Sobanukirwa n’imvano yo kutagira ubushake bwo gutera akabariro

1

Abantu benshi birirwa bashakashaka imiti yabongerera ubushake bwo gutera akabariro nk’ipfundo rikomeza ubumwe bw’umuryango, nyamara ntibita kukumenya imvano yo kubura ubwo bushake.

1. Kuba hari ikikubabaje cyangwa kitagenda neza

Iyo hari ikitagenda neza mu bwonko bw’umuntu nko kuba hari ikikubabaje cyangwa icyo ubura n’ubushake bwo kuba watera akabariro ntibushobora kuboneka.

2. Gufata ku gasembuye kenshi

Kunywa agasembuye kagereranyije bishobora kugufasha kugira ubushake, ariko kurenza urugero biteza ikibazo kabone nubwo bitamara igihe kirekire. Inkuru nziza nuko gufata gake nk’amacupa abiri ku munsi bishobora kugabanya indwara y’umutima harimo no gukiza ikibazo cyo kubura ubushake.

3. Imiti

Hari imiti imwe n’imwe ishobora guteza iki kibazo cyo kubura icyo umugabo yamarira uwo bashakanye mu gihe bari mu gitanda, aho hagaragajwe nk’imiti igabanya umuvuduko w’amaraso, igabanya ububabare, ibiyobyabwenge nka cocaine na marijuwana byose bishobora kugira uruhare mu kuba byagabanya ubushake bwo gutera akabariro.

4. Kubura amajyo cyangwa stress

Ngo biragoranye kuba umugabo ufite inshingano nyinshi kandi zikomeye hari icyo yamarira umugore we mu gitanda atarabasha kuzuzuza zimwe mu zindi nshingano z’urugo nko guhaha, kubona akazi n’ibindi.Ikindi kandi iyo umuntu afite umunaniro, ntabwo ubushake buboneka byoroshye.

5. Uburakari

Uburakari bwongera ubwinshi bw’amaraso mu gice cy’isura y’umuntu aho kuba menshi mu gitsina kuko aribyo byongera ubushake bwo gukorana imibonano mpuza bitsina bityo ubushake ntibube bwaboneka igihe cyose umuntu akirakaye cyane cyane iyo arakariye uwo bagiye gukora iki gikorwa.

6. Kubura ubwisanzure

Kuba utinya uwo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma utekereza ko utari bunamushimishe nkuko abishaka bityo ubushake bukaba bwabura kuko uba utangiye kubifata nk’intambara.

7. Imyaka n’umubyibuho ukabije

Abagabo bageze mu za bukuru cyangwa bafite umubyibuho ukabije bahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusemburo wa Testosterone kandi ari wo utuma ubushake bwo gutera akabariro bushobora kwiyongera bityo ibura ryawo rigateza kubura ubwo bushake.

8. Kwisuzugura

Ukwisuzugura bishobora kugutera kwiyumvisha ko ari ntacyo wakwimarira ndetse ko nta n’icyo wamarira uwo muri kUmwe Mu gitanda bityo ubushake bwo kuba wakenera gutera akabariro bukabura kuko uba ukeka ko ushobora no kuhasebera.

9. Ubuzima bw’umubiri muri rusange

Ibumuga bushobora kwangiriza imyakura, imitsi cyangwa imijyana y’amaraso mu gihe cy’ibagwa rya prostate cyangwa uruhago rw’inkari bIshobora kugira uruhare mu kubura ubu bushake kuko ni ngombwa ko byose biba bikora neza kugira ngo iki gikorwa kibe cyashoboka.

Byaba byiza rero ko mbere yo kwihutira gufata imiti wabanza ukamenya impamvu zigutera iki kibazo ukaba washaka uko uzikuraho byananirana ukabona kwitabaza abaganga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Nimwicecekere njye Aho byari bingeze ndahazi gusa naravuwe kandi narakize. Rwose niba ufite ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro ushatse wahamagara 0788449901 or 0728449902

Tanga Igitekerezo