Izi nizo nyungu zikomeye zokumarana akanya gato n’umukunzi wawe

1

Biratangaje kandi biranagoye kumva uburyo ibintu abantu bahoramoo mu buzima bwa buri munsi bishobora kubagiraho ingarika nziza akenshi ariko ntibamenye ko ari byo bibitera.

Aha nta kindi kibandwaho cyane uretse kureba aho kugirana ibihe byiza birimo kuganira, gusangira, gutembera, gukira n;ibindi byose umuntu ashobora gukorerwa n’uwo akunda mu rwego rwo kumushimisha, bishobora kumuremamo ibindi byiyumvo bituma agita imibereho myiza kurushaho.

Umushakashatsi mu by’urukundo Dr. Frederickson yerekanye uburyo kumarana akanya gato cyane mu bihe byiza n’uwo ukunda bishobora gutuma habaho impinduka nyinshi cyane mu buzima bw’abagiranye ibyo bihe bityo akaba anatangaza ko urukundo nyarwo rufitanye isano ya hafi n’imibereho myiza y’abarurimo.

Uyu mushakashatsi avuga ko mu gihe umuntu yishimana n’uwo akunda mu gihe runaka bahisemo, bishobora gutuma amukunda kurushaho cyangwa akamwanga burundu bitewe n’uburyo hari ibyo batumvikanyeho.

Aha avuga ko urukundo ari kimwe mu bintu bishimisha mu buzima, akongeraho ko iyo wishimye ubuzima bugenda neza kurusha uko bwari bisanzwe. urukundo rero ngo ni kimwe mu bituma umubiri w’umuntu umererwa neza kuko biruhura no mu mutwe bityo n’amaraso agatembera neza.

Akomeza avuga ko Ibi bishobora no kuba ikinyuranyo kuko uwo mukundana ashobora kukwangisha abandi ndetse nawe ubwawe ukiyanga bitewe n’imico wamubonanye cyangwa ibyo mutumvikanyeho kuko uhora ubyibuka uko umubonye cyangwa uko ubonye undi bameze kimwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo