Inkuru y’urukundo ifoto : Igice cya munani

13

Mu gice giheruka murumuna wa Kalisa na Gaju bari biteguye kujya kureba Kalisa ku bitaro, ese basanze ari amahoro?

Mukuru wa Gaju ni umubyeyi wifashije. Akora business ku giti cye. Ntabwo yabashije kujyana nabo kuko hari ibicuruzwa yagombaga gupakurura bivuye Dubayi. Cyakora yabahaye imodoka n’umushoferi, maze Gaju na murumuna wa Kalisa berekeza iya Kacyiru.Mbere yo kugenda mukuru wa Gaju yamwifurije amahirwe mu rugendo rwe.

Umurabyo uratinda, mu minota micye bari basesekaye ku bitaro. Ushinzwe kuyobora abagana ivuriro yaberetse aho gutegerereza. Mu gihe bacyicaye, Gaju yabaye nk’uvuye kure ati: « Ifoto Mana we ». Murumuna wa Kalisa yahise agwa mu kantu kuko yari azi ko yayimuhaye. Gaju yahise asohoka vuba ajya aho basize imodoka abwira umushoferi ko basubira mu rugo bwangu, dore ko atari kure cyane. Berekeje yo Gaju yinjira mu nzu ntiyanahatinda agarukana ibahasha nini nziza itatse amabara ya roza.

Yinjiye mu modoka basubira ku bitaro. Mu kuhagera yasanze aho yasize murumuna wa Kalisa atagihari, ashakira hose araheba. Niko kumuhamagara kuri nimero igendanwa, atungurwa no kwitabwa n’ijwi yumva atari irye.

Iryo jwi rituje ryuje ubwuzu, ubuhanga n’ubukuruzi ryamusubije muri aya magambo : « Gaju nganji y’abeza, mu gihe Imana inyongereye iminsi yo kubaho, reka nkoreshe uyu mwuka inyongeje n’iri jwi intanaze maze nkwisegureho mbikuye ku mutima. Ibyago naguteje ntabwo byanturutseho. Nabikoze nitabara nkeka ahari ko yaba ari umugizi wa nabi, nyamara nisanze nteruye umwari utari umwasama usa n’isimbi risumbya ayandi kwera. Wagize ikiniga n’ububabare k’ubw’ijwi ryanjye ryagukuye mu byiyumviro byawe. Gusa nawe ngukangurire gukunda Imana kuko niyo yakurokoye amenyo y’umubi.

Amateka y’ibyo wankoreye n’ibyo wakoreye murumuna wanjye nayashyize ku nkingi z’umutima wange. Njye ntabwo mfite icyo ngutura Rurema azibuke imirimo y’intoki zawe. Azagukomereze uburanga kandi aguhundagazeho umugisha wa kibyeyi. Hahirwa uwo uzatuza mu gituza cyawe ubuziraherezo. If i were… ».

Ntabwo iyo nteruro Gaju yatumye ayirangiza dore ko n’amarira y’ibyishimo yari yamubanye ikizenga nawe mu ijwi rituje nkuko yatojwe kwa Padiri amusubizanya impuhwe ati :
« Kali, umutima wanjye utera udatuje k’ubw’isura yawe itagira uko isa yatewe igisare n’ibisare by’isi n’isuri isambira iby’isanze igasohoza bike. Ibyo wakoze nta kizira kirimo kuko nawe witabaraga. Ahubwo ninjye wo kwiseguraho kubw’amaraso yawe azira akarengane yavuye ku bwanjye. Mfukamishije amavi y’umutima n’umubiri ngo ubabarire amaboko yakunegekaje, nanjye icyiru niciye ni ukukomora inkovu z’ibihe watewe n’urukundo utigeze wumvira uburyohe ».

Mu kumva ayo magambo Kalisa utari wifitiye icyizere imbere ya Gaju yahereje murumuna we telefoni ngo agumye avugane na Gaju kuko we amarangamutima yari yamubanye menshi. Gaju yumvise ko ari murumuna we ugarutse ku murongo ahita amubaza aho bari nawe amubwira ko baruhukiye hafi aho muri hoteli ihari.

Umushoferi wari usanzwe ahazi imodoka ayihata ikiboko. Kalisa na murumuna we bari bicaye mu busitani bwitegeye buri wese winjira. Gaju yamubonye nk’ejo ntiyanategereje ko umushoferi amukingurira umuryango yasohotse asa nk’umeze amababa maze Kalisa nawe aramukundira ibishashi by’urukundo biramuzamura maze bahurira mu gacu k’umunezero umwe ati ‘ngira nkugire abanzi baganye, undi ati iteka ingoma igihumbi.’

Bamaranye umwanya batarekurana batekereza ku mbuto y’urukundo yabavukiyemo mu byago, nuko banzura ko burya ibigeragezo biza bihetse ibisubizo.

Murumuna wa Kalisa n’umushoferi bicaye hamwe baba baganiramo, Kalisa na Gaju nabo bibereka hirya gato baganira inzira y’urukundo rutavuga banyuzemo. Kalisa yasobanuriye Gaju uko bahuye n’ibyabaye byose, cyakora aza gukomwa mu nkokora n’icyo yibutse maze ahita ahamagara n’ijwi rinini ati:” Gasana? (Ni ko murumuna we yitwaga) ya foto?”

Gaju yahise amwegera ati ‘tuza mukundwa ifoto ngiyi nayizanye.’
Yamuhereje ya bahasha itatse koko bihebuje, Kalisa atungurwa n’uko iteye kandi ifunze kuko iyo yabazaga Gasana yari cadre gusa. Mu kinyabupfura cyinshi Kalisa yamubajije iyo foto aho yari ayijyanye mu ijoro, Gaju amusubiza ko Yvette yamubwiye uko byagenze gusa yari yaryamye afite gahunda yo gusubiza Muganza ifoto ye kuko yari yazitanze mu bakobwa batatu banyuranye umunsi umwe kandi amubeshya ko ari we rukundo rwe rukumbi.

Kalisa yamubwiye ko yayirwaniye na Muganza akayimwima ko ari yo mpamvu Gasana yayikomeyeho, gusa ati ubwo ari wowe yayihereye nta kibazo. Yanabajije Gaju impamvu rero ayimushubije aho kuyiha Muganza, Gaju amubwira amureba mu maso ati:” Kali, ubumuntu nakubonanye umunsi waje kunsura ku bitaro, ibyo Yvette, muganga na Claire bambwiye, uburyo wababajwe unzira kandi utari unzi, byose byanteye kukurinda isura y’undi muntu nkaguha iyanjye nk’urwibutso rw’urukundo rudashira. Ifoto wari ubitse ntigihari, kuko murumuna wawe yarayimpaye kandi namaze kuyisubiza iyo nyangabirama nyirayo. Ndagira ngo nanakubwire ko ubutabera bwakoze akazi kabwo, kuko nyuma yo kukugirira nabi agambiriye kukuvutsa ubuzima, Muganza yakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Uyu munsi reka twibagirwe ibyahise tujye mu bishya kuko natwe turi bashya. Ngaho fungura iyo bahasha.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. Yooo!Nange Ndumva Amarira Yiyinkuru Abunga Mumaso,bitumye Ngiye Gusubira Murukundo Nyuma Yibyo Nakorewe,mukomerezaho Barimu Beza!

  2. UMUTIMA Wari umpagararanye kubera imbamutima!
    Mbega byiza we!

    Gaju abonye uwo kumuhoza amarira yatewe na Muganza.

  3. UMUTIMA Wari umpagararanye kubera imbamutima!
    Mbega byiza we!

    Gaju abonye uwo kumuhoza amarira yatewe na Muganza.

  4. UMUTIMA Wari umpagararanye kubera imbamutima!
    Mbega byiza we!

    Gaju abonye uwo kumuhoza amarira yatewe na Muganza.

  5. 1 | 2

Tanga Igitekerezo