Kwamamaza

URUKUNDO

Ni mpamvu ki zatuma habaho kubura imihango ku bagore/ku bakobwa?

Yanditswe

kuya

Ni mpamvu ki zatuma habaho kubura imihango ku bagore/ku bakobwa?

Kubura imihango ku bantu b’igitsina gore bituruka ku mpamvu nyinshi, harimo kuba atwite, yaracuze, cyangwa se afite ikibazo runaka cy’ubuzima cyangwa mu mitekerereze bigahungabanya ukwezi kwe. Kubura imihango biri amoko abiri, bitewe n’igihe umukobwa aburiye iyo mihango.

Kubura imihango ni ikibazo gikunda guhangayikisha abagore/abakobwa
Iyo umukobwa atabonye imihango ye ya mbere kugeza byibuze ku myaka 16, akenshi biterwa n’agasabo ko mu bwonko kitwa “gland pituitaire” kaba kadakora imisemburo iba ikenewe kugira ngo habeho imihango ku mukobwa cyangwa katarakuze bihagije.

Bishobora no guturuka ku kibazo cy’ubwonko ubwabwo, ndetse bikaba byanaturuka ku myanya myibarukiro ye iteye nabi cyangwa itarakuze bihagije. Iyo umukobwa cyangwa umugore abuze imihango ku gihe kigera ku mezi 3 cyangwa arenga, yarabanje kugira ukwezi kumeze neza abona imihango uko bisanzwe, hanyuma akaza kubura imihango, bishobora guturuka ku kuba yarasamye cyangwa yonsa, guhagarika uburyo bumwe mu bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, gucura, kutarya neza cyangwa gutakaza ibiro byinshi (aha havugwa nk’abakobwa baba ngo bashaka kunanuka ngo bajye ku murongo).

Ibindi bitera abagore n’abakowa kubura imihango harimo gukora imyitozo ngororamubiri ikomeye cyangwa ivunanye cyane, nk’abakobwa basiganwa mu kwiruka bibaho cyane, abagira umunaniro n’ubwigunge bukabije, abafite umubyibuho ukabije, abafite kanseri y’udusabo tw’intanga ngore ndetse n’imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri ndetse n’izindi ndwara zijyanye n’ubwirinzi karemano bw’umubiri.

Abantu b’igitsina gore bagezweho n’ikibazo cy’ibura ry’imihango ya mbere cyangwa bakayibura igihe runaka ariko yarayigiyemo agirwa inama yo kujya kwa muganga bakareba impamvu imutera kubura imihango yaba ari indwara ikavurwa, yaba ari igihungabanya imikorere y’umubiri we akagirwa inama y’uko agomba kwitwara, yaba ari uwacuze bakamufasha kubyakira ndetse yaba yarasamye agategurwa kwitwara nk’uwitegura kuba umubyeyi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza