Igice cya kane:Inkuru y’urukundo ‘Umutashye’

9

Mu gice giherutse ubwo Pius na Samilla baganiraga, batunguwe np kubwirwa ko mama wa Pius ajyanywe mu bitaro, bahita berekezayo.Ese byagenze bite?

…Bageze kwa muganga nta biganiro byinshi bagiranye, icyakora kubw’amahirwe basanze umukecuru amaze guhembuka kuko bwari uburwayi asanganywe bw’umutima bwajyaga bumufata rimwe na rimwe.

Ubwo Brandine yasigaye aho maze Samilla na Pius baratahana, bari hafi kugera mu rugo Pius abaza Samilla ati “None se icyifuzo cyanjye wacyakiriye ute?

Samilla ati “njyewe nta byinshi nabivugaho kuko numva nta mwanzuro , gusa mpa umwanya nzakubwira.” Ubwo Pius yahise amuha nimero ye ya telephone maze aramubwira ati “ igihe cyose wampamagara iba iri ku murongo nta kibazo nakwitaba.”

Ubwo batandukanye Pius yibaza icyo yakora ngo umwana mwiza nka Samilla amwibikeho ari nako samilla nawe yibazaga icyo yakora ngo abwize Pius ukuri.

Mu gitondo cya kare nibwo Pius yakiriye telephone yihuse ajya kwitaba yibwira ko ari Samilla umuhamagaye byari n’amahire yasanze ari nimero atazi maze yitabana ibyubahiro byinshi cyane ati: “karame mfura nziza? Atarongeraho ikindi yumva ni afande umuhamagaye amubwira ko kubera impamvu z’akazi asabwe kurara ageze mu kazi n’ubwo uruhushya rwe rutarangiye.

Kuko itegeko rirusha ibuye kuremera, nta kundi Pius yafashe utwangushye abanza guca kwa muganga kureba uko umubyeyi we ameze. Kubw’amahirwe yasanze yorohewe ndetse barimo no kumusezerera maze amubwira ko ku kazi bamuhamagaye byihutirwa niko kubasezeraho aragenda. Mu nzira agenda yibazaga impamvu Samilla atamuhamagaye, byibura ngo amusuhuze bikamuyobera, ibi byatumye Pius amera nk’umusazi agenda yivugisha mu nzira.

Pius yageze mu kazi yarahindutse cyane kuko nta morale yari agifite, ahanini yabaga yibaza impamvu Samilla yamwanze bikamuyobera, nyamara icyo atamenye neza ni uko Samilla nawe yari yamukunze ariko bitashobokaga ko yakundana na Pius bitewe n’impamvu z’ubuzima bwe bwite.

Nyuma yo kumara ukwezi Samilla yaranze guhamagara Pius agitekereza igisubizo cyamunyura azamuha, yaje kwigira inama maze afata phone ahamagara Pius ngo baganire.

Samilla: Muraho neza? Yesu ashimwe!

Pius: muraho, ahimbazwe.

- Ni Samilla muvugana.

- wow! Uraho Samilla mukobwa mwiza wambujije ubwenge mbura uko nitwara iteka nkamuhorana mu mutima wanjye ukantera kubona isi indyoheye?

- Nari nguhamagaye ngo mbabaze igihe muzabonera ikiruhuko muze tuganire mbashe kubasubiza ikibazo mwambajije.

- Yee ? ikiruhuko ? nta kibazo ejo nzaza rwose tuganire niba munkeneye nzaza.

Nyamara n’ubwo Pius yari yemeye ko yari bugeyo bukeye bwaho, nta ruhushya yari yigeze yaka. Ndetse yagiye no kurwaka asanga afande adahari maze abura uko abigenza yigira inama yo gutoroka akazi.

Mu gitondo cya kare Pius yari yagiye maze ku gicamunsi ahamagara Samilla ngo baganire. Pius yumvaga afite amatsiko menshi cyane yo kuganira na Samilla cyane ko yumvaga ko kuba yaramusabye urukundo nta kindi yaba agiye kumubwira uretse kumuha urukundo.

Bagihura Samilla yagiza ati « Rero nshuti, ndagushimira ko wandebye ukangirira icyizere ndetse ntuhitemo kubyihererana ukabimbwira ,ariko mu byukuri uri intwari kuko abantu benshi ntibajya batinyuka kuvuga uko biyumva kubera ubwoba baba bafitiye igisubizo gishobora kuza gihakana. Gusa wowe ndagushimira ko ahari igisubizo cyose ngiye kuguha kitaguhindura ngo kikubabaze birenze. Mubyukuri sinkwanga ariko mfite impamvu zitanyemerera gukundana nawe cyangwa undi wese. »

Ubwo Samilla yavugaga aya magambo Pius ntiyamwemereye ko akomeza ahubwo yahise amuca mu ijambo ati « Urakoze cyane rwose mwari nari narategereje imyaka y’ubuzima bwanjye yose ! wivunika izo mpamvu zose nzazikuraho kuburyo uzasigara wumva nta kiza nko gukundana nanjye. »

Nyamara nubwo Pius yari amuciye mu ijambo, hari amakuru y’ingenzi Samilla yashakaga kumubwira ariko birangira atayamubwiye kubwo kumuca mu ijambo.

Bakiganira Pius yahise yakira telephone imuhamagara arebye asanga ni ku kazi bahise bamuhamagara. Yahise afata urugendo asubira ku kazi n’ibinezaneza byinshi yibwira ko Samilla yamuhaye urukundo nyamara Samilla ntiyigeze yishimira uburyo Pius yakiriye ibintu. Akimara kumusezera ngo asubire mu kazi , Samilla yasigaye arira amarira atagira ingano yari atewe n’uburyo Pius yaragiye aziko bakundana nyamara atari ko bimeze.

Mbega umunezero Pius yajyanye ? mu nzira agenda nta kindi yibazaga uretse ubukwe bwe na Samilla.

Nyamara burya ngo iyo umwaku wateye inkende zinyagirirwa munsi yibiti! Pius akigera mu kazi bahise bamufunga kuko yari yatorotse akazi bitemewe n’amategeko, kandi ibi byari bibaye mu gihe yari amaze iminsi arangije ikosi ryo kuba liyetona (lieutenant) nubwo atari yakwambikwa amapeti. Ubwo birumvikana ko iryo kosa ryari gutuma bamutakariza icyizere. Koko ninako byaje kugenda kuko bakimufunga abamukuriye basanze ikosa yakoze ryo gutoroka ridakwiye umuntu nkawe witeguraga kuba umuyobozi w’abandi bityo bafata umwanzuro wo kumwirukana mu kazi...

Murenzi Sixbert

Itangazo: Kubera Icyumweru tugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, turabamenyesha ko ibice bikurikira by’iyi nkuru bizakomeza nyuma y’Icyunamo, kandi tubasaba kwihangana no gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Pius akwiriye guhanwa pee. ubuse umuntu ukuze akunda kuriya? cg nta sdolescence yagize? Ruriya surukundo ntimugashyigikire amafuti.
    Ubuse asanze nka Samilla yaranduye ntiya kwiyahura.

  2. IMANA irebe ukuntu Pius yatorotse akazi kubera Samilla maze imumuhe rwose! ngewe ndabona Pius azareka igisirikare.mu mpamvu Samilla yanga ubanza nigisirikare kirimo.arikose nawe koko icyumweru cyose? nuko nyine ntakundi ndihanganye.

Tanga Igitekerezo