Kwamamaza

URUKUNDO

Inkuru nshyashya y’urukundo: Ifoto, igice cya Mbere

Yanditswe

kuya

Inkuru nshyashya y’urukundo: Ifoto, igice cya Mbere

…Mu gihe abandi bari bashyizweyo muri icyo gicuku uretse ahari ibigendajoro n’abakererwe mu mayira, we yarabyutse ajya mu ruganiriro, acana itara, yurira ameza yo kuriraho yari ari aho, amanura ifoto yari imanitse ku gikuta, ayifata hafi y’umutima we ubundi akingura umuryango w’inzu yitonze yerekeza ku muryango w’urupangu.

Ahageze yasanze urugi rwaho rufunze, gusa hirya gato hari ahantu hari harasenyutse bitari cyane ariko ku buryo umuntu uringaniye yaseseramo. Aho niho yasohokeye agera mu muhanda, agenda yerekeza kuri Kiliziya y’abagaturika yari mu kadugudu hafi ahitwa i Kageyo ka Byumba, atangira atyo inzira ye gusa atari imwe y’umusaraba uretse ko uwavuga ko yendaga gusa nayo ntiyaba agiye kure y’ukuri!

Kalisa umukozi wa Banki y’abaturage yo muri uwo murenge wari wakerejwe gutaha n’inama yari yatumiwemo nyuma y’amasaha y’akazi asanzwe, yarimo ahata inzira ibirenge ngo adasanga murumuna we wari wamusuye wasigaye mu rugo atagize irungu.

Yaje gutungurwa no kubona umwari utagira uko asa, mu gakanzu kagufi k’ijoro kamurikiwe n’icyezezi gike cy’imboneko z’ukwezi,ariho yerekeza mu nzira arimo.

Yibajije uwo mwari ugenda mu ijoro rinini (Dore ko hari hamaze kuba hafi saa sita z’ijoro). Yahise yiyumvamo akoba kuko Ise ngo cyera yigeze kumubwira ko muri ako gace higeze kuba imyuka mibi (amashitani).

Mu kwihagararaho yavuze mu ijwi riremereye cyane ati: “Toka dayimoni mu izina rya Yezu”. Uko wa mukobwa yakomezaga mu nzira Kalisa arimo, niko yakanzwe n’icyo kijwi. Yashidukiye hejuru, kubera ubwoba no kudasobanukirwa ahita asa n’utaye ubwenge ajya kwikubita hasi aramirwa n’amaboko ya Kalisa wari umaze kumusatira, bityo ntiyagera hasi.

Muri uko kumufata mu maboko Kalisa yabonye ko adahumeka neza, ahita amuryamisha ku rundi ruhande rw’umuhanda, agerageza ku mwongerera umwuka (yari yarabihuguriwe mu mahugurwa y’u butabazi bw’ibanze), ariko biba iby’ubusa umukobwa agumya kugaragaza ibimenyetso by’uburembe. Kalisa yahise yitabaza kuri telefoni igendanwa umuganga wo ku bitaro bikuru bya Byumba bari baziranye ngo bohereze imbangukiragutabara ibafashe. Umuganga yamusezeranije kubikora bwangu, nabo bakora iyo bwabaga ngo batebuke.

Kubera undi murwayi abaganga bari bafite babanje kugeza ku bitaro bikuru, bahageze nyuma y’iminota mirongo itanu. Mu kuhagera basanze Kalisa yabuze icyo afata n’icyo areka kuko basanze uwo mwari yari ashigaje ho gato ngo anogoke kuko umutima we wateraga birenze urugero. Bahise bamukorera ubuvuzi bw’ibanze bumufasha guhumeka, ubundi berekeza iy’ibitaro kubw’amahirwe bagerayo akirimo akuka.

Umuganga mukuru washyikirijwe uwo murwayi yabwiye Kalisa (nawe wari wajyanye nabo), ko uwo mu kobwa ari umunyamahirwe, amuhumuriza ko ari bumere neza.

Bahise bamujyana aho bakirira abarembye (urgence), Kalisa asigara aho yamanjiriwe yibaza ibimubayeho. Yahise ahamagara murumuna we kuko mbere atari yibutse kubikora, amusobanurira ikibazo yahuye nacyo, murumuna we aramukomeza ngo abanze agikemure, Kalisa nawe yiyemeze kuguma aho ategereje igisubizo cya muganga.

Mu gutegereza Kalisa yasigaye yibaza ibintu byinshi ndetse akanyuzamo agahaguruka, akicara, akajya hirya no hino, n’indi myifatire y’umuntu ufite ikibazo kimukomereye. Kurenza ibindi yaribazaga ati: “None uyu mukobwa nzanye hano yaba ari ya mashitani Papa yambwiye, ko numva na za Kigali iyo ngo bigira abantu wabageza mu rugo ngo ukabasangana ibinono? Umukobwa wa saa sita z’ijoro mu muhanda? Ubundi se abaye ari umuntu, yavaga he ajya he? Ko navuze se nkabona ashigutse nk’ukangutse, yari asinziriye kandi agenda? Kwambara ikanzu y’ijoro se akaba ari yo agendana iryo joro, byo ni ibiki? Yaba ari ba bakobwa bicuruza se yari agiye gutega? Mana, Mana, Mana umfashe ntabe ari kimwe mu byo nibaza.”

Izo ntekerezo yazikuwemo n’umufasha w’umuganga wamukomanze ku rutugu nawe ashigukira hejuru nk’uwarotaga. Uwo mufasha wa muganga yamubwiye ko hari ifoto bibagiriwe mu mbangukiragutabara ko yari ayimuzaniye.

Kalisa yibajije iyo foto cyane ko we nta foto yari afite, gusa yibuka ko yabonye wa mukobwa hari ikintu yari afite mu ntoki cyaguye nacyo akaba yaragitoraguye binjira mu modoka uretse ko atigeze acyitaho kubera kumutabariza, atekereza ko yaba ari iyo foto.

Kalisa yahise ahaguruka arayakira, umufasha wa muganga ahita agenda amusiga aho. Kalisa yitegereje iyo foto yari ifotoye neza cyane mu kirahure cyabugenewe (Cadre). Yari ifoto y’umusore w’akataraboneka ariko ugaragara ko akiri muto. Kalisa ntiyigeze amumenya cyane ko n’uwari ufite iyo foto ubwe yari atarakamumenya.

Yagumanye iyo foto ategereje ko muganga agaruka. Isaha yashize muganga ataragaruka Kalisa atangira kuganzwa n’ibitotsi dore ko yari yiriwe mu kazi kenshi, inama, inzara icyaka, n’umunaniro bivanze. Yakuruye intebe yari yicayeho yisunga urukuta, mu kanya gato aba arasinziriye. Cyakora ntibyatinze kuko muganga yaje akamukangura.

Kalisa n’igishyika cyinshi yahagurutse bwangu abaza muganga uko umurwayi amerewe. Umuganga ntabwo yahise asubiza Kalisa icyo amubajije ahubwo yahise ahamagara umushoferi w’imbangukiragutabara. Umushoferi ahageze muganga yamubwiye ko afasha Kalisa akamugeza aho ataha kuko byari bimaze kuba saa munani n’igice z’ijoro.

Kalisa we ibyo gutaha ntibyari bimushishikaje ahubwo agumya gushimikira muganga amubaza uko umuntu yazanye ameze. Muganga yamusubije mu ijwi ridatomoye neza ati: “Kali, umurwayi wawe yagize ikibazo cyo guta ubwenge, bituma anagira ikibazo mu kubona umwuka uhagije wo guhumeka. Icyakora ntugire impungenge kuko twamushyize mu byuma bimufasha guhumeka, kandi twizeye ko bidatinze araba yagaruye ubwenge.

Kalisa: Ahuuuu, urakoze muga, urakoze rwose kundema agatima. None se muga, uriya mukobwa wabonye ari umuntu cyangwa…?

Ese muganga yamusubije iki?

Nshimiyimana Leonidas

IBITEKEREZO

  • Nsanzimana fabien Yanditse:

    warakoze kararisa kumurengera ariko nturwo rukundo nihatari,

  • muhawenimana fabie Yanditse:

    imana umuhe umugisha

  • -xxxx- Yanditse:

    grtttt iz tha story realittty coz ilike it

  • ange Yanditse:

    iyonkuru is a nibyambayeho usibye kujya umuntu yihangana naho ubundi abasore ntibadukunda najye nafashe icyemezo cyo kutazangera gukunda kko wanasara jye nari narataye umutwe kubera urukundo abakunda mukomerezaho utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi

  • ange Yanditse:

    iyonkuru is a nibyambayeho usibye kujya umuntu yihangana naho ubundi abasore ntibadukunda najye nafashe icyemezo cyo kutazangera gukunda kko wanasara jye nari narataye umutwe kubera urukundo abakunda mukomerezaho utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi

  • ange Yanditse:

    iyonkuru is a nibyambayeho usibye kujya umuntu yihangana naho ubundi abasore ntibadukunda najye nafashe icyemezo cyo kutazangera gukunda kko wanasara jye nari narataye umutwe kubera urukundo abakunda mukomerezaho utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi

  • ngendahimana Theos Yanditse:

    urwo ni urukundo rwukuri romantic love

  • ndungutse Yanditse:

    mfitinshuti,ariko ahorayigunze wamukorera iki?

  • Zirimwabagabo Gerard Yanditse:

    Nibyiza.iyinkuru iboneka kuwa kangahe ko mutinda kuzana utundiduce?

  • japhet Yanditse:

    Mwarakoze iyokuru

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza