Inkota insogota iminsi yose (igice cya 7)

6

..Mu gice giherutse Noella bari bamuzaniye ishati ya Edmond iriho amaraso bamubwira ko yapfuye, ese byaje kugenda bite?

…..Edmond yabyutse aho yari aryamye ananiwe kandi yacitse intege kubera ibiyobyabwenge yari yahawe kugirango ashimutwe,maze agiye kubona abona abasore batatu bigendera bamugeraho,nuko bamubaza aho ava n’aho ajya maze ababwira ibyamubayeho byose maze umwe muribo amujyana iwabo kandi amusezeranya ko ntacyo azamuburana.

Edmond ajyana n’uwo musore bagerana mu rugo amubwira ko ari umucuruzi ariko yari avanye na bagenzi be kugura isambu ahantu ha kure ariko kumusanga aho bamusanze muri rya shyamba kandi akomeza kumwihanganisha amubwira ko niba ari umukunzi azabona undi kuko ibyamubayeho n’abandi bijya bibabaho ariko Edmond agakomeza kwibaza niba Noella akiriho cyangwa niba na we baramujyanye kumujugunya mu ishyamba.

Noella yararaga arira,akirirwa arira yareba ishati iriho amaraso yahawe akabona noneho isi imurangiriyeho,maze yakibuka ko agahinda afite agaterwa n’umubyeyi we maze akabona igisubizo nta kindi ari ukwiyahura usibye ko nabyo bitashobokaga kuko yararindwaga bishoboka kuko ntaho yajyaga atarinzwe uretse ko no kwemererwa kuva mu rugo byabaga bigoye.

Edmond yakomeje kubana n’uwo muntu wanamwigishaga uburyo bwo gushaka amafaranga maze na Noella akomeza guhangana n’ibibazo by’ubuzima no kumushyingira uwo adashaka dore ko yari yarakiriye noneho ko Edmond yapfuye.

Ntibyatinze kuko Edmond yari yarize ibijyanye n’icungamutungo, akazi ko gufatanya n’uwo musore w’umurundi gucuruza ntikamugoye ahubwo yakamenye vuba cyane ndetse uwo musore abona ni igitangaza kandi azabona inyungu nyinshi mu kuba yakorana na Edmond.

Iminsi yarahise indi irataha Edmond akora akazi k’ubucuruzi mu Burundi ariko ntiyajyaga yishima mu mibereho ye.

Mbega amahirwe mbega gutunga ugatunganirwa ariko ufite icyo ubura! Edmond yari amaze kugera hahandi twavuga ngo afite byose kuko ntacyo yari kwifuza ngo akibure kubamurebaga kandi yari yaragize n’amahirwe abona ubwenegihugu bw’Uburundi mbese yari amaze kuhibonamo ndetse n’abantu baho bari bamaze kumwiyumvamo bamukunda kandi banamwishimira.

Benshi bashobora gutekereza ko amafaranga Edmond yari amaze gutunga yari kukumuha byose ariko yari yaramwimye kimwe. Nta kindi byari ibyishimo yahabwaga no kubona Noella,no kuba amufite nk’umukunzi kuko indoto ze kwari ukuzabana na Noella ibihe bidashira.

Noella nawe intambara ntiyari yoroshye dore ko amanywa n’ijoro bahoraga bamubwira ko agomba gushyingirwa ku mucuruzi bitaga SHINGIRO wakoreraga i Kamembe, bakanavuga ko yari gutwara Denyse none Denyse akaba yarafungishijwe na Noella afatanyije na Edmond,kubw’ibyo rero,Noella yagombaga gushyingirwa kuri uwo mucuruzi uko byagenda kose.

Umwijima,amarira,agahinda kadashira nibyo byahoraga mu maso ya Noella wahoraga yibaza impamvu bishe Edmond ndetse agahora yishinja ko ariwe watumye bamwica kuko yananiwe kurinda telephone ye bakagera aho bayikoresha batumaho Edmond kugirango bamwice.

Shingiro yahoraga akora ibishoboka ngo yigarurire umutima wa Noella ariko byaramunaniye kuko buri mpano yamuhaga yayibikaga atanayirebye,SMS yamwandikiraga yayisibaga atayisomye,na ho ibyo kumubwira ngo uzansure,yameraga nk’uri kubwira Noella ururimi atumva mbese Shingiro yari ameze nk’uwirukanka inyuma y’umuyaga.

Noella yarwanye urugamba wenyine ariko akibaza icyo arwana nacyo kuko n’ubundi yibazaga impamvu ituma yanga Shingiro kandi azi ko Edmond yishwe,ariko umutima ugakomeza kumwumvisha ko wenda umukunzi we agihumeka,maze agafata impano zose ahawe na Shingiro akazizingira mu ishati iriho amaraso ya Edmond.

Umunsi umwe bafashe itariki yo gushyingira Noella ndetse bafata tariki yo kujya mu Murenge,maze uwo munsi ugeze abantu biteguye ubukwe batungurwa no kugera ku Murenge bategereza Shingiro baramubaura ndetse burinda bwira bamubuze nuko Noella ataha adashyingiwe kuri Shingiro bashakaga ko ashyirwaho.

Nimugoroba Papa wa Noella yari yicaye mu nzu wenyine atangira kwivugisha ati:"Shingiro ni umusore mwiza witonda kandi w’umukire mbese ikosa ryose yakora narimubabarira ariko akarongora umukobwa wanjye kuko kutamugiraho umukwe ni igihombo.

Nuko Noella aba arinjiye asanga papa we ari kwivugisha,Noella arahagarara,atega amatwi nuko abaza papa we ati:"Ese koko ushimye ko bantwara nk’itungo?mbese nturasobanukirwa ko urukundo ari inyanja yogwa na benshi ariko ikambukwa na bake?,ngaho sohoka wumve iby’uwo mukwe wawe yakoze.”

Nuko mu gusohoka umusaza abona Shingiro yambaye amapingu ndetse ako kanya bamwuriza imodoka ya police bamukekaho kuba akorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge nuko mu kugenda agenda atuka Papa wa Noella ndetse anamubwira ko atazigera arongora Noella kuko ari umuteramwaku ngo n’ubundi Noella yawuteye Edmond arapfa.

Edmond nawe ntiyari yorohewe aho yari ari uko yahuraga n’abantu benshi nawe nk’umuntu urabyumva n’aho wakwihangana wowe ugakomera,ntabwo ushobora kubuza abantu kukwereka amarangamutima yabo,nguko uko na Edmond yaje kwibasirwa n’umwana w’umukobwa wigaga Kaminuza mu mujyi wa Bujumbura ndetse uwo mukobwa witwaga Louise amubwira ko naramuka arongoye undi utariwe azamuroga yarangiza nawe akiyahura.

Louise ntabwo yari akennye kandi ntabwo yari mubi yewe yanibwiye Edmond asanga ni umunyarwandakazi nubwo bwose iwabo bari batuye mu Burundi,ibyo byose byatumaga umutima wa Edmond urushaho gushavura ndetse agakomeza gutekereza Noella uko bukeye n’uko bwije ndetse yajyaga yihisha munzu ari wenyine akivugisha ndetse akisubiza bimwe mu bibazo yajyaga abaza Noella cyera bakiri kumwe agira ati:

Ese uzemera kunkunda n’igihe nzaba nacitse intege mu rukundo?
Ese uzemera kurwana igihe uzabona hari ibindwanya?
Ese uzemera gusiga inshuti n’abavandimwe maze wibanire nanjye?
Ese uzemera gutanga ibyo ufite byose kubw’urukundo?
Ese uzemera kumpoza amarira n’ubona ndira?
Ese uzemera kunkosora nubona ndi mumakosa?
Ese uzagendana nanjye urugendo rw’urukundo n’igihe abandi bazaba baruvuyemo?
Ese uzazirikana ko twagiranye isezerano ry’urukundo n’igihe nzaba ntahari?
Nukuri nkubaza byinshi atari iperereza cya kugukeka ahubwo ari ukukwiyumvamo kandi ndakubwiza ukuri nunyerera nzagwa mbere yawe kugirango numanuka usange ngutegereje maze nkuramire kugirango udakomereka.

Nuko Edmond agakomeza gutekereza amasezerano yagiranye na Noella bikamukomeza kandi agakomeza kwizera ko rimwe bazongera bagahura kandi bagakundana birenze ibya cyera,nubwo bwose bitari byoroshye kuko Louise yamugeragaho buri gitondo buri ku manwa na buri mugoroba mbese, yari yaramubereye nk’ibinini,ariko ibyo ntacyo byahinduraga ku mutima wa Edmond wari warabaye nk’aho uterera muri Noella.

Ntibyatinze uko Edmond yakomezaga gukora ubucuruzi bwe byakomezaga kugenda bimuhira ndetse akarushaho kugenda yunguka izindi nshuti,ariko yari agifite igikomere aterwa n’inkota yamusogose ubwo yatandukanaga na Noella,bagatandukana atamwanze,bagatandukana atamusezeyeho nukuri amanwa n’ijoro umutima wa Edmond ntiwari warigeze kwishima nyuma yo gutandukana na Noella.

Louise ntiyasibaga kwereka Edmond ko amukunda ngaho kumuha impano,SMS zimwifuriza ibihe byiza,ngaho kumutumira mu minsi mikuru yabaga iwabo wa Louise,ngaho kumwereka inshuti ze mbese muri make Louise yakundaga Edmond usibye ko guhindura umutima wa Edmond byari bikomeye nko gukuza igiti ku ibuye.

Ntibyatinze Shingiro aza gufungurwa ndetse baza gusanga ari umwere kuko ibyo yakekwagwaho byose basanze ari amakuru yari yatanzwe nabi ahubwo ari uko abo bacuruzaga ibiyobyabwenge bamwe bari barigeze kuba abakozi ba Shingiro mu bihe byashize.

Nuko Shingiro akimara gufungurwa ahura na Papa wa Noella baraganira ndetse Shingiro asaba Papa wa Noella imbabazi amubwira ko icyo bazamusaba cyose azakibaha ariko bagakunda bakamushyingira Noella umukobwa utagira uko asa imbere n’inyuma.

Umusaza kumubwira ibyo gushyingira umukobwa we ku mukire byabaga ari nko korosora uwamaze kubyuka dore ko yakundaga amafaranga akayarutisha ibindi bintu byose,mbese we itegeko ry’urukundo yari yararyubahirije ariko aryubahiriza ku mafaranga honyine, yakundaga amafaranga kuyarutisha nyirayo.

Nuko Shingiro yongera gutegura umunsi w’ubukwe bwe na Noella ndetse abishyigikirwamo n’imiryango,maze baritegura reka sinakubwira,ariko gahunda yo gusezerana imbere y’amategeko ntibayishyiramo kuko bari bazi nezako Noella atabyemera ahubwo bapanga ko bazamusinziriza hanyuma yaza gukanguka agasanga abana na Shingiro na ho ibyo gusezerana bikazaba hanyuma.

Ndayisaba Simeon

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Mwanditsi,kugirango biryohe erekana umugambi wo kumusinziriza wapfubye,erekana Edmond yabonye adresses za Noella bahuye,werekane umigambi yabo ibapfubana basubirana mo,.....

  2. Ubuse uwo nguwo nimubyeyi ki?
    Shingiro we ni muntu ki yarongora uwo babanje gusinziriza?
    Reka tubitegereze mugice gikurikira.

Tanga Igitekerezo