Kwamamaza

URUKUNDO

Menya igihe gikwiye ukwiye kongera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara

Yanditswe

kuya

Menya igihe gikwiye ukwiye kongera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara

Ni ikibazo benshi bajya bibaza rimwe bakabanza gutegereza ariko batazi igihe cyiza umuntu agomba kumara, cyangwa abandi bo ntibanabyiteho bumva ko nta ngaruka igihe bumva ntaho bababara.

Abaganga batangaza ko ubusanzwe umugore umaze kubyara ari byiza gutegereza ibyumweru bitandatu kugirango abone gukora imibonano mpuzabitsina.

Niba umaze kubyara , gukora imibonano mpuzabitsina si cyo cya mbere ukwiye gukora.Kuko uretse no kuba ukinaniwe, hari uduce tumwe natumwe tuba tukiribwa. 90 % by’abagore babyaye, kabone n’iyo baba batigeze bababaga, haba hari tumwe mu duce tw’imyanya ndangagitsina twakomeretse.

Hari abagore benshi bamaraga kubyara bagahita bakoresha ibizamini ngo barebe niba nta bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina byangiritse, ariko ubushakashatsi bwerekanye ko ibyo bizamini akenshi byerekanaga ko nta kibazo kandi gihari none ngo babikuyeho.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikinyamakuru BJOG cyandika ku ndwara z’imyanya ndangagitsina y’abagore ndetse n’ibijyanye no kubyara, cyavuze ko ari byiza gutangira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru 6 ku bagore babyaye batabazwe. Kubera ko baba baragize udukomere tworoheje tuba tumaze gukira.

Ikinyamakuru kindi cyandika ku ndwara z’abagore n’ibijyanye no kubyara cyo muri Amerika cyatangaje ko ubusanzwe niyo waba wabyaye utabazwe, ngo iyo umwana avutse, hari udusebe duto dusigara aho yari ari muri nyababyeyi. Udutsi dutwara amaraso tuba twangiritse kuburyo bisaba nibura ibyumweru bitandatu kugirango tube twateranye.

Ngo iyo ukoze imibonano mpuzabitsina utwo dutsi tutaraterana, hari umwuka ushobora kwinjirana ingufu muri nyababyeyi ukaba wateza kwifunga kwa twa dutsi amaraso ntatembere ndetse ngo bishobora no guteza urupfu. Cyane cyane abakora imibonano mpuzabitsina bagaramye mugihe bataramara ibyumweru bitandatu.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore babiri bahitanywe no gukora imibonano mpuzabitsina batarakomera hagati y’umwaka wa 1967 na 1993.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza General Practice muri 2000 cyerekanye ko abagore 78 bakorewe ubushakashatsi nyuma y’amezi umunani babyaye (banakoze imibonano nyuma y’ibyumweru bitandatu), 30 % basanze nta kibazo bafite. Nyamara 65 % babitangiye mbere y’igihe cyagenwe (ibyumweru bitandatu) basanze ubuzima bwabo burimo ibibazo.

Bikaba bigomba kumvikana ko nyuma yo kubyara ari byiza gufata igihe kugirango umubiri wawe wongere gusubirana, ubundi ibyiza n’akamaro k’imibonano mpuzabitsina byongere kumera nka mbere. Ikindi kandi ni ukwirinda ibindi bibazo byavuka ku buzima bwawe.

IBITEKEREZO

  • ndayikengurukiye justin Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano nibazako ku bwanjye aribyiza ariko harabusanga batabyumva kumwe komeza mub igishya

    .

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza