Inkuru ndende INTIMBA Y’UMUTIMA, igice cya kabiri

7

Mu gice giherutse Ildephonse yari asabwe na Mama Fabiola kujya aza kubataramira ku mugoroba, ese yarabyemeye?

….Kuko byari umuco wo mu cyaro kujya gutaramira ahantu ntabwo uyu musore yagombaga kubihakana ahubwo yahise abibemerera atazuyaje amubwira ko bazajya baza nta kibazo, icyakora ntibyari binagoye kuko uretse Ildephonse na murumuna we bari kuzajya bajya kubataramira na se wa Ildephonse yari asigaye ajya gukama inka iwabo wa Fabiola, birumvikana ko umuryango wose wisangaga nta kibazo.

Ku ruhande rwa Umurisa ntibwakeye kabiri ataroroherwa kuko yari yahuye n’umuganga w’umuhanga, icyakora urukundo rwari rwarazengereje Umurisa guhera umunsi ajyana na Ildephonse kwahira kuko buri munsi yatekerezaga ukuntu yaje amuhetse akumva yifuje ko byahoraho gusa ariko ntaho yari guhera abivuga kuko yagenderaga ku muco yatojwe n’ababyeyi uvuga ko umukobwa ari nyampinga kandi atagomba gusamara. Gusa yari asigaye akunda Ildephonse nk’uwenda gusara kuburyo iyo bahuraga mu nda hatangiraga kumurya kandi atarwaye, akareba hirya akabura aho akwirwa agashesha urumeza yewe agatangira kurya intoki nk’abana b’amezi abiri. Ibi byose byari urukundo rwendaga kumusaza ariko atabona aho ahera abihingukiriza Ildephonse. Gusa Ildephonse nawe yarabibonaga kandi bitari ibanga nawe yakundaga uyu mwari nk’inka imwe dore ko ari narwo rwari urukundo rwe rwa mbere. Urukundo ku mpande zombi rwendaga kubasaza ariko byari buragi kuko bose batinyanaga. Icyakora bose bari bategereje igihe ababyeyi babo bazabakorera ubukwe bakabashyingira.

Umunsi umwe Kanimba yari yagiye gukama iwabo wa Fabiola aratinda, maze Ildephonse na murumunawe Munana bajyana gutaramira iwabo wa Fabiola, bagezeyo basanze baryamye ni uko barakomanga Fabiola arafungura, ubwo yaje gufungura yambaye akenda bararana kagaragaza imiterere y’umubiri uko yakabaye.

Ubwo yahise abajyana kwicara mu cyumba araramo dore ko cyari gituranye n’icyo nyina araramo maze yicara ku buriri nawe aganiriza abashyitsi, mukanya gato yatangiye gukorakora Ildephonse yaba mu bwanwa, mu gituza, no mu yindi myanya y’ibanga.

Ibi byabaye nk’ibiteye isoni Munana maze ababeshya ko yatangiye gusinzira agirango mukuru we asezere batahe ariko burya ngo umutindi aho yanitse ntiriva aho gusezera ahubwo Fabiola yahise ahaguruka amuramburira ikirago mu kirongozi hafi imbere y’umuryango winjiraga mu cyumba cya nyina maze Munana araryama, ariko ataragoheka yatunguwe no kumva ijwi ry’umugabo avugira mu cyumba cya mama Fabiola agira ati “ihangane ndagira gahoro, kandi ndayakuba kabiri ni ukuri, humura nzaguha n’inka mugore mwiza.”

Muri ayo majwi nyina wa Fabiola yumvikanaga agira ati “Ntacyo ukora ku mafaranga bibiri keretse numpa icumi. “

Muri izo mpaka zose munana yagiye kumva yumva bemeranyije ibiciro maze mu kanya gato yumva wa mugore ari gutaka cyane agira ati “gahoro gahoro, sheri urambabaza gira gahoro, yeee a,a,a,aaho! Munana yari yamenye ibiri kuba kuko yari amaze gukura. Ako kanya yahise ahaguruka ku kirago ngo ajye kubwira mukuru we batahe akigera muri cya cyumba cya Fabiola atungurwa no gusa Ildephonse aryamye hejuru ya Fabiola ku buriri, ubwo Fabiola yarimo amubwira ati “si uko babigenza yewe urimo kunyica! Igirayo nkwereke uko babigenza.”

Munana yabaye nk’uhungiye imvura mumuduha maze aranyonyomba asubira inyuma ahagarara imbere y’urugi maze mu kanya gatoya agiye kumva yumva mukuru we aratatse cyane ariko ntiyakoma kuko bari bazi ko yasinziriye. Mukandi kanya yagiye kumva yumva cya kigabo cyari kumwe na mama Fabiola kirasezeye maze yikinga imbere y’urugi ngo kitamubona, icyakora ntiyamenye uwari we.

Ubwo munana nawe yari yamaze kwangirika mumutwe kubera ibyo yari yakomeje kumva mu matwi ye byose kuburyo nawe yahise yumva ashaka kugira uko yigenza, yahise afunga umwuka yinjira mu cyumba cya mama Fabiola kuko ahita amubwira ati “ ninjye Munana nanjye nari nje ngo tubikore ariko amafaranga nzayazana ejo mu gitondo.”

Nubwo yavuze atyo ariko byari amatakira ngoyi kuko uwo mugore yamubwiye ati “hoya banza ugende uyazane ubwo uri umwana ndaguca makeye ni bitanu gusa.” Mu gihe Munana yari akirimo yinginga ngo bamubabarire yagiye kumva yumva mukuru we na Fabiola barimo kumuhamagara maze arayembayemba arasohoka barataha, gusa Ildephonse ntiyamenye ko ibyo bakoraga byose Munana yababonye neza kuko yakekaga ko yari yasinziriye.

Bageze mu rugo nka saa yine basanga bugariye maze baca mu myugariro barinjira ariko bafite ubwoba ko se ababonye iryo joro yabamerera nabi. Cyokora amahirwe bari bafite ni uko bararaga mu nzu yo hanze bonyine. Baragiye bararyama maze Ildephonse agwa agacuho kuko byari ubwambere akora ibyo yakoze ibyo. Nyamara ariko mu gihe Munana yabonaga ko mukuru we asinziriye yahise abyuka ajya aho yabikaga amafaranga akuramo ibihumbi icumi maze arafungura aragenda asubira iwabo wa Fabiola.

Agezeyo yagiye ku kadirishya gaherereye aho uwo mugore yararaga maze akomanga gatatu uwo mugore arabyuka ngo arebe uwo ari we asanga ni ako gasore k’umugirigiri ni uko arafungura Munana ati “reka turyame dore nzanye ibihumbu icumi y’iminsi ibiri, ntibyatinze bararyamye maze uwo mugore akirambika itako kuri Munana yumva ubuhuha bumwirutse mumubiri yenda kuvuza induru ariko yihagararaho ntiyakoma maze uwo mugore aramubwira ati ‘niwitwara neza wowe nzajya nkongeza nta kibazo.’ …mu rukerera yaramusezereye arataha.

Munana yasanze mukuru we ataranakanguka nawe ajya mu buriri araryama nk’aho nta cyabaye. Mu gitondo bakanguwe n’induru ya nyina ahamagara Munana ngo afate inyana bakame, gusa n’ubwo nta mbaraga yari afite yapfuye kwandara arabyuka ajya gukamisha arangije ajya kwahirira inyana. Mu nzira yagiye atekereza ukuntu yajyaga yibaza niba mama Fabiola ari muzima kuko ahora aryamye, ariko uwo munsi wo yari yamenye impamvu uwo mugore ahora mu buriri ko Atari uburwayi.Ubwo Ildephonse yakangukaga yatekereje kubyo yakoze byose atangira kwicuza icyatumye abikora n’ubwo ntacyo yari guhindura.

Murenzi Sixbert

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. None c inkuru yaheze he he ntago ari byiza gukinisha abantu muduha inkuru zibice afadhali mwajya mubanza mukayirangiza naho gutya ni uguhuzagurika yari nziza gusa mukomerezaho mureke kutwicisha amatsiko

  2. mbega Umwana wangiritse mumutwe!? ntasoni arasesera aho se avuye! imana imufashe ntabe ahakuye ibidwara

  3. JP Ku mayaga ni uko mukora c? Umwana asesera aho se avuye? Ni danger kbs. Gusa hands up kuri Sixbert kko iyi nkuru iraryoshye

Tanga Igitekerezo