Igice cya 9:Inkuru y’urukundo ‘Umutashye’

11

Mu gice giherutse Pius yari asabye Samilla ko bajyana kwipimisha kugirango babone uko bazabana, ese yaje kubyemera?

….Nubwo byamuteye ubwoba ndetse akabanza kubyanga,ariko Samilla yageze aho aremera baragenda icyakora ntiyari yarigeze ahingukiriza Pius ko abana n’ubwandu n’ubwo yari abizi neza cyane ko abufite kandi yafataga n’imiti igabanya ubwandu bw’agakokogatera Sida.

Mu nzira bagiye Samilla yari afite ubwoba bwinshi cyane kuko yumvaga umutima umutegeka kubwiza ukuri Pius ko yanduye ariko undi mutima ukamubuza kuko yumvaga aramutse abwije ukuri Pius, akanamubwira inzira yanyuzemo zose yahita amwanga kandi mu bigaragara Samilla yari asigaye amukunda.

Bakigera kwa muganga babicaje mu cyumba bafatiragamo ibizamini, maze babafata amaraso barangije barabaganiriza biratinda mu gihe bari bategereje ibisubizo. Ku ruhande rwa Samilla igisubizo cye yari akizi rwose ko abana n’ubwandu, kandi na Pius nawe yari azi neza ko ari muzima kuko akiba mu gisirikare babapimaga hafi buri kwezi.

Samilla yibazaga nibasanga yaranduye icyo aribubwire Pius bikamuyobera, undi mutima ukamubwira ko Pius niba amukunda koko nawe yabyakira kuko bibaho kwandura.

Muri ako kanya ushinzwe gukora ibizamini yazanye ibisubizo byabo, Samilla ubwoba bwaramwishe ahita arwara umutima ibyuya biramurenga yikubita hasi kuko yatekerezaga ko ntakundi Pius agiye guhita amwanga namenya ko yanduye, ubwo akimara kugwa abaganga baraje baraterura bajyana mu bitaro bamwitaho kuburyo bugaragara. Ndetse yavugishwaga abwira Pius ngo namupfumbate amukomeze.

Kubw’amahirwe nka nyuma y’amasaha atatu yaje guhembuka maze muganga wabapimye abazanira ibisubizo ni uko nyuma yo kubaganiriza birambuye arabwira ati:
“Rero nk’uko ibizamini bibigaragaza nta mpamvu yatuma mutabana kuko mwese muri positif, bivuze ko mubana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida mwese”. Atarakomeza Pius yahise aboroga cyane kuruta inka bateye icyuma, mu gihe Samilla we yahise yishima birenze kuko yumvaga ko agiye kubana na Pius iteka nta mbogamizi ko yanduye, ubwo muganga yagerageje guhumuriza Pius amubwira ko n’ababana n’ubwandu ari abantu kandi babaho bigatinda ndetse amusezeranya ko azajya amuba hafi nuko pius arahora, icyakora yakomeje kwibaza ukuntu yaba yaranduye Sida nukuntu yirinze gukubagana ariko aza kwibuka ko yajyaga asambanira mu biro na Clarisse ahita avuga ati “nta kabuza Clarisse ni we wanyanduje Sida”

Yavuye aho yarakaye cyane yumva ari buhite afatana na Clarisse mu ijosi, ariko ubwo yari ahingutse imbere ye, Clarisse yaje amwenyura nudutwenge twinshi yifashe kunda maze abwira Pius ati “uzi ko nkutwitiye akana cheri?” Bwa burakari bwose bwa Pius bwarashize ahubwo noneho asigara yibaza ukuntu agiye kubyarira mu bwandu. Ako kanya yahise amujyana kwa muganga ngo bamupime koko basanga atwite umuhungu ndetse koko basanga Clarisse abana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida.

Samilla we akiva kwa muganga yahise aza kureba Blandine n’ibyishimo byinshi, maze abwira Blandine ati “ uzi ko yesu agira neza? Nakomeje gukundana na wa musore nakubwiye kugeza ubwo numvishe najye mukunda nk’uwasaze ariko nakomezaga kwibaza uko bizagenda namenya ko nanduye ariko nakomeje gusenga Imana ngo isobanure ibadasobanutse, none naje kujyana n’uwo musore kwa muganga dusanga na we abana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida kandi ntiyari abizi nahise mbona ko ariwe Imana yangeneye ikamuzana ngo tuzisungane iyi mbago y’ubuzima. Sha Brandi ubu ndishimye ntiwabyumva! “

Brandine acyumva iyi nkuru ikidodo cyamukubitiye mu mugongo aratitira kuko yari amenye ko musazawe yanduye nta kabuza. Samilla yagerageje kumubaza icyo abaye undi nawe ati “ntacyo ni uko numva nsa nurwaye ariko ndaza kumera neza ndabizi bisanzwe bimbaho gucika intege gutya.”

Ubwo batandukanye nta byinshi baganiriye uretse ko Samilla we yumvaga ibyishimo byamurenze kuko yari abonye uwo yumvaga bazabana ubuzima bwose.

Nyamara ariko burya koko ibyago bigwira abagabo nyuma yo kwanduzwa Sida ndetse akamenya ko yanateye inda Pius yasigaye yibaza uwo azarongora ngo amubere umugore hagati ya Clarisse na Samilla bikamuyobera, agatima kamwe kamubwiraga kurongora Samilla kuko yari umukirisitu kandi yitonda cyane, akandi kakamutegeka kurongora Clarisse kuko ariwe yakunze ubuzimabwe bwose, mbese yaburaga amahitamo akareka kwirirwa abitekerezaho cyane.

Umunsi umwe Pius yagize ubutwari abwira mushiki we ko yanduye ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ni uko Brandine arababara cyane agira ati “Ubundi wajyaga kuryamana na kariya gakobwa wasaze? Ndabizi niko kaguteye Sida ka samilla kuko nta yindi nshuti ugira?Umuntu wize iyo ukoresha agakingirizo niba kwifata byari byanze ariko ntiwandure koko?

Pius yageragejeguturisha Brandine ndetse amubwira ko Samilla arengana atari we wamwanduje ahubwo amubeshya ko yanduye akiba mu gisirikare uretse ko atari yarabimenye. Brandine akimara kumva ko Samilla arengana, yahise abaza musaza we umuntu wa kabiri yumvaga ashaka kurongora niba we ari muzima undi amubwira ko nawe yanduye.

Umunsi umwe ari mu gitondo pius yagiye mu kazi agenda yibaza uwo azarongora hagati ya Samilla na Clarisse arashoberwa, umwanya umwe yumvaga yabivamo burundu akareka kurongora akazarera umwana Clarisse yari amutwitiye ariko nanone yabonaga ashaje atarongoye nanone akumva biramuyobeye.

Murenzi Sixbert

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. Iyi nkuru yari nziza ariko kuza itinze kwayo bituma tuyirambirwa mujye muyiduha kare mugitondo rwose

  2. Nizere ko Pius atazabana na Clarisse kuko amwemereye mwaba mutweretse ko ubuhemu aribwo butsinda.Ahubwo azabwize Samilla ukuri ku bye na Clarisse ubundi amubabarire bakomezanye ubuzima.

  3. Yooooo!ndababaaaaye,ariko ntakundi bibaho.ariko Pius arivunwa nubusa,umugore bazabana muri bariya arigaragaza ntawundi ni Samilla.uti kuberki? Clarisse yamucaga inyuma kera bagikundana icyo nigihemu cya1 ntibyarangirira aho Clarisse birangira amwanze yishakira uwo yakunze icyo nigihemu cya2. nanone ntibyarangiriraho Clarisse uwo yakundaga aba arapfuye amusigira Sida.noneho wumve ikibabaje kuruta ibindi byose ayanduza uwo yabanje kubeshya ko amukunda kd azineza ko we yayanduye ngaho byumve nawe kweri.Ariko kuruhande rwa Samilla ibibi birarutanwa ngewe ndabona Samilla baramushutse kubera yrakiri umwana. ikindi kd Samilla aho amenyeye ubwenge(akuriye)yirinze kwanduza Pius kd we aranakijijwe.Pius we va kugiti jya kumuntu nubwiza ukuri Samilla azakubabarira.kd hita ujya gufata Irembo iwabo wa Samilla umurogore sha! naho Clarisse yarakubabaje bihagije.gusa muzite kuri uriya muziranenge(umwana) agutwitiye.Makuruki weeee!!! uri no1

  4. 1 | 2

Tanga Igitekerezo