Dore ibyo wakorera umugore wawe, bikamugeza ku ndunduro y’ibyishimo mu gihe cy’akabariro

10

Ni kenshi abakunzi bacu bahora badusaba ko twababwira impamvu abagore babo batajya bazana amavangingo igihe batera akabariro, bamwe mu babaza iki kibazo bashobora kuba ari bo ba nyirabayazana bacyo. Uyu munsi twagukusanyirije icyagufasha kugirango umugore wawe azane amavangingo

Niba wifuza ko umugore wawe azana amavangingo mu gihe cy’akabariro, ikintu cya mbere usabwa ni ukumutegura bihagije.

Hari abagabo benshi bafite ingeso yo gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore babo batabateguye, yakumva we abishatse akumva ko ahuje ibitekerezo n’umugore we nyamara ibi ntaho biba bihuriye na mba.

Ni byiza ko ubanza kumutegura umukorera ibintu byose byatuma yiyumva mu bihe byo gukora imibonano mpuzabitsina nko kumusoma, kumukorakora, ibiganiro byiza, kandi ibi ukabikora igihe kirekire kitari munsi y’iminota byibuze 30 bityo umugore akabanza akiyumvamo igikorwa.

Kugirango umenye neza ko ushobora gutangira igikorwa cy’imibonano, ni uko uzabona imoko z’amabere y’umugore zireze hanyuma amabere na yo agakomera. Ikindi cyakubwira ko umugore wawe yiteguye gukora imibonano, ni uko uzatangira kubona igitsina cye gitangiye kurekura ururenda.

Umugore umaze kwitegura imibonano, usanga yahinduye imvugo aho benshi kuvuga abumbuye umunwa biba bitagishoboka agatangira ndetse no guhumeka insigane, icyo gihe ntakabuza umugore aba yamaze kwitegura gutangira imibonano mpuzabitsina.

Abashakanye rero ndumva musubijwe cyane ko ibi tuba turi kuganira bireba cyane abafite ingo, gusa ntibibujije ko n’undi yabikoresha mu gihe ashaka gushimishwa n’uwo akunda mugihe abifitiye uburenganzira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. Murakoze cyane kuri izo nama mutugira.Hanyuma umugore ushaka gushimisha umugabo, we yabigenza ate?

  2. Ibimuvuga birakWiye gusa murakuze, kuriyi mpanuro kuko hariho benshi bagikora violence kandi bazikorera abagore bamaranye igihe, uti gute mugihe uza ukurira kumugore utamuteguye, ww kuba wumva ubishaka iwe atabishaka, nicho gihe usanga wamukoreye violence muburyo utazi kandi rero birahaninwa namategeko, mugerageze gutegura abagore banyu mbere yimibonano yanyu. Nibwo umugore wawe azakwiyumvamo, kandi nabikorerwa nuundi utariheze ubimukorera bazababajanye murakoze

  3. Ibimuvuga birakWiye gusa murakuze, kuriyi mpanuro kuko hariho benshi bagikora violence kandi bazikorera abagore bamaranye igihe, uti gute mugihe uza ukurira kumugore utamuteguye, ww kuba wumva ubishaka iwe atabishaka, nicho gihe usanga wamukoreye violence muburyo utazi kandi rero birahaninwa namategeko, mugerageze gutegura abagore banyu mbere yimibonano yanyu. Nibwo umugore wawe azakwiyumvamo, kandi nabikorerwa nuundi utariheze ubimukorera bazababajanye murakoze

Tanga Igitekerezo