Inkota insogota iminsi yose (igice cya 11)

9

Igice giheruka cyarangiye Anitha na Noella bari mu rugendo rwo gushaka Edmond, Ese urugendo rwabo rwaba rwarabahiriye? bikurikire muri iki gice.

Anitha na Noella urugendo rwari rwabananije kuburyo babyutse bwakeye kandi ya nshuti ya Anitha yari yabateguriye ifunguro rya mugitondo irangije yigira kukazi, maze bamaze kubyuka baritunganya, ariko Noella ananiwe cyane.

Nuko Anitha abwira Noella ati:"Ngaho rero ba usigaye hano ngewe ngiye kureba Selaphine (yanshuti ye) maze andangire neza aho Edmond afungiye maze tubone uko tujya kumushakisha kuko ntamwanya wo guta igihe tutarabona Edmond!

Nuko Anitha aragenda, agera aho Selaphine akorera,kwa muganga maze barabonana aramubwira ati:"Rero umbabarire kuba nje hano mukazi, ariko kuko dufite igihe gito ino aha,ndagirango uturangire aho wamusore afungiye maze tumusure kuko uriya mukobwa turi kumwe ni mushiki we.

Nuko Selaphine abwira Anitha ati:"Nukuri simpazi ariko reka ndebe numero ya Telephone y’uriya mukobwa yateye icyuma, maze muhamagare arahandangira kuko yagiye no gukurikirana ikirego cye,nuko Anitha ahamagara Louise atungurwa no kumva Louise amuha amakuru atandukanye n’ayo we yari afite!

Kuko Luise nyuma yo kumva ahamagawe na muganga wamwitayeho, yagize ati:"muga? nukuri ndagushimira ko wanyitayeho utitaye kubupfu bwanye kuko ubu mba narapfuye arinjye wizize,gusa nasobanukiwe ko gufuha ukarenza urugero ari bibi kuko cheri wanjye atari yisubiriye iwabo,ahubwo yari yagiye mukazi kandi yaragarutse ubu ndashima Imana.

Nuko Selaphine aramubwira ati:"Oya,si ibyo nakubajije ahubwo nakubajije aho uwaguteye icyuma afungiye kuko nkeneye kuhamenye? nuko Louise na we aramubwira ati:"nyine nakubwiragako ari njye wari witeye icyuma nziko yigendeye akansiga! ariko ubu arahari yaranafunguwe kuko nagiye kurukiko mvugisha ukuri kose baramurekura!ahubwo uramuvuze mpita mukumbura reka njye kumureba.

Nuko Selaphine abwira Anitha ati:"urumva rero mugize amahirwe ko yafunguwe, ndetse urumva yaniboneye umukobwa umukunda kugeza n’aho amufunguza, sha uriya mukobwa iwabo ni abakire, mbese nibabona uriya mushikiwe bazahita bamwishimira,mbese mwitegure ko ubu mugiye kuba abakire ahubwo reka nguhe nomero ye ya Telefone mukomeze kuvugana nanjye nkomeze akazi".

Nuko Anitha amera nk’uwikanze ariko ariyumanganya,maze Selaphine aba yamubonye aramubaza ati:"Ese ko wikanze?cyangwa sha ugiriye ishyari undi mwana?" Anitha yahise araturika ararira,aramubwira ati:"Noneho reka nkubwize ukuri ariko umbabarire kuko mbere hose nari nakubeshye:"Uriya mukobwa turi kumwe ni fiyanse wa Edmond"atarakomeza Selaphine aramubaza ati:"Edmond se kandi we abijemo ate?

Nuko Anitha aramubwira ati:"Edmond ni wawundi wanyoherereje kuri whatsApp kandi ni we rero nakubazaga none umva uko bimeze !ubu koko ndahinguka imbere ya Noella ? ubuse iyi nkuru ndayimubwira gute? maze Selaphine na we amarira amubunga mu maso,ariko arikomeza abwira Anitha ati:"ba wicaye aho mbanze nite kubarwayi mugihe cy’akaruhuko ndakwereka uko tubikora".

Ntibyatinze akaruhuko karagera maze Selaphine abwira Anitha ati:"Iyi nkuru ntitwabona ukuntu tuyibwira Noella,reka duhamagare Louise tumubeshyeko mushiki wa Edmond ari hano,maze hanyuma tubwireko bamwibye Telephone yari afite, none akaba yabuze numero ya Edmond akaba ayishaka kandi namumbaza ndamuguha muvugane, umubeshye ko uri mushiki we, sibyo? Anitha yumvise iyo nama ari yo maze barataha bajya kureba Noella no kunoganya uwo mugambi.

Bage mu rugo batangiye gupanga umupango wabo ariko ntibawubwira Noella kuko bangaga ko yahungabana, barabikoze byose biratungana ariko Telephone ya Edmond barayihamaye icamo ariko ibura uyitaba maze Anitha na Selaphine barebana bakibuka amagambo babwiwe na Louise agira ati: “uramuvuze numva ndamukumbuye none ngiye ..........” maze bagatekereza ko yaba ari we wahugije Edmond maz amarira akababunga mumaso.

Hashize umwanya uringaniye Telephone ya Edmond yitabwe na Louise arira ati:"Edmond abapolici (police) baje kumujyana bari ku irembo niyo mpamvu atitaba telephone!

Noella akimara kumva ayo magambo babona yitereye hejuru ibyishimo biramurenga reka sinakubwira,maze abandi bagwa mukantu bibaza ibyo akora ibyo aribyo.

Denyse yakomeje guhatiriza ngo amenye aho Noella yagiye ariko arahayoberwa kuko ntamuntu n’umwe wigeze ahamubwira,nuko biramurakaza cyane ariko agahora ahonda agatoki kukandi avuga ati:"Igihe kizagera mpamenye kandi nimpamenya ntagirengo ibyacu bizarangira gutyo!"

Denyse bimaze kumuyobera yigiriye inama yo kwirwaza araremba,abwira Papa we ati:" nukuri ndakwinginze ndumva narwaye cyane ahubwo mbwirira Noella aze ajye kungurira imiti muri farumasi kuko njye ntagerayo, ariko Papa we kuko yari yamenye ubutekamutwe bwa Denyse aramusubiza ati:"Reka ngushakire taxi voiture ikujyane kwa muganga".

Denyse akomeza guhindura amayeri y’ibinyoma agira ati:"None se ningerayo bakampa ibitaro ninde uzandwaza?",Papa we ati:"Nzakoherereza murumuna wawe cyangwa umwe mubaturanyi",Denyse biramurakaza cyane aramubwira ati:"Noneho reka ibyo kwivuza tubyihorere ariko umbwire aho Noella yagiye."ariko Papa we akomeza kumubera ibamba amubwira ko adashobora gushyigikira ihangana hagati y’abana be".

Denyse yakomeje guhatiriza nuko Papa we aramubwira ati:"Njyewe aho ari ntabwo mpazi ariko genda ubaze Shingiro kuko ariwe uzi aho ari",nuko Denyse aragenda akimara kuva murugo Papa we yandikira Shingiro ubutumwa bugufi(SMS) bugira buti:"Mwana wanjye Shingiro,maze gusobanukirwa ko Uwo Imana yarinze inzoka, imiserebanya imuhunga,kandi uwakarabijwe na yo iranamusiga,kubw’ibyo rero mfasha wirinde kurangira Denyse aho Noella yagiye kuko arashaka kumugirira nabi".

Nuko Denyse aragenda ageze kwa Shingiro asanga Shingiro yicaye mu busitani (Jardin) bw’inzu ye ari kumva radio maze Denyse ahita agenda yicara kubibero bya Shingiro ati:"Cherie iminsi myinshi! uzi ukuntu nari ngukumbuye!"nuko Shingiro nawe ati:"Sha umbabarire kuba ntaragusuye igihe cyose umaze ufunguwe".

Nuko Denyse aramubwira ati:"Ibyo bireke nonese ko washimye guhita unsimbuza,ariko ntacyo njye narakubabariye ahubwo nari nje kukureba no kukubwira ngo dusubukure urukundo rwacu kuko namenye ko wisubiyeho maze Noella ukamurekera Edmond we!".

Ariko Shingiro aramusubiza ati:"Mugenzi wanjye,ubu siniteguye kuba nashaka umugore kuko ntabushobozi ndagira kandi na none,sinshobora gushaka umugore Noella atarashaka umugabo kandi ndi umwe mubantu bamuhemukiye bagatuma adakomeza kwibanira n’uwo yakunze".

Denyse ati:"Ok,noneho ibyo reka tubyihorere nyibwirira aho Noella yagiye kuko maze iminsi ntamubona kandi ari umuvandimwe wanjye,ubanza yaranyishishe akampunga kandi nshaka kumusaba imbabazi kubyabaye hagati yanjye na we",Shingiro aramusubiza ati:"Nonese wowe wahayobewe uri umuvandimwe urumva arinjye wahamenya?"

Denyse akomeza ahatiriza agira ati:"Ndabizi neza ko wowe na Noella hari ibyo munkinga ndakwinginze mbwira aho ari",Nuko Shingiro ariruhutsa ati:"uzi ko abakobwa koko muri ibiyobyabwenge? Uzi ko nibagiwe kukwakira, ubu ntuibunyita umwana mubi koko?

Shingiro ahaguruka yihuse ajya mu nzu agaruka azanye Fanta ebyiri n’ibirahure ndetse n’urufunguzo rwo kuzifungura,amaze kuzifungura abwira Denyse ati"Sigara hano rero mbanze nshake agashati nambare(kuko yari yambaye isengeri).

Nuko Shingiro yinjira munzu,akimara kugeramo yinjira mucyumba maze atangira kureba mumyendaye uwo yakambara,maze agiye kumva yumva umuntu amupfutse mumaso akoresheje umwenda amuhirikira kuburiri,akimufungura amaso abona ni Denyse wamaze gukuramo imyenda,maze aramubwira ati:"Shingiro nakwinginze uranga,ariko ubu ngiye gukoresha imbaraga mfite zose n’utambwira aho Noella ari,urangira umugore wawe,cyangwa mvuze induru ko umfashe kungufu"

Ndayisaba Simeon

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Andika Igitekerezo Hano .manawe!!!!! mbega inkuru iryoshye, denize ni umukobwa, mubi, pe, mujye mushyiraho uduce nkatubiri kuko iyinkuri ninziza tuzarebe ihero, ryababantu bakundanye abisi batabishaka.

  2. iyinkuru iraryoshye pe icyibazo nuko aritugufi kd byiza kurimwe ndabona mwakosoye yamagambo mwashyiragamo agatwara umwanya mukomerezoho thx

  3. Denyse rwose sex ye yayigize intwaro ikomeye kuriwe ese Mana ibi bizamuhira!!!!
    Komeza igicegisa naho gihishe byinshi
    Noella azabona Edmond?Shingiro azasimbuka umutwaro Denyse amuzaniye(umuzigo)
    Duhe ico kindi gice .

  4. Mana weeeeee! Mbega Denyse umukobwa mubiiiiiii! Sha aribeshya ahubwo nareba nabi azapfa cyangwa, asubire mugihome. Imana iri iruhande rwa Edimond na Noella %gusa hari icyo ngiye kubasaba iyi nkuru, muzayikinemo film, Nyuma yaho muyi resume muyikine mo ikinamico, izakundwa cyane merci. Kd mukomereze aho, ariko imitoma myinshi iri kubibishya.

  5. Mana weeeeee! Mbega Denyse umukobwa mubiiiiiii! Sha aribeshya ahubwo nareba nabi azapfa cyangwa, asubire mugihome. Imana iri iruhande rwa Edimond na Noella %gusa hari icyo ngiye kubasaba iyi nkuru, muzayikinemo film, Nyuma yaho muyi resume muyikine mo ikinamico, izakundwa cyane merci. Kd mukomereze aho, ariko imitoma myinshi iri kubibishya.

  6. Mana weeeeee! Mbega Denyse umukobwa mubiiiiiii! Sha aribeshya ahubwo nareba nabi azapfa cyangwa, asubire mugihome. Imana iri iruhande rwa Edimond na Noella %gusa hari icyo ngiye kubasaba iyi nkuru, muzayikinemo film, Nyuma yaho muyi resume muyikine mo ikinamico, izakundwa cyane merci. Kd mukomereze aho, ariko imitoma myinshi iri kubibishya.

  7. Igitekerezo cyanjye ni uko mwagerageza mukajya mushyiraho inkuru ndende kandi mudasiba.Ikindi ni uko izi nkuru zanyu mwazikoramo Films zakwigisha kurutaho.

Tanga Igitekerezo