye gushaka umushinga, yigira mu bagabo (igice cya 10)

17

Mu gice giheruka, Tycoon yari amaze gukubita inshyi ebyiri Sunny kubera ko yamuciye inyuma,undi asohoka arira, ese byaje kugenda bite?

....Tycoon nyuma yo gutekereza ku byo yakoze yasanze yakoze ikosa rikomeye cyane niko guhamagara nimero ya Sunny ngo amusabe imbabazi ariko yanga kumwitaba.

Yamwandikiye ubutumwa bugufi asaba imbabazi agira ati:”urabizi uri ubuzima bwanjye ndetse ni wowe byishimo byanjye. Ntakubeshye uri byose byanjye, ngaho mbwira nkubuze icyo naba nsigaranye? Mbabarira rwose nirengagize ikosa ryawe nawe wirengagize iryo kugukubita twikundanire nk’abavutse ubwa kabiri maze tubatirizwe mu rukundo rushya ruzira kurwana no gucana inyuma Sunny.Ndacyagukunda ni ukuri.”

N’umujinya mwishi Sunny yahise amusubiza ubutumwa bugira buti “Barakubeshye genda ushakire ahandi njyewe ubu ndi uwa Ivany nkuko wabibonye kandi ni umusore mwiza udahuye na we wa nyamaswa we. Uzashake abandi bakobwa kandi unyibagirwe nk’uko wibagiwe ibere rya mama wawe.”

Aya magambo yababaje Tycoon ariko nta kindi yagombaga gukora uretse ko guhamagara se wa Sunny wari usigaye akunda Tycoon cyane nk’umukwe, maze amubwira ibyabaye byose ndetse amubwira ko umukobwa we batandukanye burundu ati “Ubwo umunsi bamuteye inda nyamuneka ntimuzambaze ibye ubu ntitukiri kumwe acudikanye n’abandi”.

Tycoon yakomeje kumera nk’umusazi kuburyo yamaze icyumweru cyose ataratora agatotsi byibura isaha imwe mu ijoro. Buri gihe yabaga ari gutekereza amasezerano yose yagiranye na Sunny ariko ku iherezo akamutenguha bityo akibaza icyo yakora ngo amugarukire akakibura.

Ku bwa Tycoon yumvaga yakwihanganira ubusambanyi yafatiyemo Sunny ariko bagasubirana kuko kumuhomba byari uguhomba ubuzima kuri we!

Hashize ibyumweru bibiri Tycoon atagoheka nibwo yigiriye inama yo kujya kwa muganga gushaka imiti yamufasha gusinzira byibura isaha imwe, maze ageze ku bitaro atekerereza muganga buri kimwe cyose cyamubayeho ndetse n’ukuntu kuva byamubaho yabuze ibitotsi.

Muganga yamubwiye ko aramutse amuhaye ibinini bisinziriza byamugiraho ingaruka ntabashe no kwiga ariko Tycoon ati “Nta kibazo bimpe kuko nta masomo mfite n’ibizamini twabirangije ejo hashize”. Ni uko muganga amuha iyo miti amubwirako azajya ayifata agiye kuryama ndetse amugira inama yo kwiyibagiza gake gake uwo mukobwa.

Tycoon wari usigaye yarananiwe no kurya yavuye kwa muganga ku mugoroba asa n’unaniwe maze agarama ku gitanda atekereza ku buzima bwe adafite Sunny uko buzaba bumeze ndetse n’ukuntu agiye gusibira mu isomo rya sayikoroji kubera umukobwa ariko abura igisubizo ahubwa umutwe utangira kumurya cyane, maze amarira meshi ashoka ku maso, nibwo yahise afata ya miti mugaga yamuhaye arayimira abona gusinzira.

Burya koko ngo uwahombye nta homba rimwe, Tycoon yasinziriye adafunze maze yicuye nka saa mbiri za mugitondo yumva umutwe wagabanyutse maze areguka ashatse umwenda wo kwambara ngo asohoke abura n’umwe, arebye neza asanga inzu iramuhamagara yaba inkweto, yaba imyenda ndetse na mudasobwa yari afite mu nzu byose bari babijyanye na telefone yakoreshaga, mbese inzu yaramuhamagaraga.

Yarebye hirya no hino abura icyo fata agahinda karamwica yibaza ibiri ku mubaho biramuyobera kuko yibaza ukuntu nyuma yo kubura umukunzi we noneho yibwe n’ibintu by’agaciro byose.

Ubwo amanota y’igihembwe cya kabiri yasohokaga Tycoon yari amaze gusubira ku murongo gahoro kuko yari asigaye aryama noneho agatora agatotsi kuko yari amaze kwirengagiza ko yamenyanye na Sunny, ariko yaje kongera kugira agahinda ubwo yajyaga kureba amanota agasanga amasomo ane yose yamufashe, kandi itegeko rya kaminuza ryavugaga ko uwatsinzwe n’amasomo ane yirukanwa burundu ndetse agahagarikirwa inguzanyo, nibwo Tycoon yaje kwirukanwa maze amara umwaka wose yicaye iwabo yaravuye mu ishuri.

Icyirabo Sunny yaje kuba inshuti na Ivan ntacyo yikanga kuko yari yararangije gutandukana na Tycoon ndetse Tycoon akaba yari yarirukanwe mu kigo.
Ivany na Sunny urukundo rwabo rwakuraga amanywa n’ijoro nk’igihumyo, ndetse buri munsi bararyamanaga kandi akenshi ntibakoreshaga agakingirizo.

Muri iyo minsi yari mu rukundo na Ivan, Sunny yategereje ko yajya imugongo (imihango) araheba. Ubwoba bwaramutashye yigira inama yo kujya kwa muganga kwisuzumishaatanabibwiye Ivan. Muganga azanye ibisubizo yasanze Sunny asanga atwite inda y’amezi abiri.

Sixbert Murenzi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 17

  1. Narimbizi ko aka gakobwa kazatwara inda katateguye

    Umva mbasabe iyi nkuru ntizarangire mujye mukomeza kugeza aho ntazi. uburyohe umatsiko. wowwwww

  2. Narimbizi ko aka gakobwa kazatwara inda katateguye

    Umva mbasabe iyi nkuru ntizarangire mujye mukomeza kugeza aho ntazi. uburyohe umatsiko. wowwwww

  3. Narimbizi ko aka gakobwa kazatwara inda katateguye

    Umva mbasabe iyi nkuru ntizarangire mujye mukomeza kugeza aho ntazi. uburyohe umatsiko. wowwwww

  4. 1 | 2

Tanga Igitekerezo