Namufashe asambana nundi musore imbonankubone, nkore iki?

16

Umukunzi wacu yatwandikiye yifuza ko twamufasha kumugira inama nyuma y’ibibazo yahuye nabyo mu rukundo ndetse ahamya adashidikanya ko inama zanyu zizagira icyo zimufasha.

Aragira ati"Nitwa Kalisa (amazina yahinduwe). Nakundanye n’umukobwa witwa isingizwe claire hashize imyaka 2 dukundana tukajya tuganira bisanzwe , biza gukomera ndetse nza kumusaba urukundo nawe ntiyatinda aranyemerera ahubwo ambwira ko nari naramutindiye ko nawe yari yarankunze."

Yajyaga akunda kumbwira amabanga ye kuva mubwana yaje no kumbwira ko kumyaka 14 umuhungu wa mbere aribwo yamwambuye ubusugi ndetse ambwira ko uwo muhungu atazamuva mu mutwe kuko yumva amukunze bidasanzwe gusa amahirwe make uwo muhungu aba ku mugabane w’Amerika kandi ngo ntibakundanaga yabikorewe kubw’irari ry’umubiri.

Nyuma yarakuze biba ngombwa ko atangira ibyo gukundana akundana n’umuhungu wa mbere ndetse baza no kuryamana ntibyaba ngombwa ko bakomezanya baratandukana gusa ntiyambwiye impamvu nyirizina yabiteye gusa nkumuntu numvaga ko gutandukana hagati y’abakundana ari ibisanzwe.

Uyu mukobwa yarasanzwe akora akazi ko gukora ibyapa (ibi byo kwandika ukoresheje amarangi) akajya mu ntara zitandukanye. Byumvikane ko ahora agenda bitewe naho afite ikiraka kandi akabayo Kugeza akazi karangiye akimukira ahandi.

Iyo yabaga yagiye mu ntara ubwo kuvugana nawe byaraganukaga bikagera hafi ya ntabyo akampamagara cyane mugihe wenda akeneye nk’amafaranga yo kumwunganira mukintu runaka namara kuyamuha bikaba birngiriye aho nyuma akajya ambwira ko ahuze aza kumvugisha nkamwandikira mubaza niba yahugutse ntansubize namuhamagara nyuma y’akazi akankupa hakaba nubwo hashize amezi 3 tutabonana amaso kumaso nkabantu dukunana ndetse twamerenyije no kubana

Icyanteye kumwibazaho ni ukuntu yazaga gukorera muri Kigali akabimpisha akabimbwira agiye, namubanza impamvu akambwira ko iyo tubonana byari kubangamira akazi ko azashaka umwanya akaza, ubwo bikaba birangiriye aho .

Ubwo kongera kuvugana byabaga bigoranye naho ayifatiye akambwira ko ahuze kandi nkumva asa nk’uri mu miziki kandi akazi ke ntaho kagomba guhurira n’imiziki, bikantera kwibaza byinshi.

Vuba aha nibwo yambwiye ko akeneye telefone ya smart (izi zigezweho) ko hari igihe akenera whatsapp wenda ari nka design bashaka kumwoherereza akabura uko ayibona. Mubajije niba yabuze ayo kuyigura ambwira ko yibutse ko namwemereye telefone rero byaba byiza ivuye mu maboko yanjye.

Sinatinze narayimuhaye kuko byo nari nayimwemereye gusa icyabaye umusemburo wa byose, ubwo duheruka guhura vuba aha nafashe telefone ye nsangamo chat ziteye agahinda n’isoni kuko zari zuzuye ubusambanyi gusa. Mbimubajije ati "ibyo ni ibisanzwe ikibi nuko naba naraguciye inyuma kandi urabizi ndagukunda nkukagire ikibazo"

Yansambye imbabazi ambwira ko atazongera niba bimbabaje nuko ndamubabarira ndataha gusa kuva namuha iyo telefone irimo whatsapp nabwa butumwa bugufi(message) twoherezanyaga yarabuhagaritse burundu bisa nk’aho whatsapp yamugize umucakara wayo

Nyuma twongeye gupanga guhura, ngera aho twari guhurira (mu rugo aho aba ari iyo ari i Kigali) mbere y’amasaha twavuganye nsanga mu nzu ari kumwe n’umugabo bari gusomana mbega ibi bikaze (ibizwi nk’ibikorwa n’abashakanye), mbimubajije arambwira ati yaraje kumbaza iby’akazi hari ikiraka yari yandangiye.

Amaze kumuherekeza gato yahise agaruka ambaza impamvu naje mbere yigihe twari twavuganye, musubiza ko wenda ari Imana yabikoze kugirango ikunyereke. Ubwo nari nicaye nibaza ibimbayeho ako kanya byanyobeye.

Ako kanya nyamukobwa yongera gusubiramo ya magambo ati "ibi ni ibisanzwe ikibi nuko naba naguciye inyuma kandi urabizi ndagukunda" nuko ansaba imbabazi avuga ko atazongera kugirana ubucuti bwa hafi n’undi musore ko yambabaje bihagije kandi atazongera pe.

Ibyo byabaye mugihe maranye cyose n’uyu mukobwa nta ncuti ze yigeze anyereka ngo nzimenye nazo zimenye ikintu njye mbona nk’imbogamizi mu rukundo rwacu.

Nyuma yaho yaboneye iyo telefone rero dore ko ari na nziza pe, iyo twahuraga yabaga ahuze kuri telefone kandi ariwe wansabye ngo duhure tuganire nayimwaka ngo nyifunge tubashe kuganira ku rukundo bikamubabaza cyane , akambwira ko mukangisha kuba narayimuguriye akambwira ko niba kuba ahugira kuri whatsapp turi kumwe bimbabaza ngo nzasubirane ibyanjye kandi niwe wayinsabye sinayimuhatiye rwose.

Kugeza ubu sinamubabariye nyuma y’ibyo yankoreye ku ncuro ya kabiri . Namubwiye ko ngiye kubitekerezaho nzamuha igisubizo kuva uwo munsi ntarampamagara yewe habe na message isaba imbabazi nk’umuntu wafatiwe mu ikosa nk’iryo.

Kubw’ibyo rero, ndagirango mungire inama. eseUbu uyu mukobwa mubabarire cyangwa mureke nigendere kuko mbona ansenya mri make atunzwe namafaranga yanjye kandi afite akazi ke.

Murakoze ku nama zanyu nziza muzangira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 16

  1. Mbega ikiryabarezi mureke uwo nuwo kugutesha umutwe azakurya nimyenda wambaye ayikumareho usigare wambaye ubusa mwake telefone yawe azashake ahandi azateka imitwe ihangane uzabona ugukunda yali UWIRAGIYE REVERIYE SUDI 0788714860

  2. Mbega ikiryabarezi mureke uwo nuwo kugutesha umutwe azakurya nimyenda wambaye ayikumareho usigare wambaye ubusa mwake telefone yawe azashake ahandi azateka imitwe ihangane uzabona ugukunda yali UWIRAGIYE REVERIYE SUDI 0788714860

  3. Muvandi mwikuremo kuko urukundo ryarwo ntiruhatwa kdi ntirugurwa gusa uhagarike ikintu cyawe cyose ashobora kugukeneraho kandi uzabona uwawe mwizi utazakuvuna na rimwe.

  4. Mureke rwose,na phone nimba wumva uyikunze yimwake cg uyimurekere,arko kugirango abone ubugabo bwawe yimurekekere nubundi warahombye byararangiye

  5. ICO MBONA NUKO WOMWIYEGEREZA UCE UMWAKA IYO FONE WAMUHAY UCE UMUHEBA CANK UYIMUHEBERE .UBUNDIBWO NTA RUKUNDO AGUFITEHO.

  6. Zibukira hakiri kare nho wamuhaye aho wabivanye hazaguha ibindi, menya guheba kuko nabyo ali ubuhanga.

  7. jye ndumva uwo mukobwa ntacyo atakweretse mubibi byose,nonese yasomanye umureba igisigaye ni iki,keretse niba ushaka guhingira rubanda? mureke,nako muzinukwe

  8. 1 | 2

Tanga Igitekerezo