Dore inama wakurikiza ukarinda umugabo wawe guhora yiruka mu bagore

11

Nubwo ingo nyinshi zikunze gusenyuka biturutse ku makimbirane akenshi usanga ashingiye ku mitungo, iyo imibonano mpuzabitsina idakozwe neza na byo bishobora kuba intandaro yo gushwana hagati y’abashakanye biturutse ku gukekana amababa ndetse rimwe na rimwe bikavamo no gutandukana burundu

Dore inama wakurikiza kugirango urugo rwanyu rudasenyuka biturutse ku mibonano mpuzabitsina itakozwe neza

1. Ganira n’umugabo wawe mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi bizabafasha kwisanzura kugikorwa mugiye kujyamo bityo igihe nyacyo kigere mwese mwiteguye bihagije. Iki gihe imibonano mpuzabitsina irabaryohera mwembi kuko muba mwayigiyemo umubiri ubyiteguye, bityo mukaryoherwa cyane.

2. Irinde kwishisha umugabo wawe.

Iki ni kimwe mu bintu abagore benshi bagira. Ugasanga afite umugabo ariko akaba atamukoraho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse bamwe ugasanga ntiyanamureba mu maso.

Abagore bameze batya baba birengagije ko bigenda neza iyo imibonano ikozwe muganira ndetse munakoranaho kuko bibafasha kuryoherwa iyo utabikoze uko bikwiye byaba intandaro yo kutishimirana bikaba byanatuma umugabo wawe ajya mu bandi bagore gushaka umunezero urenze uwo umuha cyane cyane iyo hari undi wabimukoreye mbere y’uko mubana.

3. Emerera umugabo wawe guhindura uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina (Position).

Hari abagore benshi usanga abagabo babo bagerageza kubahindurira uburyo bateramo akabariro bakanga bitwaje ngo ntibabyiviramo bagahora bakoresha u buryo bumwe nyamara wenda umugabo wawe yaraburambiwe.

Ibi bibabaza abagabo cyane ndetse ni bimwe mu bituma abagabo benshi bajya gushaka abandi bagore babemerera gukoresha uburyo bishimira.

Gusa ntitwakwirengagiza ko hari n’abagabo usanga batazi ko guhindura position (uburyo) yo guteramo akabariro ari ingenzi, aho usanga umugore abishaka ariko ntabikorerwe aha umugore na we aba asabwa gufata iya mbere akabimuganirizaho

5. Gerageza kwirekura maze urekure amavangingo mu gihe cy’akabariro

Hari abagore benshi (cyane cyane abacyubaka ingo) usanga bishisha (bikanga) cyangwa bagatinya kwirekura iyo bageze ku ntera yo kwirekura ngo amavangingo asohoke, ibuka ko icyo gihe ari ryo zingiro ryo kuryohereza umugabo wawe maze wirekure.

Kutazana amavangingo ni ingingo ituma abagabo benshi cyane baca inyuma abagore babo bakajya gushaka abandi bafite ayo mavangingo. Nyamara hari ubwo umugabo agucika kandi ari wowe wizize kubera gutinya kwirekura mu gihe cy’akabariro.

6. Gerageza uhange udushya mu gihe cyo gutera akabariro

No mu rukundo burya habamo guhanga udushya kuko buri wese akunda akantu gashyashya. Ni yo mpamvu usabwa kujya umukorera ibintu bitandukanye. Mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina gerageza utunguze umugabo wawe akantu kadasanzwe ku buryo abona ko ufite umwihariko maze abona nta handi yajya ngo ahabonere umunezero nk’uwo umuha.

Izi nama uzikurikije ukongeraho kubaha umugabo wawe mu buzima busanzwe no kumenya gushaka imibereho utibagiwe no kwita ku bana banyu, byagufasha kubana n’umugabo wawe ubuzima buryoshye kandi ibihe byose.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. Angelique nshaka kugusubiza kko ndi umuganga,muri make inda yamezi abiri kwamuganga barayipima ikaboneka ndetse nicyumweru kimwe wayibona.

    inama naguha niba uva cyane jya kwamuganga barebe ikindi kibazo ufite kko ushobora kuva utarasamye ahubwo ari ikindi kibazo kko nta muntu uvira kinda cg c niba warasamye ikaba igiye kuvamo.urakoze!!!

  2. Mbashimiye igitekerezo ndetse ninamanziza mwatugiraga njyeharicyonungutsemo cyane njyenihondikurushinga ahubwonanjyemboneyehokubabaza akabazokamwegusa kandimumbabarire mukansubize kukokandihoniyombamvumbabajije umugore agombakuva kandi anatwite hagashira nkamezi abiri anayiviraho iyonda? Esekwamuganga birashobokakobapima umugore inda mumeziyambere bakasangantayo kandi nyirigutwita yuma ibimenyetso cyangwa abona ibimenyetso murakoze.

  3. Mbashimiye igitekerezo ndetse ninamanziza mwatugiraga njyeharicyonungutsemo cyane njyenihondikurushinga ahubwonanjyemboneyehokubabaza akabazokamwegusa kandimumbabarire mukansubize kukokandihoniyombamvumbabajije umugore agombakuva kandi anatwite hagashira nkamezi abiri anayiviraho iyonda? Esekwamuganga birashobokakobapima umugore inda mumeziyambere bakasangantayo kandi nyirigutwita yuma ibimenyetso cyangwa abona ibimenyetso murakoze.

  4. Mbashimiye igitekerezo ndetse ninamanziza mwatugiraga njyeharicyonungutsemo cyane njyenihondikurushinga ahubwonanjyemboneyehokubabaza akabazokamwegusa kandimumbabarire mukansubize kukokandihoniyombamvumbabajije umugore agombakuva kandi anatwite hagashira nkamezi abiri anayiviraho iyonda? Esekwamuganga birashobokakobapima umugore inda mumeziyambere bakasangantayo kandi nyirigutwita yuma ibimenyetso cyangwa abona ibimenyetso murakoze.

  5. 1 | 2

Tanga Igitekerezo