Igice cya 13:Amacenga y’urukundo

17

Mu gice giherutse Papa wa Blandine yari avuze ko agiye gusogongeza Edmond ku gihano cyo kwisumbukuruza, Ese byaje kugenda bite?

…Slyvie yakomeje guhatiriza yanga gufunga aaso,ariko Jesca amusaba kuyafunga nuko Slyvie aravuga ati:reka nyafunge kuko ari wowe".

Akimara kuyafunga yumvi ibiganza bimukoze mubitugu nk’umuntu umuhobeye,amanura gake afata mu mbavu,maze azana agahanga ke akegereza aka Slyvie aramubwira ati:"nagiye kenshi k’ubusa none ngeze ku cyerekezo cy’ubuzima bwanjye!"

Maze Slyvie yumvise ayo magambo n’ijwi riyamubwiye arasakuza cyane ati:"mbabarira unkure iki gitambaro mu maso kuko kuvugana nawe ntakureba birarushaho koyongerera inyota nterwa no kutakubona. Mbabarira Parfait!" , ariko Parfait aramubwira ati:" Yoo niba ufite inyota yo kumbona icyampa ukamira bunguri nibera muri wowe ntabwo wazongera kugenda ngo unsige!

Nuko Slyvie aramubwira ati:"Sinakumira kuko wazamvamo,ahubwo icyampa umuganga w’umuhanga akakuntera mu rushinge maze ukajya untemba mu mitsi no mumagufa kuko kutakubona no kutakumva bizantera ubworo!" nuko Parfait aramubwira ati:" niyo mpamvu ngiye kugupfukura amaso maze ukareba impamvu ngushaka hafi yanjye kaandi nzishimira kukwingigira kugukurikira kugirango utazahungabana ntahari cyangwa ugahangayika ntahari!"

Nuko Parfait na Slyvie bakiganira,ariko Jesca na Benitha murumuna wa Slyvie bari bisohokeye maze Parfait abwira Slyvie ati:"ndabona bugorobye ariko umucyo w’izuba wazimiye watumye ndushaho kubona umucyo wo mu maso hawe maze nkishimira kugumana nawe ntitaye ko amasaha agenda adusiga!"

Nuko Slyvie aramusubiza ati:"kugumana nawe bimbera nk’akana k’inkoko kabundikiwe mu mababa ya nyina uko katabasha kumva ubukonje cyangwa umuyaga mubi ni nako nanjye ntabasha guhangayika turi kumwe kuko wambereye igisubizo,kandi sinzagenda nikandagira igihe cyose ngufite nk’umukunzi wanjye!"

Maze Parfait akomeza amubwira ati:"wambereye iteme ringeza ku munezero usesuye,undinda kuvunwa n’inkundo z’impimbano zateye,wanteyemo umutima uhabanye n’uwo nahoranye,niyo mpamvu nzakora ibishoboka byose ngo wishimire urwo ngukunda kuko nawe wampunze urukundo utizigama!"

Slyvie amarira amubunga mu maso ariko Parfait aramuhanagura,n’ikiniga cy’ibyishimo abwira Parfait ati:"iyaba bishoboka ngo mere amababa nk’akanyugunyugu namanuka imisozi nkazamuka iyindi mbwira abantu bose ko mfite umukunzi nyawe nkakuririmba mu batakuzi nkanakuratira abatakuzi ariko kuko ntabaye ko,nzakuvuganira bitinde kandi nijya imbere y’Imana kwicuza ibyaha nzajya nicuza n’ibyawe kuko icyo wakora cyose nzagushyigikira!"

Ku rundi ruhande Papa Blandine yakomeje guhatiriza asaba Tom gutera umuntu urushinge rw’amazi kugirango ikibazo kirangire kive mu nzira ariko Tom akomeza kubyanga, ariko aho bigeze Tom abaza uwo musaza ati:"ariko ubundi ni inde ushaka ko dutera ruriya rushinge?" nuko uwo musaza ati:"nta wundi ni uriya muganga mugezi wawe witaga kuri Blandine kuko namenye ko ariwe wacikishije Blandine kandi afite gahunda yo kuvuza uriya musazi ngo ni Edmond kugirango azabane na Blandine!"

Nuko Tom aramusubiza ati:"ahubwo se ko Edmond ari umusazi,n’iyo yapfa ko nta wamukurikirana waretse akaba ariwe dutera ruriya rushinge maze yapfa tukamujugunya ko abantu bazagirango ni ko yari umusazi?" nuko uwo musaza arabyumva aravuga ati:"ariko uziko iyo nama ariyo? Ariko se namara gupfa ndabona nte umwana wanjye?"

Tom aramusubiza ati:"byihorere wowe nkwereke, (Diane) uriya muganga ari kumwe na Blandine bivuze ngo ntacyo Blandine araba,ariko Edmond nagucika umenye ngo ibibazo biraba umusubirizo, ahubwo reka dukubirane" nuko umusaza yumva nibyo ako kanya yinjirana na Tom muri Pharmacy (ahabikwa imiti) batunganya urushinge neza maze binjira mw’ivuriro bagenda berekeje aho Edmond yari yicaye.

Ndayisaba Simeon

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 17

  1. kararyoshye ariko noneho imitoma itava munzira irarambiranye basi muyigabanye mwonjyere ubindi bitarimitoma

  2. kararyoshye ariko noneho imitoma itava munzira irarambiranye basi muyigabanye mwonjyere ubindi bitarimitoma

  3. Yooo mbega byiza. Gusa muzanjy muduha nkuduce tubiri(2) kugirango umuntu agire icyakuramo.

  4. Yooo mbega byiza. Gusa muzanjy muduha nkuduce tubiri(2) kugirango umuntu agire icyakuramo.

  5. Inkuru yatangiye iryoshye p,ariko ibica bya parfait na sylvie birarambiranye sana niyo mitoma itabaho, niba ushaka kwerekana ko uzi imitoma, iyo wanditse irahagije plz, gabanya kk ubu uri kugera aho sylvie na parfait baganira, ari kuhataruka gabanya imitoma, more actions

  6. Inkuru yatangiye iryoshye p,ariko ibica bya parfait na sylvie birarambiranye sana niyo mitoma itabaho, niba ushaka kwerekana ko uzi imitoma, iyo wanditse irahagije plz, gabanya kk ubu uri kugera aho sylvie na parfait baganira, ari kuhataruka gabanya imitoma, more actions

  7. Inkuru yatangiye iryoshye p,ariko ibica bya parfait na sylvie birarambiranye sana niyo mitoma itabaho, niba ushaka kwerekana ko uzi imitoma, iyo wanditse irahagije plz, gabanya kk ubu uri kugera aho sylvie na parfait baganira, ari kuhataruka gabanya imitoma, more actions

  8. Inkuru yatangiye iryoshye p,ariko ibica bya parfait na sylvie birarambiranye sana niyo mitoma itabaho, niba ushaka kwerekana ko uzi imitoma, iyo wanditse irahagije plz, gabanya kk ubu uri kugera aho sylvie na parfait baganira, ari kuhataruka gabanya imitoma, more actions

  9. 1 | 2

Tanga Igitekerezo