Nahisemo kugurisha umubiri wanjye kugirango inshuti yanjye ibeho

5

Inshuti ni umugisha kandi ntawifuza kubona inshuti ye iri mubihe bibi kandi ufite uburyo wamufasha ubuzima bwe bukagenda neza

Niyo mpamvu nahisemo gukora imibonano mpuzabitsina kugirango inshuti yanjye ibashe kubona amafaranga yo kwishyura amafunguro

Umukobwa witwa Pamela yagurishije umubiri we kugirango yishyurire inshuti ye amafaranga yamafunguro ku ishuri

Ubwo yigaga mukigo the green high school academy ho muri leta zunze ubumwe z’Amerika uyu mukobwa Pamela yajyaga asohoka hanze akajya kubyina mutubari abamukunze akaryamana nabo kugirango abone amafaranga yo gufasha mugenzi we.

Uyu Pamela akomeza avuga ko ubusanzwe uburaya atari umwuga we ahubwo yabonaga ntakindi gisubizo cy’uburyo amafaranga yajya ayabonamo uretse kujya kwigurisha mutubari.

Ubwo yazanaga amafaranga akishyurira uwo mucuti we yamuhishaga aho aba yayakuye kuko yarabizi ko aramutse amenye uburyo ayabonamo atari kumworohera kuko bari bariyemeje kuzaba abakobwa bindashyikirwa muri byose.

Ibi ngo uyu mukobwa Pamela yabikoze igihe kingana namezi atandatu yishyurira umushuti we kandi ataramenya uburyo ayo mafaranga abonekamo.

Akomeza avugako bigora kumenya uko wakwitwara muri iki gikorwa kuko yaje kwisanga yararutse bimuviramo kuba imbata yubusambanyi hejuru yo kwishingira inshuti ye biganaga mu ishuri.

Avuga ko iyi atari inama yagira buri muntu wifuza gufasha kuko yagerageza ubundi buryo kuko ibyo yakoze na nubu byaramugoye kubihagarika gusa ikimushimisha ni uko icyo yaragambiriye yakigezeho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo