Ibice umugore cyangwa umukobwa bakwiye kwitondera igihe umugabo abikozeho

11

Hari imyanya imwe n’imwe y’ingenzi cyane ku bantu b’igitsina gore ibafasha gukenera gukora imibonano mpuzabitsina uko byagenda kose mu gihe ikozweho n’umuntu w’igitsinagabo ndetse no kwihangana bikaba byabagora.

Ibi bice by’umubiri bigira ubukirigitwa cyane ku muntu w’igitsina gore bikaba ari nayo mpamvu bifatwa cyane kandi bigakururwa n’amaraso y’igitsina gabo iyo abikozeho agahita yumva amukeneye.

Ibyo bice ni:

1. Amabere

Amabere y’umukobwa ni igice cy’umubiri umugabo akoraho maze umukobwa agahita yumva ubushagarira umubiri we wose bigatuma yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.

2. Ibibero

Iyo umukobwa yemereye umuhungu ko amukora ku bibero aba yikozeho kuko akenshi haba hariho amaribori ari nayo afasha umubiri wose kumva neza igikorwa kiri kuba. Gusa ntibivuze ko utagira amaribori we ntacyo yumva, kuko uwo ariwe wese w’igitsinagore byamubaho igihe bamukozeho. Ikindi nuko umuhungu cyangwa umugabo nawe iyo ahakoze, yumva ashatse imibonano mpuzabitsina bikaba byabashora mubyo mutateguye.

3. Mu ntege

Mu ntege naho ni hamwe mu bice by’umubiri w’umugore bigira ubukirigitwa cyane ku buryo iyo hari uhakoze umubiri wose ugira ubushake, bityo umubiri ukaba wahita ucika intege ukagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane.

4. Mu musatsi

Gukora mu misatsi y’umukobwa cyangwa umugore bifasha cyane umugabo kumwumvisha icyo akeneye. Imisatsi kandi ku bagore ibamo ubushagarira butuma batwarwa igihe cyose umugabo arimo kuyikoramo kuburyo bashobora no gushiduka ibitekerezo byabo byagiye kure bagahita bifuza gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

5. Mu biganza

Abantu b’ibitsina bitandukanye iyo bafatanye mu biganza umwanya munini bishobora gutuma umugore yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ariko bikaba akarusho iyo umugabo asa nk’ushimashima cyangwa akorakora mu biganza by’umugore, ubushagarira buhita bwihuta cyane kuburyo bica intege umugore mu bijyanye n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

6. Ku gitsina

Aha ho n’ubusanzwe kuhagera biba byarenze igipimo.Iyo umugabo arinze akora ku gitsina cy’umugore aba amufite neza kuburyo bitaba byoroshye kumwirinda ngo batandukanane ntacyo bakoze.

Mu gihe umukobwa cyangwa umugore yumva adakeneye gukora imibonano mpuzabitsina, nta bundi buryo yakoresha uretse kwirinda ko umugabo yamukoraho kuri biriya bice byavuzwe haruguru, gusa nanone nko ku bashakanye mu gihe umugabo yifuza gutegura umugore we agomba kwifashisha cyane biriya bice kuko byamufasha kwinjiza umugore we mu gikorwa nyirizina.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. bakizwe gute c! ari ukurongora ari ukurongorwa byose ni ingirakamaro kumibiri yacu! twese tubikenera kumwe, kdi ntibushajisha umuntu ahubwo biramufasha, murongore munarongorwe birakenewe gusa kubabyemerewe!

  2. Bashikibacu Bakwiyekwitonda Cyane Igihebarikumwe Nabobadahuje Igitsina Gusa Itsinziyabyose Nukuba Muri YESU Niwe Wabashoboza Kwirinda Muri Byose.

  3. 1 | 2

Tanga Igitekerezo