Kwamamaza

URUKUNDO

Singobwa gutanga ibya Mirenge ku mukobwa, Dore ibyo wamukorera ukamwiyegurira

Yanditswe

kuya

Singobwa gutanga ibya Mirenge ku mukobwa, Dore ibyo wamukorera ukamwiyegurira

Mu rukundo ntihagomba ibintu bihambaye cyane cyangwa se by’akataraboneka kugira ngo umukobwa amenye ko umuhungu amukunda. Hari ibintu byoroheje bigira igisobanuro gikomeye mu rukundo.

1.Kugufasha mu bibazo byawe

Burya mu buzima hari ubwo ibintu bikugora ukaremererwa, ukaba wanakenera ko haba uwagufasha. Iyo umuhungu akwegereye mu bibazo akifuza kukuba hafi mu bikugoye uzamenye ko (ashobora kuba) agukunda nyabyo.

2. Kukubwira ko waberewe mu myambarire

Umuntu yambara imyambaro itandukanye, bitewe n’ igihe n’ icyo agiye gukora. Hari ubwo wambara neza ugiye nko gusenga, mu birori n’ ahandi. Iyo wumvise umuhungu (umukunzi), akubwiye ko wambaye neza aba yakwitayeho, bituma wumva umwishimiye ukarushaho kumukunda.

3. Kukuzanira ibyo (ibikoresho) wari ukeneye

Ntibyoroha kenshi kujya imbere y’ umuhungu umubwira ngo wanguriye ibi, wanguriye biriya. Iyo umuhungu yibwirije akabona ko hari ibikoresho ukenera bimwe na bimwe byagushiriyeho maze akabikugurira, agafata umwanya akakujyana mu isoko, mu iduka, n’ ahandi maze akakugurira udukoresho tumwe na tumwe wari warabuze aho uhera udusaba (utumusaba), ujye umenya ko agutekerezaho kenshi kandi ko agukunda. Bituma urukundo rwawe kuri we ruhindura isura rugakura.

4. Kwicara akagutega amatwi

Iyo uri mu bitekerezo byinshi, ufite umunaniro (stress), bigusaba akenshi ko ufata akanya ukaruhuka. Iyo umuhungu amenye ko ko usa n’ uwigunze akagutega amatwi akakwumva iteka bigira byinshi bikubwira. Muri icyo gihe ijambo akubwiye rikubera nk’ ijambo rikomeye ry’ ubwenge rigufasha rikakuruhura.

5. Gushaka umwanya wo gusangira

Iki ni ikimenyetso gito ariko gihambaye kuko cyongera urugwiro n’ urukundo. Gusa, si ngombwa ngo bimuhende cyane kuko ashobora no kugura agakawa (coffee) cyangwa yewe ka fanta ubundi mukicara ahantu mugasangira. Hari ubwo umukobwa abyifuza kenshi akumva abuze imbaraga n’ umunwa byo kubihingutsa imbere y’ umuhungu (wenda yanga ko yabifata nabi cyangwa ukundi). Iyo yibwirije akabikora birashimisha.

6. Kumwoherereza ubutumwa bugufi

Ntibihenda ariko ushobora gusanga hari abahungu wenda batabyitaho [nako ndizera ko bariho]. Ubutumwa cyangwa impano (cards), si iby’ umunsi w’ abakundanye cyangwa indi minsi mikuru gusa. Hari ubwo umukobwa ategereze impano cyangwa ubutumwa agaheba. Iyo umuhungu abitekereje akikora ukabona akoherereje ubutumwa, aragutunguye (surprise) atagombye gutegereza umunsi mukuru, byongera umunezero. Ni byiza kuko birushaho kukwereka ko akwitayeho.

7. Gutemberana ahantu

Tugenda mu mamodoka atwara abantu (public transport), bikadufasha ariko bikanatunaniza rimwe na rimwe. Hari ubwo wumva ushaka kwitaruraho gato ku mihangayiko ya buri munsi (frustration), biba byiza iyo mugiye nk’ ahantu hitaruye maze akaba ari we ukuyobora.

Uzishimira aho hantu yaguhitiyemo kandi nyuma y’ igihe uzajya ushaka kenshi ko yazongera akakujyana n’ ahandi utari uzi kuko aho yakujyanye hakubeye urwibutso rukomeye mu mutima.

IBITEKEREZO

  1. ese umuntu yifuje kubana numukobwa ariko umukobwa asa nutakwitayeho wabigenza ute? murakoze yari ishimwe jean luc kagogo gitare

  2. Turabashimira kunama zanyu rwose nudukuru twinshi mutugezaho nabasabaga nokujyira inama mfite icyibazo cyigira kiti. Maze imyaka 2ans ntandukanye numugabo ariko mugushaka uwomugabo nararangiwe njyezeyo nasanze arumugabo umaze gutandukana nabagore2 nanjye njyezeyo imicoye nabonye ntayishobora ariko kuko nahise ntwita ndihangana ngonabuze nzahavane umwana nkarara hanze nkakubitwa yeweeee nibyinshi igihe cyarageze nsezera umuryango njya kwibeshaho niha gahunda kontazonjyera gushaka Cuba none hashije nkamezi 5mbonye umusore numva ndamukunze cyane rwose turavugana tukaganira mubyukuri ntarari ryubusambanyi ngira ariko numva amenyeko mukunda byaba bihagije nuko haba kukazi cg ryamye numva.ibitekerezo byose ariwe nigeze gukora agafete murugo arantungura anzanira ibintu byose bikenewe kd ntigeze mutwereza pe iyampamagaye ansuhuza biranshimisha cyane ariko nabuze uko mubwirako mukunda nukuri buriwese abyiherezeho ndacyari muto mfite25ans umwana wanjye3ans/6amezi gusa numva ntawundi nshaka uretse uwo gusa murakoze kunama zanyu mwese

  3. Murakoze.ariko c?kubantu baba mucaro bobo bigend bit c?ko abensh usanga ataburyo baba bifitiy?za muratanga ibitekerezo bihurirako bose atamutunzi cank umukene

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza