Nubona umukunzi agukorera ibi bintu ntakabuza agukunda uruzaramba

6

Urukundo ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu. Nyamara hari abarufata nk’imikino cyangwa ibintu byo kwinezeza gusa bityo ugasanga ari intandaro yo kuruvamo rudateye kabiri.

Hari rero abakundana bagamije kwishimisha gusa, ariko hari n’abakundana bagamije kuzabana. Ubwo ni hagati y’abantu b’ibitsina bitandukanye. Iyo umusore afite gahunda yo gukunda umukobwa urukundo rurambye cyangwa rushobora kuganisha ku kubana, hari ibintu na we aba agomba kwitwararika bityo n’umukobwa akaba yabibona agahita yibwira icyo urukundo rwabo rugamije nta bintu byinshi yiriwe abaza.

Dore uburyo cyangwa ibintu 10 umukobwa ashobora kumenyeraho ko uwo bakundana afite gahunda.

Umusore azakubaza ibibazo byinshi.

Iyo umuhungu ufite gahunda y’urukundo rurambye aganira n’umukobwa, amubaza ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima bwe, umuryango we n’ibindi mbega ukabona ko yishimiye cyangwa afite amatsiko menshi yo kumenyana mu buryo burambuye.

Ntiyihutira kuvuga ku mibonano mpuzabitsina.

Umusore ufite gahunda y’urukundo rurambye, iyo muganira wumva ibintu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina abigendera kure cyane ndetse n’iyo abivuze, abivuga bitinze.

Amuganiriza cyane ku byahise (Ku bihe yanyuzemo)

Uyu musore uzasanga aganiriza umukobwa ku buzima bwe bwahise (Ibyamuranze) mu rwego rwo kumwumvisha n’ibyo ateganya ku hazaza.

Amwiyereka uko ari.

Umusore agerageza kwereka umukobwa uwo ari we kuko aba ashaka ko umukobwa amumenya. Aha na none bisaba ubushishozi kuko hari abasore babasha kwiyoberanya bakagaragara nk’abujuje ibi byose byavuzwe n’ibindi ariko mu b’yukuri intego ye itandukanye cyane n’iyo twavuze haruguru.

Mu yandi magambo ntago uyu musore yiyemera ngo yitake ibyo adafite ahubwo avuga ibyo ashaka kuzageraho.

Gushyira umukobwa muri gahunda ze z’ahazaza.

Ikindi kintu cyerekana ko umusore afite gahunda ni uko wumva yatangiye kugupanga muri gahunda ze z’ahazaza. Agatangira gukoresha ngo nitu..., tuza...! aha bihita byumvikanisha ko umukobwa yamaze kuba umwe cyangwa kwivanga mu byo uyu musore aba apanga.

Amusaba kugira icyo avuga ku kintu runaka.

Uyu musore iyo aganira n’umukunzi we, yirinda kwiharira ijambo ahubwo anyuzamo agasaba umukobwana we kugira icyo avuga ku ngingo runaka cyangwa gufata icyemezo.

Umusore ashishikazwa no kumenya umuryango n’inshuti z’umukobwa.

Mu gihe usanga abantu benshi batangaza cyangwa bakamenyekana mu miryango ko ari inshuti bitinze, aha ho biratandukanye cyane kuko usanga umusore ashishikazwa cyane no kumenyana n’umuryango w’umukobwa ndetse n’inshuti ze bityo na we agatangira kuzigira ize.

Aramwubaka.

Bitewe n’uko uyu musore aba yaramaze kubona uwo mukobwa nk’uwo bazabana, atangira kumuganiriza bungurana ibitekerezo, bagirana inama ndetse akanamukosora ho bibaye ngombwa.

Amarangamutima.

Bitewe nuko uyu musore aba yaramaze kwiyumvamo umukobwa, atangira no kuvugisha ibikorwa ndetse no kwifatanya nko mu bihe bigoranye, mu byishimo n’ahandi. Mu yandi magambo amwereka ibimurimo imbere.

Umusore aba afite amatsiko yo kumenya ibyo umukobwa ateganya kuzageraho.
Kuba umusore yakwibaza ikiri ku mutima w’umukobwa bakundana, bijyanye no gushaka kumutera inkunga mu gihe bishoboka no kumugira inama muri gahunda ze.

Ibi rero bikaba bifitanye isano na none no kuba umuhungu aba yiyoroheje ku buryo umukobwa atagira ubwoba cyangwa isoni zo kumubwira ibyamubayeho n’ibyo ateganya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Jewe Nfise Umukobwa Dukundana Turikumwe Abwira Kwankunda Haje Uwundi Nawo Nyene Amubwira Kwamukunda Rero Nicogituma Mukubwira Imigambi Uwo Mukundanye Sivyiza Kuko Arasobora Kuguheba Imigambiyawe Wayimubwiye Ucawiyunvira Kwaguhebey Iyomigambi Kok Uramubwiye Gwawe Haje Uwundi Amubwiye Ibifise Agaciro Kuruta Vyabind Gwawe Wunv Adaca Aguheba Burya Abakobwa Bose Bakunda Amahera Ntibakunda Abahungu

  2. Jewe umukunziwaje ndamukunda kandi burimwanya ndamutekereza kuko ntawundi mubuzima mbwaje ntekereza kurutawe iyo habaye ikitagenda muritwe turajahamwe tukakiyanga maze tukagitorera umuti kingahera niyompanvu nkebura imiyabanga ikiri munzira yukureshanya yonvyitondera kuko murikigihe tungezemwo hari ingeso nyishi zabingeme bangihendwa bangahenda nabakunzi babo ngo barabakunda kumbe bashaka kubarirako utwzbo niyo mpanvu imisore yoba mangabo kko ivyubu vyarahindutse

  3. ibyo nibyo pe gusa siko burigihe bigenda neza ,icyakora ugize chance wahura nuwoo abakobwa biki gihe bananiwe kumesa kamwe.

  4. None Umukobga Iyo Ivyo Vyose Ubimweretse Kenshi Nikuberik Aca Yishima? Mbehoho Iyo Aguhevye Waramaze Kumubgira Vyose Muhuye Wiyumva Gute? Uca Umeng Arakugaye Kko Abazi Ivyiyumviro Vyawe Ahubgo Kirazira Gukunda Umukobga Ngo Uherezeko Kko Biragoy Kubona Neza Umukobga Agukunda Kandi Mumenye Ko Umukobga Unomusi Ashobora Kuba Agukunda Haca Umusi Rukaba Gwaheze

Tanga Igitekerezo