Kwamamaza

URUKUNDO

Igice cya 15:Amacenga y’urukundo

Yanditswe

kuya

Igice cya 15:Amacenga y’urukundo

Mu gice giherutse SLyvie na Jesca bari biyemeje kujya gushakisha Edmond, ese byaje kugenda bite?

… Diane na Blandine nabo nyuma yo gutoroka, biyemeje gusubira kwa muganga ngp barebe ko babonayo Edmond, nubwo bari bafite impuengenge ko se wa Blandine bashobora kumusangayo.

Mu nzira bagenda Blandine abwira Diane ati:"ufite ubwoba bwo kurebana na Papa sibyo? kandi ntumpishe!" nuko Diane aramusubiza ati:" nawe urabyumva nyine! dore n’amakosa yawe agiye gutuma ntakaza akazi!"

Blandine abwira Diane ati:"biroroshye,ngewe ngiye kugenda ningerayo ndabwira papa ko ubwo wamvuraga numvise nkumbuye Edmond nkajya kumureba kandi nagiye ntorotse,ubwo ibyo birarakaza Papa,noneho wowe icyaha kirakuvaho kinjyeho,maze Edmond we turareba uko tubikemura njye na we kuko urabizi turi abahanga!" nuko abo bakobwa bombi bafata inzira baragenda.

Eddy nawe yari yaje kwa muganga kureba impanga ye, akinguye urugi rw’icyumba akubitana na muganga Tom , maze ahita amububwira ati “ndakwinginze rekura impanga yanjye itahe,n’ubwo ari umusazi ni umuvandimwe wanjye,ndakwinginze mbwira icyo ushaka ariko ureke umuvandimwe agende. Naho ntaguhemba aka kanya nzi ko igihe kizagera ukabona ibihembo byawe."

Nuko Tom azunguza umutwe aravuga ati:"Edmond ntabwo byagenze neza ariko nimuze njye kumubereka” maze akurura urugi buhoro arwegeka aho yari yikingiranye maze ajya kubereka mu cyumba cy’inkomere aho Edmond yari aryamishijwe,nuko Bagezeyo ariko batarakingura bumva Parfait wari kumwe na Eddy avugiye kuri Telephone ngo:"niwe twagiye kureba kandi turi kwa muganga"

Igihe bari bagiye gukingura bagiye kumva bumva umuntu arakomanze cyane ndetse ameze nk’ukurikiwe ndetse nk’utabaza maze bakinguye babona ni Blandine wari wabuze kandi arwaye gusa batungurwa no kubona ari muzima nta n’inkovu afite kandi yaragiye afite ibipfuko.

Mugihe bakiri muri ibyo ahita ababwira ati:"ariko ubundi murandebaho iki?" nimunyereke Edmond ni we nkeneye nta kindi!"

Tom arakingura bose binjirira rimwe aho Edmond yari aryamye,maze Blandine arasakuza ati:"Edmond mbabarira unyumve ni Blandine" akivuga atyo Papa Blandine aba yumvise Blandine ava munsi y’intebe yari yihishemo aza yiruka akihagera n’umujinya atangira gutongana.

Ariko Tom abwira uwo musaza ati:" Umva muze tuza ubu hagiye kumenyekana ukuri kandi ndagirango nkwizeze ko impungenge zawe zigiye kugera umusozo!" bakiri muri ibyo bumva abandi bantu bakomanga maze barakingura bagiye kubona babona ni Jesca na Slyvie!

Nuko abo bakobwa bombi(Jesca na Slyvie) bakimara kwinjira,abantu bose bari ahongaho,baceceka gato nk’abaguye mu kantu,bose bitegereza abo bakobwa bombi.

Nuko Blandine akibakubita amaso,amarira menshi amubunga mu maso,abari aho babibona neza ko hari igihindutse muri we, atangira kwivugisha mbese nk’ufite uwo abaza agira ati:”Mbese bariya ni bande?” yongeraho ati:”Ese bavukana nande? Cyangwa ni inshuti zande?” akomeza agira ati:”Mwambwiye bakundana nande?”

Nuko akibaza ibyo Papa Blandine atangira kwivugisha abaza abari aho ati:”ariko se basha ninde wabateje ivuriro ryanjye?” ariko akomeje kwitegereza abona abari aho basa n’abaguye mu kantu cyangwase abumiwe nuko aterura amagambo agira ati:”arikose ubundi ko mutavuga? Aho mwaketse ko iri ari ivuriro ry’abafite ubumuga bwo kutavuga? cyangwa mwibeshya ko tuvura ubumuga bwo mu mutwe?”

Nuko Tom ababazwa n’amagambo uwo musaza avuze maze Tom amwegera buhoro amubwira mu ijwi rituje maze abwira uwo musaza ati:”Erega ha handi wari wihishe munsi y’intebe ukekako ari abapolisi baje hakwanduje none abantu bose barakwitegereza bakagwa mu kantu”

Hagati aho uko Blandine yakomezaga kwibaza ibibazo bijyanye no kumenya neza Jesca na Slyvie, nuko Slyvie abwira Blandine ati:”twebwe tuje hano kubw’umurwayi dufite hano akaba adafite umurwaza yewe nta nafite umwitaho n’umwe, ubwo rero nta muntu wagakwiye kutubaza icyo tuje gukora hano” ariko ibyo bituma Parfait yikanga maze acira isiri Slyvie amubuza gukomeza kuvuga byinshi.

Uko Parfait yari aciriye isiri Slyvie amubuza kuvuga byinshi,ntabwo Slyvie yashoboye kubibona ahubwo yabonwe na Blandine,nuko Blandine abwira Parfait ati:”Ariko musore wagenje make ukamureka akavuga ko wasanga ari mushiki w’umurwayi bityo nkaba mbonye muramukazi wanjye kuburyo bworoshye!”

Ayo magambo yarakaje cyane Jesca wari umaze umwanya acecetse maze ananirwa kwihangana maze abaza Blandine ati:”Ubwo ushatse kuvuga ko ufitanye irihe sano n’umurwayi?”

Nuko Blandine aterura amagambo ati:”ariko kuki mubaza ibyo mureba?,Edmond ni impano iruta izindi zose ndetse kuko atandukanye n’uko mubikeka njye mwita impumuro itama hose kuko uwasogongeye ku rukundo rwe ahora yifuzako yamugumana.”

Nuko Jesca amwenyuramo gato ahita yongera gufunga isura ariko atabigiranye umuijinya maze aravuga ati:”Mama shenge! Wagakwiye kumenya ko nyine nk’uko ubivuze uwasogongeye ku rukundo rwe ahora yifuza kuruhaga kubw’ibyo rero narubonye ndukeneye,kandi ngikambakamba nifuzaga kugenda mpagaze,ubwo nashoboye guhagarara nifuje kugenda mu binyabiziga ndetse n’indege nguko uko urwo nahawe na Edmond mpora nifuza ko rwakura”

Nuko Blandine yongera kuvuga ati:”Ninjye mukobwa w’umunyamahirwe wakunzwe n’umusore w’igitangaza nka Edmond!” ariko Jesca aramusubiza ati:”Niba hari n’amafoto mwifotoje utahire ayo,niba waranamukunze ugende ukunde ayo kuko Edmond nakanguka azakanguka avuga Jesca kuko nziko uko impumuroye nayizigamye kumutima wanjye kuva mu bwana n’ijwi ryanjye ni urwibutso rw’ibihe byiza twagiranye”

Bakivuga ibyo Papa Blandine aba avuye guhindura ikote. Abari aho basaga n’abumiwe gusa bivanze n’amatsiko yo kumenya uza kwegukana irushanwa hagati y’impande zari zihanganye kandi nta musifuzi gusa abafana bari bose,na Papa Blandine nawe yiyunga ku bandi bafana akomeza kumviriza ariko umujinya uramwica atangira kwivugisha.

Muri uko kwivugisha atangira agira ati:”Mbega ishyano! Koko nzakore iki ngo umukobwa wanjye acike kuri uriya mutindi koko, ariko nungutse inama.”
Maze agenda yegera aho Edmond aryamye nuko abo bakobwa bombi babibonye batanguranwayo na we nuko Jesca yegera umutwe wa Edmond,Blandine we yegera igituza.

Nuko Papa Blandine yahise akora mu kote yari yambaye,ariko ataragira ikintu akuramo abaza Tom ati:”Tom uribaza iki kubiri kubera hano” ariko Tom ntiyavuga yirebera hasi azunguza umutwe nuko bagiye kubona babona akuyemo imbunda ayitunze ku mutwe wa Edmond .

Simeon Ndayisaba

IBITEKEREZO

  • gakire Yanditse:

    ahubwo ararasa umukobwa we si uko se abasaza binkunguzi bikungurira buretse urebe

  • uwase Yanditse:

    Yaaayaaa biraryoshye mukomeze nibura tugere nko kuri 20

  • uwase Yanditse:

    Yaaayaaa biraryoshye mukomeze nibura tugere nko kuri 20

  • uwase Yanditse:

    Yaaayaaa biraryoshye mukomeze nibura tugere nko kuri 20

  • mutesi Yanditse:

    mbega umusaza wumugome gusa imana ifashe edmom ntapfe jesca amwegukane muduhe part ikurikira murakoze

  • Dukuzumuremyi basa alpha Yanditse:

    mbega akababaro!ark nizeko imana irakora ibyayo itabara ubuzima bwa edmond

  • Iyumenya Yanditse:

    Ntacyo mfite navuga kuko bigeze mukumiro,ese Mana amaherezo araba ayahe,Edmond napfa Blandine arahinduka umusazi,boss Papa Blandine ubwe arahita asara azaba yungutse iki!Uwegereye umutwe,uwegereye igituza ninde uri bukize Edmond? Komeza mutubwire....

  • Ganza Yanditse:

    Mbega agahinda we,Papa Brandine agiye guteza umukobwawe weeee!Uramenye wamusaza we utaza kumena amaraso atariho urubanza ukabura nuwo wabyaye.Ariko ubundi uyu musaza aho atuye ntabuyobozi buhari ngo bumukanire urumukwiye koko?Muhamagare kuri112 babatabare

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza