Mbere y’uko ukora imibonano mpuzabitsina dore ibibazo 4 ukwiye kwibaza

1

Bibaho ko kenshi abakundana bumvako ibyishimo byanyuma byabo arukuryamana gusa mbere yuko mubikora banza umenyeko agiye kukubona wese byaba byiza umubajije imigambi agufiteho ubinyujije muribi bibazo bine 4 bikurikira

1.Niki cyatumye unkunda?

Urukundo ntirushobora kubura ubusobanuro ariko siko bwose aba aribwo hari abapfa kuvuga bitewe nuko biyumva muri ako kanya. Ukwiye kumenya ikimutera kugusaba kuryamana nawe.

2. Kuberiki wumva uzabana nanjye ubuziraherezo?

Ubuziraherezo, iri jambo rirakomeye mu matwi ya buri muntu, hagati yabantu babiri kubana ubuziraherezo n’ibintu bisaba ukwihangana no kwizerana ndetse n’izindi mbaraga zituruka ku mana. rero umuntu wifuza ko muryamana wakagombye kumubaza iki kibazo.

3.Ni gute uzatuma nishima?

Ubushuti busaba imbaraga ndetse zirenze izo utekereza niyo mpamvu ugomba kubaza umukunzi wawe uburyo yumva azatuma wishima muri bwabuzima bwokubana ubuziraherezo twavuze haruguru.

4. Ni gute uzitwara mugihe kibigeragezo/ibibazo

Iyo ubuzima ari bwiza ni byiza pe ariko se mugihe bwabaye bubi ko ku isi ntawumenya uko ejo buzacya ugomba kumenya ngo uwo mukunzi wawe azabyitwaramo gute?

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo