Inkuru ndende INTIMBA Y’UMUTIMA, igice cya gatatu

4

Duheruka mu gice cya kabiri Munana yiba amafaranga Ildephonse ngo abone ayo ajya guha Mama Fabiola, Ese byaje kugenda bite? Ildephonse se we yumvise ate ibyo yari yarayemo?

Ildephonse abyutse yatunguwe no gusanga amafaranga yari ari mu ipantaro ye bayibye, yamaze akanya kanini abitekerezaho, yibaza aho yagiye biramuyobera cyokora ntiyigeze agira uwo acyeka wundi kuko yumvaga mu rugo iwabo ntawayamwibye, ahubwo yacyetse ko Fabiola ari we ushobora kuba yayamwibye igihe basambanaga mu ijoro ryari ryakeye, gusa nta gihamya yuzuye yari afite byose byari ugukekeranya cyokora byari amahire uwo munsi ntiyari bukore kuko byari ikiruhuko, ubwo yiriwe mu rugo cyokora ubwo murumuna we yavaga kwahirira inyana yaramurebaga akagira isoni akibaza ko ahari ibyo yakoze we na Fabiola byamenyekanye!

Nyina yaramuhamagaraga ubwoba bukamwica yibaza ko agiye kumubaza ibyabaye cyokora yari afite ubwoba bw’ubusa kuko iwabo mu rugo ntawamenye ibyabaye uretse Munana wari wisinzirije igihe byabaga bityo akabumviriza.

Ubusanzwe Ildephonse yari yaratangiye gukunda Umulisa cyane guhera umunsi bajyana kwahira maze Umulisa akavunika bagataha Ildephonse amuhetse. Kandi kuruhande rwa Umulisa na we yumvaga yarashize kubera urwo yakundaga Ildephonse ku buryo niyo yacaga mu nzira yaciyemo yumvaga impumuro ye agahita ayimenya!

Buri munsi Umulisa yumvaga atariwe uzabona Ildephonse amubwiye ati ndagukunda kandi ndifuza ko tubana ubuziraherezo, nubwo Umulisa yari yaramaze kwimariramo uyu musore, Ildephonse we n’ubwo yari yaratangiye gukunda Umulisa cyane ariko ibyari byaraye bibaye byasaga n’ibyamumwibagijeho kuko umunsi wose yiriwe ameze nk’uwasariye Fabiola, si we warose akagoroba gashyika arongera asubira kumwirebera, agezeyo yasanze Fabila ari mu mbuga yambaye akajipo gatoya cyane kerekana ikibero, yambaye agapira hejuru kamwegereye cyane kuburyo n’imoko z’amabere yazirebaga uko zakabaye, ubwo yari yicaye yoza ibyombo maze Ildephonse nawe amwicara imbere cyokora ijisho rya Ildephonse ntahandi ryarebaga uretse ku matako atengerana ubwiza yari amuri imbere.

Bakiganira ariko Ildephonse yabajije Fabiola niba nyina ahari kuko atakomaga, maze amusubiza ko ahari ariko asinziriye, yahise yumva ari amahirwe akomeye cyane maze ahendahenda Fabiola ngo bajye kwiryamira ntawe ubabona. Cyokora undi yarabyanze aramubwira ati: “niba wifuza ko tuzajya duhora dukora ibyo twakoze, nsezeranya ko arinjye uzashaka nkakubera umugore kandi ni ukuri nzajya nkubaha kandi nkukorere ibyo ushaka byose ariko niba ubyanze ntuzongere kugira icyo umbaza, ibyabaye byarangiye ntibizongera niba udashaka kungira umugore!.”

Mu gihe Ildephonse yari akibitekerezaho atarasubiza, yagiye kubona abona ise asohotse mu nzu yo kwa mama Fabiola ari kumwe n’uwo mugore ameze nk’uwambaye ubusa uretse agatenge yari yakinze mu mabere. Ildephonse yahise yikanga abura aho akwirwa ubwoba buramwica ari nako yibaza icyo yakoraga mu cyumba cy’uwo mugore n’ukuntu yari yavuye mu rugo ababwiye ko agiye kuba aganira n’abandi bagabo ku muhanda na ho yibereye iwabo wa Fabiola.

Kanimba na we yabonye umuhungu we abura aho akwirwa maze ahita yikoroza aravuga ati: “sha nahoze mvugana no kwasobukwe witegure tuzajya gukwa undi munsi iki gihe.” Nta kindi Ildephonse yakoze yarikirije. Icyakurikiyeho ni uko bahise bajya gukama maze Ildephonse ahita asezera aritahira.

Yagiye adasubije cya kibazo cya Fabiola, ndetse yagiye yibaza byinshi yenda umutima umwe yibazaga niba ise yaciye inyuma nyina akaba yari aryamanye n’undi mugore, nanone akibaza uburyo Fabiola yamusabye ko bazabana kandi iwabo bagiye ku mukwera Umulisa, undi mutima uti:Umulisa mureke urongore Fabiola arakeye kandi ni umunyamugi arasobanutse. Ibi biterezo byose byamurwaniraga mu mutwe ariko yabuze umwanzuro n’umwe yafata, kuko yumvaga atareka umukobwa ufite amatako meza nka Fabiola kandi nanone akumva atakwitesha Umulisa umukobwa wuje uburere warezwe neza akaba mwiza by’agahebuzo n’ubwo nta mashuri we yari afite kandi akaba Atari n’umunyamugi nka Fabiola.

Umunsi umwe Ildephonse yari mu kazi, ubwo byari nyuma y’aho yari amaze gukwa Umulisa maze ubwo yarimo yigisha umuyobozi w’ikigo amuhamagaza mu biro maze amuhereza ibahasha ifunze neza. Ildephonse yaratunguwe cyane akimara kuyisoma kuko yasanze ari ibaruwa imwemerera kujya gukomeza amashuri ya kaminuza akaba ari buruse yari ahawe n’ikigo kubufatanye n’abaterankunga bacyo bo mu mahanga.

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Ildephonse n’umuryango we, ariko nanone ubwo Umulisa yumvaga aya makuru yahise asuhererwa atitira nk’urwaye Malaria yibaza ukuntu umugabo we agiye kugenda batarabana kuko nubwo iwabo wa Ildephonse bari barakoye ariko ntibari bagashyingira abana babo ku mugaragaro.

Cyokora burya koko icyo utahindura uracyacyira cyane cyane iyo amahitamo ari amwe ari ukubyakira, ubwo Ildephonse mu gihe hari hasigaye ukwezi kumwe ngo ajye kwiga yakomeje kujya yumvisha Umulisa ko ari ngombwa ko ajya kongera amashuri kugirango umuryango wabo uzabeho mu buzima bwiza.

Cyokora yagiye anamuhendahenda kenshi gashoboka ngo baryamane mbere yo kubana ariko Umulisa amubera ibamba kuko yari yararezwe bihagije kandi yari azi agaciro ko kuba ari umukobwa utarasambana n’abahungu. Iyo Ildephonse yabimubwiraga undi yamuhakaniraga yeruye ati: “ihangane rwose dutegereze umunsi tuzabana, humura ndi uwawe iwacu barakumpaye kandi nanjye narabyemeye ntakibazo. Niyo mpamvu numva udakwiye kuvumba izo wengewe!” Aya magambo ya Umulisa ntiyashimishakaga Ildephonse namba kuko kuva yaryamana na Fabiola yari yarabaye agasekurume ku buryo yumvaga yahora abonana n’umukobwa umunsi kuundi.

Abonye Umulisa amubereye ibamba, yahise yigira inama yo gusubira kwa Fabiola maze umunsi umwe ari kumugoroba ajyayo nk’ugiye gutarama asanga Fabiola yari aryamye nk’ibisanzwe amuha ikaze mu cyumba ngo baganireho. Nk’ibisanzwe yarinjiye maze bagirana iki kiganiro:

Fabiola: Nonese ko uje bya bindi wabitekerejeho neza?
Ildephonse: eeh! Burya nakomeje kubiterezaho nsanga ntakibazo kuba nashakana n’umukobwa nkawe w’umusirimukazi kandi umbereye!
Fabiola: ntiwumvase noneho ko uvuze ijambo ry’abagabo sheri! Ahubwo igira hino ube unyipfumbatiye sha, nari nkwikumburiye ni ukuri.

Ubwo bahise batangira gukora ibyabo sinakubwira Fabiola yigisha Ildephonse uko bakorakoranaho, uko basomana ndetse agenda amubwira n’andi mabanga abagore bakunda iyo bari mu gikorwa cy’urukundo, mu gihe bari basoje ibyo barimo bakora, nk’ibisanzwe Ildephonse yarasohotse ngo atahe ariko ataragera hanze yagiye kumva yumva mama Fabiola arimo ataka cyane ati: Kanimba gira gahoro urambabaza, Kanimba, Kanimba, Kanimba, … agiye kumva yumva ijwi ryase arimo abwira mama Fabiola ati: ihangane gatoya sha, ubwo yahise amenya neza ko ise na we aza gusambanya uwo mugore abeshya ngo agiye kumukamira inka.

Yatashye ameze nk’uwasuherewe yibaza ukuntu ise ari guca nyina inyuma ariko kuko ntacyo yagombaga gukora yaricecekeye. N’ubwo ariko Ildephonse yari amaze kwemerera Fabiola ko bazabana, ku rundi ruhande yumvaga ibyo arimo gukora ari uguhemukira Umulisa kuko uko biri kose yari abizi ko amukunda kandi we atamuca inyuma n’ubwo yabikoraga. Guhera ubwo Ildephonse yahoraga aryamana na Fabiola nk’umugore n’umugabo kuko uko umutima uteye yahitaga ajyayo bakaryamana cyane ko nta we bikangaga kuko na nyina wa Fabiola na we yinjizaga abagabo, cyokora icyo Ildephonse atari yakamenya ni uko na Munana (murumuna we) yajyaga kwa Mama Fabiola, byari agahinda kuko umuryango wose wo kwa Kanimba wari waracikiye mu rugo rumwe.

Mu gihe Ildephonse yari ategereje kujya ku ishuri yabaye nk’ubana na Fabiola kuko hafi ya buri joro yajyagayo. Umunsi umwe yari aryamye we na Fabiola maze yumva umuntu akomanga kwidirishya ry’icyumba cya Mama Fabiola yumva ijwi ni nk’irya Munana murumunawe, ni uko yumva nanone Mama Fabiola yivugisha ati: arikose ingimbi z’ikigihe zidatinya n’umugera koko! Sha rekanze nkufungurire nawe nyarye nta kibazo mfite n’ubundi sinakubyaye.”

Murenzi Sixbert

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Andika Igitekerezo Hano

    amatsiko azatwica muri gutinda kuduha akandi nibuze buri munsi mwajya muduha episode imwe.
    mrc bcp

Tanga Igitekerezo