Kwamamaza

URUKUNDO

Inkuru y’urukundo Ifoto, igice cya nyuma

Yanditswe

kuya

Inkuru y’urukundo Ifoto, igice cya nyuma

Mu gice giherutse Gaju yari abwiye Kalisa gufungura ibahasha yamuzaniye, ese yasanzemo iki?

….Kalisa yafunguye ibahasha n’igishyika cyinshi maze agwa ku ifoto y’umwari utagira uko asa useka amasaro agaseseka, w’amaso ateretse kurusha ay’inyana mu ruhongore maze amugwa mu byano ati ‘Gaju nganji y’abeza mbera mama w’abana.’ Gaju nawe ntiyazuyaza ati ‘Kalisa kami k’umutima wanjye ndabyemeye kandi uzaba Papa w’ishyanga ryanjye’.

Barahoberanye biratinda baza gutungurwa n’amashyi y’urufaya n’impundu zungikanyiriza iruhande rwabo. Ubwo bavaga ku bitaro Gaju yari yahamagaye Yvette ko Kalisa yavuye mu bitaro bagiye kwishimana maze nawe abikoza uwo musozi. Nuko Icyitwa muganga inshuti ya Kalisa, Yvette, Claire, Umuyobozi wa banki Kalisa akoramo, bamwe mu bakozi bo muri Karitasi aho Gaju akora yewe na Padiri ubwe baba binjiye iz’amapine ane dore ko Padiri na Muganga bazihaye amavuta n’umuvuduko.

Mu kwinjira bahakubitaniye na mukuru wa Gaju wari umaze gupakurura ibicuruzwa azanye n’umugabo we.Basanze Gaju na Kalisa rwumiranye maze si amashyi s’impundu biva inyuma bati ‘aba bombi baraberanye’ na Padiri n’ubwo atari mu kiliziya ati ‘icyo Imana yateranije ntihakagire ugitandukanya.’

Abari aho bose buri umwe yemeye inkunga uko yishoboye ngo urukundo rwa bombi rusugire rusagambe. Imigabo n’imigambi yavuye aho ntiyatinze gushyirwa mu bikorwa kuko mu mezi atatu yakurikiyeho bagannye iy’urukiko na Kiliziya basezerana gukundana urudashira no kubana ubuziraherezo.

Ubu Gaju na Kalisa ni mama na papa b’abakobwa babiri b’impanga n’umuhungu umwe; iyo bari kuririmba umwe atera urukundo undi akikiriza umubano.

Nshimiyimana Leonidas

IBITEKEREZO

  • ineza Yanditse:

    INEZA YITURWA INDI

  • Emmanuel HAKIZIMANA Yanditse:

    Urubuto Rwumugisha Kugiti Cyumuruho Nibyo Koko Kandi Ngo Nutayikoranye Ntayishira

  • patrick Yanditse:

    nikiragi giti mbibuba

  • nj Yanditse:

    kugirango ubone ibice bibanza wabibona ute?

  • Hakizimana gilbert Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano nahonaho

  • joana Yanditse:

    muduhe ninkuru za sixbelle

  • uwase Yanditse:

    Nanjye ntanze impundu kuri uyu miryango wa kalisa pe,ibintu nuburyohe gusaa
    Mudushakire utundi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza